Jehovaniss Choir ni imwe mu makorali amaze igihe kinini dore ko yatangiye umurimo mu mwaka wa 1995, ibivuze ko imaze imyaka 31. Igizwe n'abagabo, abagore n'urubyiruko, imaze gukora umurimo w'Imana mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Kuri ubu iyi Korali iri mu myiteguro y'igiterane gikomeye yise “Amaboko y’Imana Live Concert” kizabera kuri ADEPR Cyahafi, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Ibihamya bivuga turabifite”, iboneka muri Zaburi 66:16.
Ni igiterane cyo gushimira Imana ku bw'imirimo yakoze mu rugendo rw'ivugabutumwa rwa Jehovaniss Choir, no kuyiragiza iminsi iri imbere. Kizaba ku wa 20 kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2026.
Jehovaniss Choir yavuze ko intego yayo nyamukuru y'iki giterane ari ukwamamaza Kristo nk'uko yabitegetse abamwemera, ikaba izabikora binyuze mu ndirimbo esheshatu zizafatwa mu buryo bwa Live Recording.
Yifuza ko iki giterane kizaba umwanya wo guhembura imitima y'abazacyitabira, ariko kandi kikaba n'umwanya wo gusubiza amaso inyuma, gushimira Imana ku byo yabakoreye no kuyiragiza ibihe biri imbere.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Umutoza w'amajwi wa Jehovaniss Choir, Hakizimana Jérôme yagize ati: “Twiteze ko Imana izahembura imitima y'abazitabira, kuko turi gusubiza amaso inyuma tugashima Imana aho itugejeje, tukanayiragiza indi minsi twe tutazi dusigaje kuyikoreramo, mu gihe Kristo ataraza gutwara Itorero.”
Mu rwego rwo kurushaho kuryoshya iki giterane “Amaboko y’Imana Live Concert", Jehovaniss Choir yatumiye amakorali atandukanye akorera umurimo w'Imana mu matorero atandukanye.
Mu bazacyitabira harimo Bethel Choir yo muri Rubavu ikunzwe na benshi, Holy Nation Choir yo muri ADEPR Gatenga, Lunch Hour Worship Team izaturuka i Nyarugenge, Betifague Choir, Sauni Choir n'abandi.
Ku bijyanye no kwigisha Ijambo ry'Imana, hatumiwe abavugabutumwa batandukanye barimo Rev. Pastor. Uwamwaje, Rev. Pastor Cyubahiro Charles na Rev. Pastor. Mugabowindekwe Joseph.
Jehovaniss Choir yatangaje ko nyuma y'iki giterane, yifuza guhindura uburyo isanzwe igeza ibihangano byayo ku bakunzi bayo. Yavuze ko itazongera kujya isohora ibihangano ari uko abakunzi bayo bayikumbuye gusa, ahubwo ifite gahunda yo gukomeza kwamamaza Kristo, igakoresha impano n'ubutumwa ifite kugira ngo izina rye rirushaho kogezwa.
Ibi bigaragaza ko “Amaboko y'Imana Live Concert” atari igiterane cyo guhimbaza Imana gusa, ahubwo ari n'umwanya wo kwizihiza urugendo rw'imyaka isaga 30 Jehovaniss Choir imaze ikorera Imana, kuyishimira ibyo yakoze no gukomeza kwiyemeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Jehovaniss Choir ya ADEPR Cyahafi igiye gukora igiterane gikomeye yise “Amaboko y’Imana Live Concert”
Insanganyamatsiko y'iki giterane iragira iti “Ibihamya bivuga turabifite”, ikaba iboneka muri Zaburi 66:16
Jehovaniss Choir igiye gukora igiterane cy’iminsi itatu yatumiyemo Bethel Choir y'i Rubavu
