Iki
gitaramo giteganyijwe ku wa 9 Ukwakira 2026, kikaba ari kimwe mu bikorwa yise “Live
Nyinshii”, urubuga rw’umuziki wa Live rwashyizweho hagamijwe guha abahanzi
n’abakunzi b’umuziki ahantu ho gusangirira ubuhanzi no kwibanda ku mizi
y’umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba.
Kaya
Byinshii, uzwiho guhuza injyana zitandukanye zirimo blues, soul, jazz n’umuziki
gakondo w’u Rwanda, ni we uyoboye iki gikorwa kizibanda ku nsanganyamatsiko
yiswe “East African Spiritual Jazz”, igamije kugaragaza uburyo umuziki n’umuco
byagiye bisigasirwa no guhererekanywa kuva ku bantu bakuru kugeza ku rubyiruko.
Ni
igitaramo kizaba cyihariye kuko abazakitabira bazumva amajwi y’ibikoresho
gakondo n’iby’umuziki w’iki gihe birimo inanga, saxophone na harmonica, bikomatanyijwe
n’amajwi y’abahanzi bafite inkomoko n’amateka atandukanye.
Kaya
Byinshii azafatanya na Hassan Mahenge, umucuranzi wa ‘Oud’ na saxophone akaba
n’umwigisha muri Dhow Countries Music Academy yo muri Zanzibar.
Hari
kandi Nkuba, amazina ye nyakuri akaba Akayezu Jean Patient, umucuranzi w’inanga
watojwe uyu mwuga awukomoraho kuri nyina, Sophie Nzayisenga, uzwi mu Rwanda
nk’umwe mu babaye hafi umuco w’inanga.
Undi
uzitabira ni Albert Toch, Umunyarwanda ufite inkomoko mu Bubiligi ucuranga ‘Harmonica’,
akaba azwi mu bikorwa by’umuziki wa ‘Blues’ ndetse n’imishinga ihuza abahanzi
n’injyana zitandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Mbere
y’uko aba bahanzi bakomeye bafata umwanya wabo, igitaramo kizabanza gutangizwa
na Chacha Imfuricyeye, umuhanzi Nyarwanda wandika akanaririmba indirimbo, ufite
umuziki uhuza afro-fusion n’umuziki gakondo w’iki gihe.
Kaya
Byinshii yavuze ko iki gitaramo kidashingiye gusa ku kwidagadura, ahubwo ko
kigamije kwerekana uburyo umuziki ushobora kuba inzira yo kubika amateka,
gukomeza umuco no kugeza ku bakiri bato ibyo abakurambere basize.
Mu
itangazo rigenewe abanyamakuru, hari aho yavuze ati: “Kuva ku nkombe za
Zanzibar kugera ku misozi ya Kigali, umuziki utwara ubuzima bwacu, ibyo twibuka
ndetse n’uko twisobanura. Ntabwo ari igitaramo gusa, ahubwo ni umuco ukomeza
guhererekanywa mu kanwa kuva ku gisekuru ujya ku kindi. Ibyo ni byo twita
gukomeza umurage.”
Live
Nyinshii, izina risobanura “ubuzima bwinshi” mu Kinyarwanda, yashinzwe nk’urubuga
rw’ibitaramo bya ‘Live’ rushaka guha umuziki umwanya wo kumvwa no gusobanurwa
mu buryo bwagutse.
Abategura
iki gikorwa bavuga ko atari ahantu h’ibitaramo gusa, ahubwo ko ari umwanya
ugamije guha abahanzi umutekano wo guhanga, kwitoza no kugeza ku bakunzi babo
umuziki ufite uburemere mu bijyanye n’amateka, umuco n’ubutumwa.
Mu
mwaka wa mbere wabyo, Kaya Byinshii yakoze ibitaramo bine, byitabirwa n’abantu
benshi. Ibi byatumye uru rubuga rutangira kumenyekana nk’ahantu hahurira
abahanzi, abakunzi b’ubuhanzi, abategura ibitaramo n’ibirori by’umuco, ndetse
n’abandi bakurikiranira hafi iterambere ry’umuziki.
Abitabira
ibikorwa bya ‘Live Nyinshii’ barimo abakunzi b’ubuhanzi, abahanzi
b’Abanyarwanda n’abanyamahanga, abantu bashinzwe gushaka impano, abategura
ibitaramo by’umuziki ndetse n’ibigo bikora mu guteza imbere umuco.
Igitaramo
cyo ku wa 9 Ukwakira 2026 kizaba gikomeje uwo murongo, ariko kikibanda
by’umwihariko ku muziki w’umwuka wo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho umuziki
uzaba umwanya wo guhura k’umuco w’u Rwanda n’uwa Zanzibar, ndetse n’uburyo ibyo
bihugu bifite umurage w’umuziki ushobora gukomeza kubaho no mu bihe bya none.
Kaya Byinshii n’abo bazafatanya barifuza ko abazitabira batazava muri iki gitaramo bumvise umuziki gusa, ahubwo ko bazasohokamo basobanukiwe neza ko inyandiko, amajwi, ibicurangisho n’indirimbo bishobora kuba uburyo bwo kubika amateka no guhererekanya umurage w’abababanjirije.

Kaya Byinshi yatangaje ko agiye gukora igitaramo kizabera kuri l’Espace ku wa 9 Ukwakira 2026, aho azahurira ku rubyiniro n’abo muri Zanzibar no mu Rwanda

Kaya
Byinshii yavuze ko umuziki ukomeza guhuza abantu hirya no hino ku Isi, ari nayo
mpamvu yo gusigasira iyi nganzo

