Isimbi Model yagaragaje ko ikiri hagati y’umuntu n’inzozi ze ari imyumvire ye - VIDEO

Imyidagaduro - 28/09/2026 1:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Isimbi Model yagaragaje ko ikiri hagati y’umuntu n’inzozi ze ari imyumvire ye - VIDEO

Umunyamideli Isimbi Model yasabye abantu guhindura imyumvire no kudategereza ko hari undi muntu uzabageza ku nzozi zabo, ashingiye ku rugendo rwa Ashton Small wamamaye nka Kagarara, avuga ko ubuzima bwe bugaragaza ko n’imbogamizi zishobora kutaba inzitizi ku muntu ufite intego.

Isimbi Model yabigarutseho mu kiganiro na InyaRwanda Tv, nyuma yo kwitabira igikorwa cyo kumurika igitabo cyanditswe na Kagarara, aho yahuriye n’abantu batandukanye baje kumushyigikira no kumva ubuzima bwe bwanditswe mu gitabo.

Kuri Isimbi, inkuru ya Kagarara ikwiye kuba isomo ku muntu wese wumva ko hari icyo Isi cyangwa abandi bantu bamugomba, kuko yizera ko kugera ku nzozi bisaba gukora, gusenga no guhindura uburyo umuntu abona ubuzima.

Yagize ati: “Abantu benshi usanga turi kurira, ariko nta muntu n’umwe ufite ikintu akugomba hano ku Isi. Ibyo bakugomba barabizanye ababyeyi. Dufite ibibazo byinshi, ugasanga umuntu agiye hariya ararize, ariko mu by’ukuri nta muntu n’umwe ufite ikintu akugomba. Kora, usenge, byose birashoboka.”

Isimbi yavuze ko umuntu atagomba guhora arebera ku bibazo afite ngo abone impamvu yo kutagera ku byo yifuza, ahubwo ko icy’ingenzi ari uguhindura imyumvire no kwemera ko hari byinshi bishoboka iyo umuntu abiharaniye.

Ati: “Ikintu nakubwira ni uko igitangaza cya mbere Yesu yagombaga gukora yaragikoze, yaratubambiwe ku musaraba. Ikindi ni uguhindura imyumvire, byose birashoboka.”

Isimbi yavuze ko kuba Kagarara yarageze ku rwego ariho, akagira ibyo yageza ku bandi nubwo afite ubumuga, byamukoze ku mutima ndetse bikamuhinduramo uburyo yarebaga ubuzima bwe.

Yavuze ko hari igihe umuntu ashobora kumara umwanya munini yitotomba ku byo adafite cyangwa ku bibazo ahura na byo, ariko guhura n’umuntu nka Kagarara bikamwibutsa ko ibibazo bidakwiye guhinduka urwitwazo rwo kudakora.

Ati: “Uyu munsi turi hano kubera umuhungu (Kagarara) watweretse ko bishoboka. Nanjye ndi hano, kandi hari ibyo nashoboye. Ushobora kuza ukabiha amazina menshi, ariko nawe bishobora kuba ari wowe.”

Yakomeje agira ati: “Waba Kagarara w’ejo hazaza, waba Isimbi w’ejo hazaza, ikintu kiri hagati yawe no kugera ku nzozi zawe ni ibitekerezo byawe, nta kindi.”

Kuri we, amagambo ya Kagarara n’ubuzima bwe si ibintu byo kurebera gusa, ahubwo ni ubutumwa bushobora gutuma umuntu yisubiraho, akareka kwibwira ko ibyo ashaka kugeraho bidashoboka.

Isimbi yavuze ko ubuzima bwa Kagarara bwatumye na we “aca bugufi”, cyane ko yabonye umuntu ufite ubumuga ariko agakomeza gukora no kwiyubakira izina, aho kubona ubumuga nk’ikimenyetso cy’uko umuntu adashoboye.

Ati: “Kagarara yatumye nca bugufi. Twebwe hari igihe usanga muri ubu buzima uri kwitotomba, uri kuvuga ibintu byinshi, ariko iyo ubonye umuntu nk’uyu ufite ubumuga akakwereka ko atari ikimenyetso cy’uko adashoboye, kuri njye bwa mbere namubonye ku mbuga nkoranyambaga, nongeye kwitekerezaho.”

Isimbi yavuze ko ibyo yabonye mu rugendo rwa Kagarara byanamukomye ku mutima ku buryo yumvise ko na we akwiriye kurushaho gusenga no gushimira Imana ku byo afite. Ati: “Naravuze nti ngomba gusenga nkasaba n’Imana imbabazi.”

Ubutumwa bwa Isimbi bushingiye ku gitekerezo kimwe: ko umuntu ashaka kugera ku nzozi ze atagomba gutegereza ko abandi bazamufasha muri buri ntambwe, ahubwo ko agomba gutangira gukora ibyo ashoboye, akagira ukwemera kandi agahindura imyumvire.

Kuri we, Kagarara ni urugero rw’umuntu ushobora guhindura uburyo abandi bareba ubushobozi bw’umuntu ufite ubumuga, ndetse akerekana ko imbogamizi zishobora kubaho ariko ntizibe iherezo ry’urugendo.

Ni muri urwo rwego Isimbi yasabye abantu kutarebera ku byo badafite gusa, ahubwo bakibaza icyo bashobora gukora bafite ibyo bafite, kuko rimwe na rimwe igitandukanya umuntu n’inzozi ze atari ikibazo afite, ahubwo ari uburyo abona icyo kibazo.

Yavuze ko umuntu wese ashobora kuba “Kagarara w’ejo hazaza” cyangwa “Isimbi w’ejo hazaza”, bitewe n’uko ahitamo kubona ubushobozi bwe no guharanira ibyo yifuza kugeraho.

Ku bwa Isimbi, guhindura imyumvire, gukora no gusenga ni bimwe mu byafasha umuntu kuva mu gutekereza ko ibintu bidashoboka, akajya mu rugendo rwo kubigerageza.

Isimbi Model yavuze ko ikiri hagati y’umuntu n’inzozi ze ari ibitekerezo bye, asaba abantu guhindura imyumvire no gukora cyane kugira ngo bagere ku byo bifuza (Aha yaganiraga n'umugabo we)


Kuri Isimbi Model, urugendo rwa Kagarara ni isomo rikomeye rimwibukije ko ubumuga atari ikimenyetso cy’ubushobozi buke, ahubwo ko umuntu ashobora kugera ku nzozi ze abishyizemo imbaraga

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISIMBI MODEL


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...