Joe Biden urwaye kanseri ya prostate yavuze ko izamubera imbogamizi mu kumenyekanisha igitabo cye

Imyidagaduro - 2026-11-09 16:58
Sangiza:

Umwanditsi:

Joe Biden urwaye kanseri ya prostate yavuze ko izamubera imbogamizi mu kumenyekanisha igitabo cye

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko indwara ya kanseri ya porositate (prostate cancer) arwaye ikomeje kugira ingaruka ku buzima bwe, ku buryo hari iminsi yumva atameze neza kandi bikamugora gukora ibikorwa bisanzwe.

Biden w'imyaka 83 yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, avuga ko uburwayi bwe buzamubuza kugira uruhare mu bikorwa byinshi byo kumenyekanisha igitabo cye gishya kivuga ku gihe yamaze ku butegetsi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, Biden yavuze ko abaganga bamukurikirana bakomeje kwishimira uburyo umubiri we wakira imiti ahabwa, nubwo hari igihe uburwayi bumugiraho ingaruka zikomeye kurusha ibindi.

Ati: “Mu gihe nandikaga iki gitabo, ni bwo nasuzumwe kanseri, indwara izwi cyane kuri miliyoni z’Abanyamerika n’imiryango yabo. Hari iminsi iba myiza kurusha indi. Ntabwo byambujije gukomeza ibikorwa byanjye, ariko rimwe na rimwe birantinda.”

Yakomeje avuga ko kubera uko ubuzima bwe buhagaze, atazashobora kwitabira ibiganiro n'ibindi bikorwa byo kumenyekanisha igitabo cye nk'uko yari abyiteze, ariko yizeye ko ubutumwa bukubiye muri cyo buzatanga umusaruro.

Icyo gitabo yise “Promise Me, America” giteganyijwe gusohoka ku wa 17 Ugushyingo 2026. Kirimo inkuru z'ibyamuranze mu myaka ine yamaze ari Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imbogamizi yahuye na zo, ibyemezo yafashe n'impamvu yabifashe.

Biden yavuze ko iki gitabo kigaruka kandi ku ndangagaciro za Amerika, uruhare rw'iki gihugu ku Isi ndetse n'icyizere afitiye Abanyamerika n'uburyo bayobora hashingiwe kuri demokarasi.

Mu kwezi gushize, mu butumwa yatanze mu kwezi kwahariwe gukangurira abagabo kwipimisha kanseri ya porositate, Biden yavuze ko iyi ndwara yamenyekanye yararenze urugero, ikaba yari yamaze gukwirakwira mu magufwa ye.

Yashishikarije abagabo kujya kwisuzumisha hakiri kare, agaragaza ko iyo kanseri ya porositate ivuwe mu ntangiriro, amahirwe yo kubaho nibura imyaka itanu ashobora kugera hafi ku 100%.

Biden yashimiye abaganga n'abandi bakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi bamukurikirana, avuga ko ubuhanga bwabo n'ubwitange bagaragaza bifite uruhare rukomeye mu buzima bwe. Yongeyeho ko ubuvuzi bw'imirasire (radiotherapy) yakorewe mu mwaka ushize bwatanze umusaruro wari witezwe.

Mu Ukwakira 2025, Biden yari yarasoje icyiciro cy'ubuvuzi yari arimo ahabwa kuri kanseri yari igeze ku rwego rwa kane.

Muri Kanama 2026, umuhungu we Hunter Biden na we yari yavuze ko uburwayi bwa se bukomeye, kuko kanseri yari imaze gukwirakwira mu magufwa no mu bindi bice by'umubiri, bikaba bimutera ububabare bukomeye kandi bikamuca intege.

Iyi nkuru ije ikurikira isohoka ry'igitabo cy'uwahoze ari umugore wa Perezida wa Amerika, Jill Biden, cyitwa “A View from the East Wing”, cyasohotse muri Kamena 2026.

 

Joe Biden urwaye kanseri ya prostate yavuze ko izamubera imbogamizi mu bikorwa byo kumenyekanisha igitabo cye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...