Uyu mukinnyi w’imyaka 36 yigaragaje mu mukino wabereye muri Rocket Arena i Cleveland, atsinda amanota 51, akora rebounds esheshatu ndetse atanga imipira itandatu yavuyemo amanota (assists).
Harden yatsinze imipira yose 14 yateye, agera ku mikino 26 amaze gutsindamo amanota 50 cyangwa arenga, ahita arenga Kobe Bryant wari ufite imikino 25 muri uru rutonde.
Ni ubwa mbere Harden yari yongeye gutsinda amanota arenga 50 kuva mu Ugushyingo 2025, ubwo yatsindaga amanota 55 akinira Los Angeles Clippers.
Ku rutonde rw’abakinnyi batsinze imikino myinshi y’amanota 50 cyangwa arenga mu mateka ya NBA, Wilt Chamberlain ni we uyoboye n’imikino 118, akurikirwa na Michael Jordan ufite 31, mu gihe James Harden ari ku mwanya wa gatatu n’imikino 26.
Harden kandi yabaye umukinnyi wa kane ukuze kurusha abandi batsinze amanota 50 mu mukino umwe, afite imyaka 37 n’iminsi 86.
Uyu mukinnyi umaze imyaka 18 akina muri NBA yavuze ko ikimushimisha ari uko akomeje kubona uburyo bwo kugira uruhare rukomeye mu mikino nubwo imyaka igenda yiyongera.
Ati: “Ikimpa imbaraga ni uko no mu mwaka wa 18 nkina, nkiri kwiga uburyo nakomeza kugira akamaro mu kibuga. Iyo ukiri muto ufite imyaka 23 cyangwa 24, uriruka, ugasimbuka cyane, ukagira umuvuduko kandi ukanyura ku bakinnyi. Ariko ubu ntuba ukigira uwo muvuduko nk’uwo wari ufite.”
Yakomeje avuga ko yahinduye uburyo akina kugira ngo akomeze kuba umukinnyi ugira uruhare rukomeye mu ikipe. Yongeyeho ko umukino wo gutsinda amanota 51 wamuhaye icyizere cy’uko agifite ubushobozi bwo gukina ku rwego rwo hejuru.
James Harden kandi ari ku mwanya wa cyenda mu bakinnyi batsinze amanota menshi mu mateka ya NBA, aho amaze kugira amanota 29,633. Ni mu gihe Ikipe ya Cleveland Cavaliers iragaruka ku mukino uzayihuza na Chicago Bulls kuri uyu wa Kabiri, mu mikino isanzwe ya shampiyona ya NBA.



James Harden yakuyeho agahigo kari gafitwe na Kobe Bryant
