Batangaje ko kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizaba ku wa 27 Nyakanga 2024, ahitwa Juru Pak ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali. Rigiye kuba, nyuma y’uko mu 2023, rihuje ibihumbi by’abantu mu gitaramo gikomeye cyabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Mu gihe
cy’imyaka itatu ishize iri serukiramuco riba, ryaranzwe no guhuriza hamwe
ibihumbi by’abantu, aho benshi baseruka mu myambaro yo hambere, ubundi bagafata
igihe kinini cyo kumva umuziki wihariye ucurangwa na ba Dj bubakiye umwuga
w’abo ku ndirimbo zo hambere zatanze ibyishimo.
Uwimana
Basile uri mu bategura iri serukiramuco, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro
iri serukiramuco rizaba rihujwe no kwizihiza imyaka 30 y’urugendo rw’u Rwanda, kandi
bazitsa ku bihe byagaruriye umunezero benshi.
Ati “Urebye
iri serukiramuco noneho turarihuza n’ibihe n’ubundi u Rwanda rurimo, turabihuza
n’u Rwanda mu myaka 30 ishize (Cyangwa se #Rwanda30), ariko mu by’ukuri ntabwo
turi buvuge ku myaka 30 ishize, kubera ko twebwe tuba tugaruka ku bihe byo
hambere, ntabwo twavuga ibyabaye mu 2021, 2024, 2018."
Akomeza ati “Twebwe
turashaka kwibanda cyane kuri bya bihe byongeye kugarura umunezero mu
Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibihe byakurikiye Jenoside,
ubwo ni ukuvuga ngo ibitaramo byabaye […] tuzagira abantu babaye muri ibyo bintu
mu gihe cy’iri serukiramuco bazajya basangiza bimwe mu bihe abantu banyuzemo."
Yavuze ko
abazatanga ibyo biganiro barimo aba Dj, abagiye bashing utubyiniro twakomeye mu
Rwanda, abateguraga ibitaramo mu bihe bitandukanye n’ibindi.
Ibi bizaherekezwa
n’indirimbo zaranze ibyo bihe, nk’indirimbo z’abahanzi nyarwanda zagarutse ku
ntsinzi no kongera kuvuga ko Igihugu gihari n’izindi zo ku Isi yose zari
zigezweho icyo gihe n’azo Abanyarwanda bibuka.
Ati “Abanyarwanda
bongeye kumva uburyohe bw’umuziki. Umuntu wakundaga umuziki mbere ya Jenoside
wari wihebye, ariko akongera kumva indirimbo ya Yvonne Chaka Chaka, akongera
kumva indirimbo ya Michaek Jackson yari igezweho icyo gihe, akongera kumva
2Pac, mu 1995, 1996, 1997, tuzongera tumwibutse ibyo bihe byamugaruriye
umunezero."
Uwimana
Basile yavuze ko muri iri rusange, iri serukiramuco kuri iyi nshuro
rizashingira ku bihe byagaruye umunezero mu Rwanda mu myaka 30 ishize.
Yavuze ko
ibi ari byo byatumye iri serukiramuco bahitamo kuzarikorera ‘Juru Park’ kubera
ko ari ahantu abanya-Kigali bafite urwibutso rukomeye, kuko habereye ibitaramo
bikomeye, amaserukiramuco yakorwa n’ibindi.
Uwimana ati “Ni
ahantu hafite amateka ku muziki nyuma ya Jenoside. Ni muri ubwo buryo rero
tubihuje n’imyaka 30. Ariko nyine ibikorwa bizakomeza kuba byabindi."
Yavuze ko
iri serukiramuco rizarangwa no kugaragaza ibikorwa birimo nk’imodoka zo
hambere, ibikoresho bya muzika bya cyera, imyambaro yo hambere n’ibindi. Uwimana
avuga ko muri iki gihe bari mu biganiro na ba Dj bazakorana, kandi ko
bazatangwa mu gihe kiri imbere.
Iserukiramuco
"Oldies Music Festival " rigiye kuba ku nshuro ya Kane, rihujwe no
kwizihiza ibihe byagaruriye umunezero Abanyarwanda
Muri
Nyakanga 2023, iri serukiramuco ryabereye kuri Canal Olympia, rihuza ibihumbi
by’abantu
Iri
serukiramuco rizaba ku wa 27 Nyakanga 2024, ahitwa Juru Park hamamaye cyane mu
bitaramo byatanze ibyishimo ku bihumbi by’abantu

Uwimana Basile yavuze ko bari mu biganiro na ba Dj bazacuranga muri iri serukiramuco