Joe Biden agiye gusohora igitabo kivuga ku myaka yamaze ayobora Amerika

Imyidagaduro - 2026-11-09 09:54
Sangiza:

Umwanditsi:

Joe Biden agiye gusohora igitabo kivuga ku myaka yamaze ayobora Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko agiye gusohora igitabo yise “Promise Me, America”, gikubiyemo amateka y'imyaka ine yamaze ayobora iki gihugu, ibyemezo bikomeye yafashe, ibibazo by'ingutu yahuye na byo ndetse n'impamvu byatumye afata imyanzuro imwe n'imwe.

Icyakora, uyu munyapolitiki w'imyaka 83 y'amavuko yavuze ko atazabasha gukora ibikorwa byo kumenyekanisha iki gitabo ku rugero yari yabyifuje, bitewe n'ingaruka z'indwara ya kanseri arimo kwivuza.

Biden yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yahurije hamwe amakuru ajyanye n'igitabo cye n'uko ubuzima bwe buhagaze.

Iki gitabo giteganyijwe gusohoka ku wa 17 Ugushyingo 2026, kikazaba ari umwanya kuri Biden wo gusangiza Abanyamerika n'abandi basomyi uko abona amateka y'ubuyobozi bwe, politiki y'igihugu ndetse n'uruhare Amerika ikwiye kugira ku rwego mpuzamahanga.

Igitabo kizagaruka ku byaranze ubutegetsi bwe kuva mu 2021 kugeza mu 2025

Nk'uko byatangajwe n'inzu isohora ibitabo ya Little, Brown and Company, “Promise Me, America” ni igitabo cya gatatu Joe Biden asohoye. Kizagaruka ku bihe by'ingenzi byaranze ubuyobozi bwe, kuva ku munsi yarahiriyemo kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2021 kugeza asize White House muri Mutarama 2025.

Icyo gihe Biden yasimbuye Donald Trump ku butegetsi, asanga Amerika ihanganye n'ibibazo bikomeye birimo icyorezo cya COVID-19, ubushomeri, amacakubiri mu bya politiki ndetse n'ibibazo by'ubukungu.

Iki gitabo kizagaruka kandi ku byemezo bijyanye n'ubukungu, ibikorwa byo gusana no guteza imbere ibikorwa remezo, guhangana n'ingaruka z'igitero cyagabwe ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol) ku wa 6 Mutarama 2021, intambara yo muri Ukraine ndetse n'icyemezo cyo gukura ingabo za Amerika muri Afghanistan.

Ikindi gice gishobora gukurura amatsiko menshi ni uko Biden azagaruka ku cyemezo yafashe cyo kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora ya 2024, nyuma akaza kwisubiraho.

Iki cyemezo cyakurikiye impaka nyinshi ku buzima bwe, ubushobozi bwo gukomeza kuyobora igihugu ndetse n'imikorere ye mu biganiro mpaka yagiranye na Donald Trump muri Kamena 2024.

Nyuma yo kuva mu bashaka kwiyamamaza, Kamala Harris wari Visi Perezida we ni we wahagarariye ishyaka ry’Aba Démocrates, ariko aza gutsindwa na Donald Trump mu matora yabaye mu Gushyingo 2024.

Biden avuga ko muri iki gitabo yashatse gusobanura impamvu yafashe ibyemezo bitandukanye, ibibazo igihugu cyanyuzemo n'uko yabonaga inshingano za Amerika ku isi.

Inzu ya Little, Brown and Company yasobanuye ko iki gitabo ari inkuru y'umuntu wamaze imyaka irenga 50 akorera igihugu cye, akaba ashaka gusangiza abandi uko yabonye imyaka ine yari ikomeye mu mateka ya Amerika.

Kanseri yatumye ahindura gahunda yo kumenyekanisha igitabo

Nubwo igitabo cye kiri hafi gusohoka, Biden yavuze ko uburwayi bwa kanseri arimo guhangana na bwo bwamugizeho ingaruka, ku buryo atazabasha gukora ibiganiro n'ibindi bikorwa byo kumenyekanisha igitabo nk'uko yari yarabyiteguye.

Mu butumwa bwe bwo ku wa 8 Ugushyingo, yavuze ko mu gihe yari arimo kwandika iki gitabo ari bwo yamenye ko arwaye kanseri.

Yagize ati: “Abaganga banjye bakomeje kugaragaza icyizere ku buryo umubiri wanjye wakiriye ubuvuzi. Amasengesho, amagambo meza n'ibyifuzo byiza mwatwoherereje, byagize igisobanuro gikomeye kuri njye, Jill n'umuryango wanjye kuruta uko mwabitekereza.”

Yakomeje avuga ko hari iminsi yiyumva neza n'indi atameze neza, ariko ko indwara atari yo yamuhagaritse burundu, nubwo hari igihe imutera kugenda gahoro.

Yavuze ko ibyo bizatuma agabanya ibiganiro n'abantu ndetse n'ibikorwa byo kumenyekanisha igitabo, ugereranyije n'ibyo yari yiteze gukora.

Yongeyeho ko yizeye ko ibyo yanditse bizivugira, bityo abasomyi bakazabona ubutumwa yashatse gutanga n'ubwo atazabasha guhura na benshi muri gahunda zo kukimenyekanisha.

Joe Biden yatangaje ko arwaye kanseri ya prostate muri Gicurasi 2025, nyuma y'amezi make avuye ku butegetsi.

Icyo gihe ibiro bye byatangaje ko abaganga bari bamaze gusanga afite kanseri ikomeye ya prostate, ifite amanota 9 kuri 10 ku bipimo bya Gleason, ikaba yari yaranageze mu magufwa.

Iyi ni kanseri ikomeye, ariko abaganga bavuze ko ifite imiterere ituma ishobora kwitabira ubuvuzi bushingiye ku misemburo.

Kuva icyo gihe, Biden yakomeje kwitabwaho n'abaganga, harimo kuvurwa hakoreshejwe imirasire (Radiation Therapy) n'imiti igabanya ingaruka z'imisemburo ifasha kanseri gukura.

Muri Kanama 2026, umuhungu we Hunter Biden yabwiye BBC ko indwara ya se yari yarakomeje gukwirakwira, ikagera no mu bindi bice by'umubiri irenze amagufwa.

Hunter yavuze ko uburwayi bwa se bumutera ububabare bukomeye, kandi ko hari igihe buba bumuca intege cyane.

Yagaragaje ko bibabaje kubona se ahanganye n'iyo ndwara, ariko ashimangira ko nubwo afite ibibazo by'ubuzima, akomeje kwita ku bibazo by'igihugu cye.

Aya makuru yatumye ubutumwa bwa Joe Biden bwo ku wa 8 Ugushyingo 2026 bukurikirwa n'amarangamutima menshi, cyane ko ari bwo yongeye kugira icyo avuga ku buryo ubuvuzi bwe bugenda.

Mu butumwa bwe, Biden yanagarutse ku magambo se yamubwiye kera, agaragaza ko ari yo akomeje kugenderaho mu gihe ahanganye n'ibibazo by'ubuzima. Yagize ati: “Champ, iyo bagukubise ukagwa, haguruka.”

Yavuze ko ayo magambo ari isomo rikomeye kuri we no kuri Amerika muri rusange.

Ibi yabihuje n'ubutumwa yagize ku gihugu cye, agaragaza ko yizera ko Amerika ifite umwihariko utayigereranya n'ibindi bihugu, kuko yubakiye ku gitekerezo cy'uko abantu bose bavukana uburenganzira bungana.

Yavuze ko icyo gitekerezo kiruta inyanja, gifite imbaraga kurusha ingabo kandi ko nta munyagitugu cyangwa umutegetsi w'igitugu ukwiye kukiruta. Yashoje ubutumwa bwe asaba Abanyamerika kutazigera bibagirwa iryo hame.

Mu yandi magambo, yasabye Abanyamerika kumusezeranya ko batazibagirwa ihame ry'uburinganire bw'abantu bose, ari na ryo avuga ko igihugu cyabo cyubakiyeho.

Izina ry'iki gitabo “Promise Me, America” rifite aho rihuriye n'ikindi gitabo Biden yigeze gusohora mu 2017 yise “Promise Me, Dad”.

Muri icyo gitabo cya mbere, yagarutse ku buzima bwe n'uburyo we n'umuryango we bahanganye n'uburwayi bwa kanseri bwaje guhitana umuhungu we w'imfura, Beau Biden, wapfuye mu 2015.

Ni yo mpamvu izina ry'igitabo gishya rishobora gufatwa nk'uburyo Biden akomeje gukoresha igitekerezo cy'amasezerano, ukwizera n'icyizere mu gihe ahura n'ibigeragezo by'ubuzima n'inshingano zo gukorera igihugu.

“Promise Me, America” kizaba igitabo cye cya gatatu, nyuma ya “Promises to Keep” cyasohotse mu 2007 na “Promise Me, Dad” cyasohotse mu 2017.

Giteganyijwe gusohoka ku wa 17 Ugushyingo 2026, binyuze muri Little, Brown and Company, mu gihe n'inzu ya John Murray izagisohora mu Bwongereza no mu bindi bihugu bifite uburenganzira bwo kugisohora.

Ku myaka 83, Joe Biden ari mu gihe cyo gusiga amateka y'imyaka irenga 50 amaze muri politiki, aho yabaye Senateri wa Leta ya Delaware imyaka 36, aba Visi Perezida wa Barack Obama kuva mu 2009 kugeza mu 2017, nyuma aba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2021 kugeza mu 2025.

Iki gitabo gishya gitegerejwe n'abatari bake, cyane ko gishobora gutanga ibisobanuro birambuye ku byemezo bikomeye yafashe, ibibazo byaranze manda ye ndetse n'impamvu yavuye mu rugamba rwo kongera kuyobora Amerika mu 2024.

Joe Biden yatangaje ko ku wa 17 Ugushyingo 2026 azasohora igitabo yise ‘Promise Me, America’, agarukamo ku myaka ine yamaze ayobora Amerika, ibyemezo yafashe n'ibibazo igihugu cyanyuzemo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...