Kajugujugu ya gisirikare y’u Butaliyani yari mu butumwa bw’amahoro yakoze impanuka ihitana bane, 11 barakomereka

Utuntu nutundi - 30/10/2026 7:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Kajugujugu ya gisirikare y’u Butaliyani yari mu butumwa bw’amahoro yakoze impanuka ihitana bane, 11 barakomereka

Abantu bane bapfuye, abandi 11 barakomereka nyuma y’uko kajugujugu ya gisirikare y’u Butaliyani yo mu bwoko bwa CH-47 Chinook yakoreye impanuka hafi y’agace ka Gorice, mu Karere ka Brčko muri Bosiniya na Herzegovina, ku wa 29 Ukwakira 2026.

Iyi kajugujugu yari mu butumwa bw’ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko abantu 15 ari bo bari muri iyo kajugujugu igihe yakoraga impanuka.

Mu bapfuye harimo abasirikare babiri b’u Butaliyani n’abandi babiri bo mu mutwe wa gisirikare w’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge w’u Butaliyani.

Abapfuye ni abasirikare Simone Ruggia na Claudio Marchesi, ndetse na Lieutenant Franco Adriano Zecchillo na Sergeant Laura Procacci, bakoraga mu mutwe wa gisirikare wa Croix-Rouge w’u Butaliyani.

Abakomeretse 11 bajyanywe kwa muganga, aho amakuru yatangajwe kuri uyu wa 30 Ukwakira yavugaga ko bose bari bamerewe neza ugereranyije n’impanuka bakoze ikomeye, kandi nta n’umwe wa wakomeretse bikabije ku uryo yari gupfa.

Iyi kajugujugu yari mu butumwa buzwi nka EUFOR Althea, bwashyizweho muri 2004 kugira ngo bufashe kubungabunga umutekano muri Bosiniya na Herzegovina, nyuma y’uko ingabo za NATO zari zimaze igihe zikorera muri ako karere.

Ubu butumwa bujyanye n’amasezerano y’amahoro ya Dayton yo mu 1995, yashyize iherezo ku ntambara yamaze imyaka itatu muri icyo gihugu.

Ingabo za EUFOR zatangaje ko kajugujugu yakoze impanuka mu gihe cy’imyitozo isanzwe. Abatabazi, barimo abashinzwe kuzimya inkongi, abapolisi n’abaganga, bahise batabara, maze abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

EUFOR yatangaje ko yatangije iperereza rigamije kumenya icyateye impanuka.

Yanasabye abaturage n’itangazamakuru kwirinda gukwirakwiza amakuru ataremezwa, ahubwo bagakurikira amakuru atangwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Nubwo iyi mpanuka yahitanye abantu bane ikanakomekeramo abandi 11, amakuru yatangajwe na EUFOR avuga ko nta muturage wayiguyemo kandi ko nta nyubako, imodoka cyangwa ibindi bikoresho by’abasivili byangiritse.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...