Ibi Bull Dogg yabitangaje mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, aho yavuze ko iyi
Album ari umushinga watangiye gukorwa Jay Polly akiri mu buzima, bityo bakaba
barahisemo kuwusohora mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kuzirikana uruhare
rukomeye yagize mu itsinda rya Tuff Gang no mu muziki nyarwanda muri rusange.
Bull Dogg yasobanuye ko iyi Album izaba igizwe n’indirimbo
bakoranye na Jay Polly mbere y’uko Imana imwisubiza, ndetse n’izindi zimaze
igihe zarakozwe ariko zikavugururwa mu buryo bujyanye n’igihe.
Ati: “Ni umushinga ugomba kuba wanditse, watekerejweho, kandi
ukanagirira inyungu zigaragara twebwe. Turi kuvugana n'abo bashoramari bose,
abaterankunga bose, Ma Africa yateguye "Icyumba cya Rap" kandi hamwe
n'Imana iyi Album izasohoka, kandi iriho njyewe (Bull Dogg), Fireman, Green P,
P-Fla na Jay Polly arimo noneho. Kuko twatangiye kuyikora nawe akiri muri ubu
buzima izasohoka hamwe n'Imana, kuko turi kubikora hamwe n'ikipe yose."
Uyu muraperi ukunzwe mu ndirimbo nyinshi zagize uruhare
rukomeye mu mateka ya Hip Hop nyarwanda, yagaragaje ko imyaka bamaze mu muziki
yabigishije ko ibihangano byabo bikwiye kubabyarira umusaruro ugaragara.
Yongeyeho ko iyi Album igamije no guteza imbere ibikorwa bya
Tuff Gang mu buryo bw’umwuga kandi bubyara inyungu.
Album nshya ya Tuff Gang itegerejwe n’abakunzi ba Hip Hop
nk’umushinga uzasiga amateka, by’umwihariko kubera ko izongera gutuma ijwi rya
Jay Polly ryongera kumvikana, mu gihe abaraperi bahuriye muri iri tsinda
bakomeje guharanira gusigasira umurage wabo mu muziki nyarwanda.
Gusohora Album y’itsinda irimo ijwi ry’umunyamuryango
w’imyaka ashize yitabye Imana si ibintu bishya mu muziki ku rwego mpuzamahanga.
Mu mateka y’umuziki w’Isi, hari amatsinda menshi yagiye asohora Album cyangwa
imishinga ikomeye nyuma y’uko umwe mu bagize ayo matsinda apfa, hagamijwe
gusigasira umurage we no guha icyubahiro ibyo yasize atangiye.
Itsinda Queen ryakoze Album Made in Heaven ririmo ijwi rya
Freddie Mercury nyuma y’urupfu rwe, mu gihe Joy Division yasohoye Album Closer
nyuma y’uko umuhanzi wabo mukuru Ian Curtis yitabye Imana.
Mu njyana ya Hip Hop, indirimbo n’Album zahuje Tupac Shakur
n’itsinda Outlawz zasohotse nyuma y’urupfu rwe, zikomeza gutuma ijwi n’ubutumwa
bwe bikomeza kumvikana ku Isi.
Iyi mishinga yagiye yakirwa neza n’abafana, yerekana ko
umuziki urenga igihe n’urupfu, kandi ko ibikorwa by’umuhanzi bishobora gukomeza
kubaho binyuze mu matsinda yakoranye na yo.
Ibi bitanga ishusho ko umushinga wa Tuff Gang uteganya gusohora Album irimo ijwi rya Jay Polly uri mu murongo umwe n’iyi migenzo mpuzamahanga, aho kwibuka no gusigasira umurage byahujwe n’ubunyamwuga n’iterambere ry’umuziki.

Bull Dogg yatangaje ko Tuff Gang igeze kure umushinga wa Album bahuriyeho, izumvikanaho ijwi rya nyakwigendera Jay Polly, igikorwa kigamije gusigasira umurage we no kurangiza ibyo yari yaratangiye akiri mu buzima

Album nshya ya Tuff Gang izaba irimo indirimbo bakoranye na
Jay Polly mbere y’urupfu rwe, ndetse n’izindi zavuguruwe, Bull Dogg avuga ko
uyu mushinga wakozwe mu cyubahiro no mu bumwe bw’itsinda
Bull Dogg yemeje ko iyi Album igamije no kubyara umusaruro ugaragara, aho Tuff Gang iri
kuganira n’abashoramari n’abaterankunga kugira ngo isohoke mu buryo bw’umwuga
