Irani yishe abantu batatu bafatiwe mu myigaragambyo

Hanze - 2026-11-08 15:17
Sangiza:
Irani yishe abantu batatu bafatiwe mu myigaragambyo

Inzego z’ubutabera muri Iran zashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu batatu bari barafashwe mu gihe cy’imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Karaj muri Mutarama 2026.

Amakuru yatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru Mizan, gifitanye isano n’inzego z’ubutabera muri iki gihugu, avuga ko abishwe ari Hassan Deoband, Hamid Kazemi na Reza Zanganeh.

Aba bagabo uko ari batatu bashinjwaga gukorana na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa bivugwa ko byabangamiye umutekano wa Iran. Banaregwa gutunga no gukoresha intwaro mu myigaragambyo yabaye ku wa 8 no ku wa 9 Mutarama 2026.

Mu bindi bashinjwaga harimo kugira uruhare mu gusenya no gutwika inyubako za Leta, ndetse n’ibikorwa remezo bitanga amashanyarazi.

Mizan yatangaje ko ibyo bihano byashyizwe mu bikorwa ku wa Gatandatu, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Iran rwemeje imyanzuro y’urubanza. Iki kigo cyongeyeho ko umutungo w’abo bantu uzafatirwa na Leta hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko.

Uru rubanza ntirwagarukiye kuri abo batatu gusa, kuko abandi bantu 10 na bo batawe muri yombi bakekwaho kugira aho bahuriye n’ibyo bikorwa. Abandi bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ibi bihano rikomeje kugarura impaka ku ikoreshwa ry’igihano cy’urupfu muri Iran. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu imaze igihe inenga iki gihugu, cyane cyane ku bijyanye n’imanza z’abafashwe mu myigaragambyo n’izirebana n’umutekano w’igihugu.

Inzego z’ubutabera muri Iran zashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu batatu bari barafashwe mu gihe cy’imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Karaj muri Mutarama 2026.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...