Jennifer Lopez yasobanuye icyatumye ashaka abagabo bane

Imyidagaduro - 2026-11-18 21:53
Share:

Umwanditsi:

Jennifer Lopez yasobanuye icyatumye ashaka abagabo bane

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Jennifer Lopez yatangaje ko kuba icyamamare bitamubuzaga kumva afite irungu, ndetse ko mu rukundo yakundaga gushaka umuntu umuha ituze ndetse bagasabana. Nyuma yo gushaka abagabo bane, yavuze ko ubu ari kwiga kubaho yishimiye ubuzima bwe atari mu rukundo.

Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu kiganiro Friends Keep Secrets Podcast, cyayobowe na Benny Blanco, Lil Dicky n’umugore we Kristin Batalucco.

Lopez w’imyaka 57 yasobanuye ko ubu asigaye yumva neza impamvu yakundaga kwinjira mu rukundo, avuga ko akenshi yashakaga umuntu umuha umutekano n’ituze mu buzima.

Yagize ati: “Ubu nsigaye mbona ko nashakaga umuntu umpa ituze. Nari maze igihe ndi icyamamare, ariko numvaga ntazi neza aho mpagaze mu buzima. Ni ubuzima burimo irungu. Abantu batekereza ko uhora ukikijwe n’abandi kandi ufite byose, ariko hari ukuntu ushobora kumva uri wenyine.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko yifuzaga umuntu ushaka kumarana na we igihe kubera urukundo amukunda, aho kuba umuntu ukora akazi ko kumufasha cyangwa ushaka ikintu runaka kuri we.

Mu kiganiro, Lopez yavuze ko amaze igihe kinini ava mu rukundo rumwe ajya mu rundi, ashaka umuntu yumva ko azamarana na we ubuzima bwe bwose.

Yagize ati: “Nari umuntu uhora mu rukundo n’umuntu umwe, rukarangira ngatangira urundi, nshaka kubona ikintu cy’ukuri.

Yavuze ko atarafata icyemezo cyo kutazongera gukundana burundu, ariko ko kuri ubu atari gushaka undi muntu. Yongeyeho ko ibyamubayeho mu rukundo ruheruka byamubabaje cyane ku buryo adashaka kongera gusubira muri icyo gihe cy’ubuzima bwe.

Lopez yavuze ko gutandukana n’umuntu mukundana bishobora kubabaza cyane, ariko ko buri wese akwiye kugerageza kwitwara mu buryo atazicuza nyuma.

Yasobanuye ko nubwo hari ibihe byamubabaje bikomeye, ashobora kubisubiza amaso inyuma akumva ko yakunze by’ukuri kandi ko yitwaye mu buryo yishimira.

Jennifer Lopez yashakanye n’abagabo bane mu bihe bitandukanye. Uwa mbere ni Ojani Noa bashakanye mu 1997, ariko batandukana mu 1998.

Mu 2001, yashakanye n’umubyinnyi Cris Judd, na we baza gutandukana mu 2002. Nyuma yaho, mu 2004, yakoze ubukwe n’umuhanzi Marc Anthony, babyarana impanga Max na Emme zavutse mu 2008. Aba bombi batandukanye mu 2011, gatanya yabo yemezwa mu 2014.

Ubukwe bwe bwa kane yabukoze na Ben Affleck mu 2022, ariko umubano wabo wongeye kurangira mu 2024, nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze baziranye kandi barigeze no gutegura ubukwe mu myaka ya mbere.

Lopez yavuze ko umubano w’ababyeyi n’abana ari ikintu gikomeye mu gihe abantu bahisemo kubana, cyane cyane iyo buri wese afite abana yabyaye mu yindi miryango.

Yavuze ko kuri we, ikintu cy’ingenzi ari urukundo, asobanura ko iyo umuntu akunda abana b’uwo bashakanye, na we agakunda abe, kubaka umuryango bishoboka.

Uyu muhanzikazi afite impanga Max na Emme yabyaranye na Marc Anthony, ubu zifite imyaka 18.

Lopez yavuze ko nubwo yahuye n’ibibazo mu rukundo, atifuza guhindura amateka y’ubuzima bwe. Yavuze ko yishimira ibyo yagezeho, nubwo hari ibihe byamugoye ndetse n’amagambo abantu bagiye bamuvugaho atari ukuri.

Yagize ati: “Nkunda ubuzima bwanjye. Nakoze cyane kugira ngo ngere aho ndi, kandi ndabukunda. Hari igihe bwagiye bugorana cyane, cyane cyane iyo abantu batakubona uko uri cyangwa bakavuga ibintu bitari ukuri kuri wowe. Ibyo birababaza, ariko ntibiruta ibyishimo ngira byo gukora ibyo nkunda.”

Ibi abivuze mu gihe ari no kwinjira mu kindi cyiciro cy’ubuzima, aho abana be impanga bitegura kwiga muri kaminuza, agatangira kumenyera kubaho atari kumwe na bo buri munsi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Jimmy Fallon kuri The Tonight Show, yavuze ko yamaranye amezi atandatu arira ubwo abana be biteguraga kuva mu rugo bakajya kwiga.

Kuri ubu, Jennifer Lopez ari kwitegura gushyira hanze filime y’igitaramo cye yise The JLo Show: Live from Las Vegas, izerekanwa ku wa kane w’umunsi wa Thanksgiving kuri CBS, inaboneke kuri Paramount+.

Jennifer Lopez yasobanuye icyatumye ashaka abagabo bane


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...