Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo YoYo, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Dembe FM, aho yahishuye ko yamaze gukorana indirimbo n'uyu muraperi, nubwo ataramenya neza niba izashyirwa kuri Album ye nshya ateganya gushyira hanze.
Mu magambo ye yagize ati: “Mu by'ukuri mfite indirimbo nakoranye na Rick Ross, ariko sinzi niba izaba kuri Album. Ndashaka ko abantu bazatungurwa.”
Joshua Baraka kandi yagarutse ku mikoranire ye n'abahanzi bo muri Uganda, agaragaza ko Producer Kel-P yagize uruhare mu kumuhuza na bamwe muri bo kugira ngo bakorane indirimbo.
Abajijwe icyatumye ahitamo gukorana n'abahanzi bo mu gihugu cye, yavuze ko hari ibintu bibiri yitaho mbere yo kwemera gukorana n'umuhanzi kuba akunda umuziki we ndetse no kuba azi gukora kinyamwuga.
Yasobanuye ko adashobora gukorana n'umuhanzi atishimira ibihangano bye, anashimangira ko gahunda n'imitegurire myiza ari ingenzi mu kazi k'umuziki.
Ati: “Ngomba kuba nkunda umuziki we, ngomba kuba ndi umufana we. Ikindi ni uburyo ategura ibikorwa bye. Nifuza ko buri kintu cyose nkora kiba giteguye neza.”
Uyu muhanzi yongeyeho ko ateganya gukomeza gukorana n'abandi bahanzi bo muri Uganda, baba abamaze kumenyekana ndetse n'abakizamuka, agaragaza ko hari indi mishinga y'imikoranire iri imbere.
Mu kindi gice cy'ikiganiro, Joshua Baraka yanavuze ku mubano we n'ikipe yamucungiraga inyungu, agaragaza ko ayishimira kandi ayubaha ku bw'uruhare yagize mu rugendo rwe rwa muzika.
Yasobanuye ko nubwo buri ruhande rukomeje ibikorwa byarwo, bagifitanye umubano mwiza kandi nta rwango ruri hagati yabo.


Joshua Baraka yatangaje ko yakoranye indirimbo n'icyamamare Rick Ross