Jay-Z yongeye kwitabaza urukiko nyuma y’uko umugore wamushinjaga kumuhohotera avuze ko yamwibeshyeho

Imyidagaduro - 29/09/2026 8:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Jay-Z yongeye kwitabaza urukiko nyuma y’uko umugore wamushinjaga kumuhohotera avuze ko yamwibeshyeho

Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z, yongeye kwiyambaza inkiko asaba ko urubanza aregamo umunyamategeko Tony Buzbee rwasubukurwa, nyuma y’uko umugore wari warashinje uyu muhanzi ihohotera rishingiye ku gitsina avuze ko ibyo yamushinjaga atari byo.

Jay-Z yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire rwa California, asaba abacamanza kongera gusuzuma umwanzuro wari uherutse gufatwa wo kudasubukura ikirego cye aregamo Buzbee.

Muri iki kirego, Jay-Z avuga ko amagambo mashya yatangajwe n’umugore wari waramushinje ari “ibimenyetso bishya bikomeye” bikwiye gutuma ikirego cye cyongera gukomeza., avuga ko ashaka kwirinda gutotezwa no kuvogerwa mu buzima bwe bwite.

Ikirego Jay-Z yari yaratanze cyari cyarasubitswe nyuma y’uko uwo mugore asabye ko ikibazo cye gihagarikwa. Gusa, nyuma yo gukuraho ibyo birego, uwo mugore yagaragaje ko ari gushidikanya ku byo yari yarashinje Jay-Z.

Jay-Z we avuga ko ibi bishimangira ko hari ibindi bibazo bikwiye gukorwaho iperereza. Yashimangiye ko Buzbee yaba yarasabye ko ikirego gihagarikwa agamije kwirinda ibihano ashobo guhabwa, aho kuba agamije kurinda ubuzima bwite bw’umukiriya we.

Mu busabe bwe bushya, Jay-Z avuga ko adasaba ibirenze ahubwo ashaka amahirwe yo gukusanya ibimenyetso bike by’ingenzi kugira ngo abashe kugaragaza niba ibyo aregwa na Buzbee bifite ishingiro. Avuga ko ibigaragaza ibimenyetso bimushyigikira, abifite ndetse ashaka ko urubanza rukomeza kugeza ruburanishijwe.

Ku rundi ruhande, umunyamategeko mushya w’uwo mugore, James Blair Newman Jr., yasobanuye neza aho umukiriya we ahagaze.

Yavuze ko umukiriya we akomeje kuvuga ko yaba yarakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko ko yibeshye burundu mu kumenya uwamukoreye ibyo bikorwa, ndetse ko ibyo yashinjaga Jay-Z byari ibinyoma.

Uyu munyamategeko yavuze kandi ko Jay-Z atigeze amusambanya ku gahato, atigeze amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ikindi gikorwa kidakwiye, ndetse ko uwo mugore atigeze ahura na Jay-Z.

Yongeyeho ko uwo mugore asaba imbabazi Jay-Z n’umuryango we ku byo yamushinje.

Kugeza ubu, Tony Buzbee nta gisubizo aratangaza ku busabe bushya bwa Jay-Z.

Jay-Z yongeye kwitabaza urukiko nyuma y’uko umugore wamushinjaga kumuhohotera avuze ko yamwibeshyeho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...