Iyo
muganiriye bakubwira ko batunzwe no kubyina nk'umwuga bihebeye. Abagize itsinda
rya Afrohit Crew barimo; Mupenzi Onan, Kanani Emmanuel, Tuyishime Fiston, Ngabo
Fiston, Ngabo Yves, Ukwishatse Sudick, Nuwanjye Sharif na Nkurunziza Nice.
Bitabiriye
ibirori binyuranye byahuje imbaga, nko kwamamaza umukuru w’igihugu mu matora
aheruka; Irahira rya Perezida Paul Kagame; Tour du Rwanda; imikino itandukanye
yahuje APR FC na Rayon Sports; Kwita Izina; bafashije abahanzi benshi mu
mashusho y’indirimbo zitandukanye bakoze n’ibindi bikorwa binyuranye.
Afrohit
Crew ifite ibihembo bitandukanye
Afrohit yatwaye ibihembo binyuranye nka Talent zone season 2, take over dance
competition yateguwe na ISIBO TV. Bitabiriye igikorwa cyo gufungura Kigali
Universe n’igihembo cy'itsinda rya mbere ry’umwaka wa 2023 cyateguwe na Kalisimbi Event.
Ni
muri urwo rwego Afrohit yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 imaze ikora
kugira ngo yishimire ibyo imaze kugeraho. Icyo gitaramo kizabera Kicukiro kuri
COPENHAGEN kuwa 21/12/2025 guhera saa kumi.
Igitaramo cyabo kizitabirwa n’ibyamamare
bitandukanye nka; Platini P, Bushali, Young Grace, Titi Brown, Jojo Breezy, Jordan
Kallas, Divine Uwa, Cyuzuzo the Badest, Abatanguha Dance.
Hazaba
hari abavanga imiziki; DJ Crush, DJ Dallas, DJ Ally na DJ Pazzo.
Abashyushyarugamba barimo; MC NICE, MC Brian na MC Galaxy.
Kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe (regular) ni 10,000 Rwf akubiyemo icyo kunywa, VIP ni 20,000 Frw hakubiyemo icyo kunywa, ndetse n'imeza ya VVIP iriho intebe 5 ku mafaranga 180,000 hakubiyemo icupa ry’umuvinyo (Wine).

