Jepchirchir yahagaritswe imyaka itatu kubera Doping

Imikino - 2026-11-19 12:03
Sangiza:

Umwanditsi:

Jepchirchir yahagaritswe imyaka itatu kubera Doping

Umunyakenyakazi Peres Jepchirchir, wegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku maguru, yahagaritswe imyaka itatu mu mikino nyuma yo gusanga yarakoresheje umuti wa EPO wongera ubushobozi bw’amaraso mu gutwara umwuka wa Oxygen.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 wanegukanye umudali wa Zahabu mu mikino Olempike ya Tokyo mu 2021, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rushinzwe ubunyangamugayo muri Athletisme (AIU) mu Ukwakira 2026, nyuma y’uko hafashwe ibizamini mu isuzuma hakagaragamo umuti wa EPO (Erythropoietin).

‎Ibi bipimo byari byafatiwe muri Kenya mbere y’uko Jepchirchir yegukana Sydney Marathon yabaye ku wa 30 Kanama 2026. Ibisubizo by’isuzuma bigaragaza ibimenyetso by’uyu muti ku wa 17 Nzeri 2026.‎

‎Jepchirchir ni umwe mu bakinnyi batatu bakomeye bakomoka muri Kenya bahaniwe gukoresha imiti itemewe mu mikino, Nyuma ya Veronica Loleo na we wahagaritswe imyaka itatu nyuma yo kwemera ko akoresha EPO, mu gihe Ronald Korir yahawe igihano cy’imyaka itandatu kubera kunanirwa gusobanura impinduka zidasanzwe zagaragaye mu bipimo by’amaraso ye.

‎EPO ni umusemburo ukorwa n’impyiko, ufasha umubiri gukora uturemangingo dutukura tw’amaraso. Iyo uyu muti uteretswe mu mubiri, wongera uturemangingo tw’amaraso dutwara umwuka wa Oxygen mu mikaya, bityo umukinnyi akagira ubushobozi bwo kwihangana no gukora imyitozo ikomeye.

‎Uyu muti ushobora kumara igihe gito gusa ushobora kugaragarira mu isuzuma ry’amaraso cyangwa inkari, bigatuma kuwumenya bisaba igenzura ryitondewe.

‎Mu mateka ye, uyu munya-kenya yegukanye New York Marathon mu 2021, Boston Marathon mu 2022 na London Marathon mu 2024, bimwe mu birori bikomeye byo gusiganwa ku maguru ku Isi.

‎Nubwo yahakanye gukoresha EPO, yemeye gushyira umukono ku nyandiko yemera ko yarenze ku mategeko agenga imikino, anemera ko ibisubizo byose yagezeho mu marushanwa kuva ku wa 17 Nyakanga 2026 bivanwaho.

Jepchirchir yahagaritswe imyaka itatu kubera Doping


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...