Itsinda ry'ababyinnyi 'Afrohit Crew' rigiye kwizihiza imyaka 10

Imyidagaduro - 19/12/2025 5:20 AM
Share:
Itsinda ry'ababyinnyi 'Afrohit Crew' rigiye kwizihiza imyaka 10

Itsinda ry'abakora umwuga wo kubyina ryitwa Afrohit Crew riri mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 10 muri uwo mwuga ubatunze. Babyina indirimbo zigezweho mu rwego rwo gususurutsa abanyarwanda.

Iyo muganiriye bakubwira ko batunzwe no kubyina nk'umwuga bihebeye. Abagize itsinda rya Afrohit Crew barimo; Mupenzi Onan, Kanani Emmanuel, Tuyishime Fiston, Ngabo Fiston, Ngabo Yves, Ukwishatse Sudick, Nuwanjye Sharif na Nkurunziza Nice.

Bitabiriye ibirori binyuranye byahuje imbaga, nko kwamamaza umukuru w’igihugu mu matora aheruka; Irahira rya Perezida Paul Kagame; Tour du Rwanda; imikino itandukanye yahuje APR FC na Rayon Sports; Kwita Izina; bafashije abahanzi benshi mu mashusho y’indirimbo zitandukanye bakoze n’ibindi bikorwa binyuranye.

Afrohit Crew ifite ibihembo bitandukanye 

Afrohit yatwaye ibihembo binyuranye nka Talent zone season 2, take over dance competition yateguwe na ISIBO TV. Bitabiriye igikorwa cyo gufungura Kigali Universe n’igihembo cy'itsinda rya mbere ry’umwaka wa 2023 cyateguwe na Kalisimbi Event.

Ni muri urwo rwego Afrohit yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 imaze ikora kugira ngo yishimire ibyo imaze kugeraho. Icyo gitaramo kizabera Kicukiro kuri COPENHAGEN kuwa 21/12/2025 guhera saa kumi.

Igitaramo cyabo kizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye nka; Platini P, Bushali, Young Grace, Titi Brown, Jojo Breezy, Jordan Kallas, Divine Uwa, Cyuzuzo the Badest, Abatanguha Dance.

Hazaba hari abavanga imiziki; DJ Crush, DJ Dallas, DJ Ally na DJ Pazzo. Abashyushyarugamba barimo; MC NICE, MC Brian na MC Galaxy.

Kwinjira muri iki gitaramo,  ahasanzwe (regular) ni 10,000 Rwf akubiyemo icyo kunywa, VIP ni 20,000 Frw hakubiyemo icyo kunywa, ndetse n'imeza ya VVIP iriho intebe 5 ku mafaranga 180,000 hakubiyemo icupa ry’umuvinyo (Wine).

Itsinda ry'ababyinnyi 'Afrohit Crew' rigiye kwizihiza imyaka 10


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...