Iki
gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, cyari
cyateguwe mu rwego rwo guhuza urubyiruko, cyane cyane abakunzi b’urwenya bo mu
gihe kizwi nka Generation Z, n’abanyempano batandukanye bo mu myidagaduro,
ariko by’umwihariko kikagira umwihariko wo guhuriza hamwe urwenya n’umuziki wa
Gospel.
Camp
Kigali yari yuzuye abantu kuva ku masaha ya nimugoroba, bamwe baje kureba
abanyarwenya bagezweho abandi baje kumva indirimbo zifite ubutumwa bwo kuramya
Imana.
Abanyarwenya
barimo Clement Inkirigito, Isacal, Muhinde, Mitsi, Pilate, Umushumba, Kandi na
Musa, n’abandi baturutse muri Gen Z Comedy basusurukije abantu mu buryo bwo
gusetsa bifatika, mu gihe abahanzi batandukanye babahumurizaga mu ndirimbo
zirema umutima.
Uhereye
kuri Aline Gahongayire waririmbye ‘Ndanyuzwe’ yanyuze benshi, Alexis Dusabe
akishimirwa mu ndirimbo ‘Umuyoboro’, Prosper Nkomezi akibutsa ubutumwa bukubiye mu
‘Ibashagukora’, naho Jesca Mucyowera yifashishije iki gitaramo kumenyesha
abakunzi be ko afite igitaramo cye cyihariye kizaba ku wa 2 Ugushyingo 2025,
nabwo muri Camp Kigali.
Ibyishimo
byarenze imbibi ubwo Israel Mbonyi yagera ku rubyiniro, maze aririmba indirimbo
nka ‘Icyambu’ na ‘Nina Siri’ zahembuye imitima y’abari aho kubera amagambo
yazo yihariye yafashije benshi kwegera Imana.
Israel Mbonyi
yibukije ko impano ari urufunguzo rwo kurumbuka
Mbonyi,
umwe mu bahanzi b’abanyempano bafite izina rikomeye muri Gospel nyarwanda,
yaboneyeho umwanya wo gusangiza abitabiriye urugendo rwe mu muziki n’uburyo
yakiriye agakiza.
Yagize
ati: “Natangiye umuziki mu 2014. Indirimbo yanjye ya mbere yitwa ‘Number One’,
ari na yo yitiriwe Album yanjye ya mbere, nayanditse nkiri mu Rwanda. Nkuriye
mu muryango w’abantu bakijijwe, nakira agakiza mfite imyaka 16, ubwo nari muri ‘toilette’
zo ku ishuri. Nubwo byari biteye isoni, ni ho nahuriye na Yesu bwa mbere.”
Yakomeje
avuga ko agakiza ari “ukumenya Umwami Yesu no kumwizera by’ukuri”, anasobanura
ko ibyo umuntu akora byose bigomba kuba bifite aho bihurira n’ubuzima bwo
gukorera Imana.
Mbonyi
kandi yasobanuye ko kwiga bikomeye kuri we, ati: “Ndimo gukora ubushakashatsi (mbere
yo kubona PhD), kuko kwiga ni ingenzi. Icyo ukora cyose ugomba kugikora uzi ko
kizagutunga igihe runaka. Imana iha buri wese urubanza rwo kurumbuka, ariko
ugomba no kwitegura ibihe by’amapfa.”
Ubusanzwe,
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bahora bavuga ku iterambere rya Gospel mu
Rwanda. Yavuze ko imbuga nkoranyambaga zafunguye amarembo mashya ku bahanzi
baririmba indirimbo z’Imana, zikabafasha kugera kure batigeze batekereza.
Yagize ati:
“Uyu munsi gukora Gospel biroroshye kuko dufite uburyo bwo kugera ku bantu
benshi binyuze mu mbuga nkoranyambaga. Icyo bisaba gusa ni ukuzikoresha neza no
kubikora ku rwego rwo hejuru.”
Iki
gitaramo cyari cyahuje urubyiruko rwinshi, ariko cyanahurije hamwe abahanzi
batandukanye bo mu bihe bitandukanye by’umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Ku
rubyiniro rwari rufite imiterere yihariye, Alexis Dusabe yibukije imyaka irenga 25
amaze mu murimo wo kuramya Imana, Gahongayire yagaragaje ubuhanga n’ukwizera
byamuranze kuva mu ntangiriro z’umuziki we, naho Prosper Nkomezi na Jesca
Mucyowera basobanura uko umuziki wabo ukura ku munsi ku munsi.

Israel
Mbonyi ku rubyiniro rwa Gen Z Comedy Show aririmba Icyambu, yibutsa urubyiruko
ko agakiza ari uguhura na Yesu mu buzima bwa buri munsi

Alexis Dusabe yanyuze abitabiriye igitaramo binyuze mu ndirimbo ‘Umuyoboro’, abibutsa
ko Imana ari yo nzira yonyine ituma umuntu agira amahoro

Prosper
Nkomezi yasusurukije imbaga mu ndirimbo ‘Ibashagukora’, yongera kugaragaza
impano imaze kumuhesha izina rikomeye muri Gospel


Jesca
Mucyowera yifashishije urubuga rwa Gen Z Comedy Show mu guteguza igitaramo cye kizabera
muri Camp Kigali ku wa 2 Ugushyingo 2025

Abitabiriye
Gen Z Comedy Show baryohewe n’ijoro ry’urwenya n’umuziki, basangira ibyishimo
n’umwuka wo gushima Imana





Israel Mbonyi ari kumwe n'umunyarwenya Isacal ku rubyiniro nyuma y'uko ateye urwenya kuri we

Itsinda rya Isacal na Musa riri kumwe na Israel Mbonyi mu gitaramo cya Gen-z Comedy

Umunyarwenya Umushumba yaririmbye zimwe mu ndirimbo za Israel Mbonyi yisunze injyana zinyuranye

Fally Merci aganira na Alex Dusabe ku myiteguro y'igitaramo cye kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali















Jesca Mucyowera yatumiye abitabiriye Gen Z Comedy mu gitaramo cye kizaba ku Cyumweru tariki ya 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali

Apotre Mignonne ni we uzabwiriza mu gitaramo cya Jesca Mucyowera
KANDA HANO UREBE IBYARANZE IGITARAMO CYA ISRAEL MBONYI MURI GEN-Z COMEDY
