Kanye West na Bianca Censori bagiye kongera gukora ubukwe

Imyidagaduro - 2026-11-27 10:09
Sangiza:

Umwanditsi:

Kanye West na Bianca Censori bagiye kongera gukora ubukwe

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West n’umugore we Bianca Censori biravugwa ko bari mu myiteguro yo kongera kuvugurura indahiro z’ishyingiranwa ryabo (Vow Renewal), mu birori biteganyijwe mu Ukuboza 2026.

Aya makuru yatangajwe na Kelly, nyirasenge wa Bianca Censori, mu kiganiro yagiranye na radiyo yo muri Australia yitwa 'Fifi, Fev & Nick' ku wa Gatatu.

Kelly yavuze ko hari bamwe mu bagize umuryango wa Bianca bari kwitegura kujya kwitabira ibi birori biteganyijwe mu kwezi gutaha.

Yasobanuye ko Kanye West na Bianca Censori basanzwe ari umugabo n’umugore, ariko bakaba bateganya kongera kurahirira kubana akaramata. Icyakora, yatangaje ko we ubwe atatumiwe muri ibyo birori, nubwo hari abandi bo mu muryango bitegura kubyitabira.

Aya makuru aje nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri X, hasakaye ubutumire bivugwa ko ari ubwo guhamagarira abantu kwitabira ibi birori.

Ubu butumire bwagaragazaga ko bizaba ku wa 20 Ukuboza 2026, i Beverly Hills muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa kugeza ubu ntibiremezwa ko ari ukuri.

Iyi tariki ifite umwihariko kuri aba bombi kuko ari na yo bivugwa ko bashyingiriweho mu ibanga ku wa 20 Ukuboza 2022, mu birori byabereye i Palo Alto muri Leta ya California, nyuma y’uko ubutane bwa Kanye West n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian bwari bumaze kwemezwa.

Kongera kuvugurura indahiro z’ishyingiranwa kwaba ari impinduka ikomeye ku mubano w’aba bombi, dore ko mu ntangiriro za 2025 havuzwe amakuru y’uko bari bagiye gutandukana.

Muri Gashyantare 2025, ibinyamakuru byatangaje ko Kanye West na Bianca Censori bari bageze ku rwego rwo gushaka abunganizi mu mategeko bashinzwe ibijyanye n’ubutane.

Ibi byakurikiye amagambo n'ibikorwa bya Kanye West byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, birimo ubutumwa bwamushinje kurangwa n’imvugo zirwanya Abayahudi.

Icyakora, muri Mata 2025, aba bombi bongeye kugaragara bari kumwe, kuva icyo gihe bakomeza kugaragara kenshi mu ruhame, bagaragaza ko umubano wabo wongeye gukomera.

Bagiye bagaragara mu bikorwa bitandukanye, barimo gusohokana no kugaragarizanya urukundo mu ruhame.

Kugeza ubu, Kanye West na Bianca Censori ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro cyemeza ko koko bateganya kongera kuvugurura indahiro z’ishyingiranwa ryabo.

Kanye West na Bianca Censori bagiye kongera gukora ubukwe mu Ukuboza 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...