Uyu
muhango utegerejwe kubera muri Frederick P. Rose Hall ya Jazz at Lincoln Center
mu mujyi wa New York ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025. Ni bimwe mu bihembo
bikomeye ku rwego mpuzamahanga bihabwa icyubahiro kinini mu itangazamakuru ry’imikino.
Biteganyijwe ko ibi birori bizitabirwa n’ibyamamare, abanyamakuru, n’abarimo batanga
umusanzu ukomeye mu guteza imbere siporo biciye kuri televiziyo.
Joseline
Umulisa ari guhatanira igihembo mu cyiciro cyitwa “Outstanding Long Feature”,
binyuze mu nkuru y’ubuzima bwe yise “Tennis Can Be My Medicine”, aho yerekana
uko Tenisi yabaye igikoresho cyamuvuye mu buzima bugoye akagera ku rwego rwo
kuba icyitegererezo ku bana benshi bo mu Rwanda.
Umulisa,
washinze umushinga Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF), akomeje
kwerekana ko Tenis atari umukino gusa, ahubwo ari n’inzira yo gukiza ubuzima.
Uyu mushinga we ugamije gufasha abana b’Abanyarwanda kubona amahirwe y’uburezi
n’iterambere binyuze muri Tenisi, ibintu byamuhesheje kuba Umunyarwandakazi wa
mbere winjiye mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abakinnyi ba Tenisi muri Amerika
(USIC) mu mwaka wa 2024.
Mu
kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Umulisa yavuze ati: “Nifuzaga ko
inkuru yanjye yaba itara ry’abana batabona ejo hazaza, nkabereka ko bishoboka ko Tenisi cyangwa indi siporo ishobora kuba
umuti w’ubuzima.”
Uru
rugendo rudasanzwe rwa Umulisa si urwe ku giti cye gusa, ahubwo ni ishema ku
gihugu cyose, rugaragaza ko n’uwaturutse ahatamenyerewe ashobora kwandika izina
rye mu mateka y’isi binyuze mu guharanira inzozi.
Igihembo
cya Sports Emmy Awards, gitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Abanyamerika ry’Ubugeni bwo
Gukora Televiziyo (NATAS), gitanga icyubahiro ku biganiro by’imikino,
ubusesenguzi, amajwi n’ibindi bikorwa by’itangazamakuru bifasha guteza imbere
siporo muri Amerika no ku isi.
Umunyamakuru
umwe ukurikiranira hafi ibikorwa by’imikino yavuze ati: “Umulisa ni urugero
rwiza rw’uko impano n’umurava bishobora kugushyira ku rwego rurenze imipaka.
Inkuru ye ikwiye gusomwa, ikigirwa ho, ikanashyigikirwa.”