Intore Tuyisenge yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo
nshya, ariko avuga ko yagarutse afite imbaraga nshya n’umurongo wo gukoresha
muzika mu gutanga ubutumwa bufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa gahunda
zigamije iterambere ry’Igihugu, by’umwihariko izikubiye muri gahunda ya NST2.
Iyi ndirimbo “Umuganda” yayigarutseho avuga ko yifuza
gukomeza gutanga umusanzu we mu bukangurambaga bushishikariza abaturage kugira
uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yagaragaje ko mu gihe gahunda y’Igihugu ishimangira ko
umuturage ari ku isonga, ari ngombwa ko abaturage bamenya ko uburenganzira
bafite bujyana n’inshingano zo kugira uruhare mu kubaka Igihugu no guteza
imbere imibereho yabo.
Intore Tuyisenge yabwiye InyaRwanda, ati: “Mu gihe maze mu
nzego z’ibanze nyobora umwe mu Midugudu 1,155 y’Umujyi wa Kigali, nungutse
byinshi bizamfasha kunoza inganzo, cyane cyane mu guhuza abaturage n’ubuyobozi
mu bukangurambaga butandukanye kuri gahunda zibafasha kwiteza imbere,
banabungabunga ubuzima bwabo kandi birinda icyahungabanya Umuryango Nyarwanda."
Yavuze ko Umuganda ari imwe mu nzira zo kwishakamo
ibisubizo. Mu ndirimbo “Umuganda”, Intore Tuyisenge yibutsa Abanyarwanda ko
Umuganda atari umwanya wo gukora imirimo y’amaboko gusa, ahubwo ko ari imwe mu
gahunda zituma abaturage bahuriza hamwe imbaraga n’ubushobozi bafite, bakishakamo
ibisubizo bibafitiye akamaro.
Avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe, bityo ko nta muntu
ukwiye kwirinda kwifatanya n’abandi ku munsi w’Umuganda, kuko nubwo ushobora
kumara amasaha make, ari umwanya ushobora kuvamo ibikorwa n’ibitekerezo bifitiye
abaturage n’Igihugu akamaro.
Intore Tuyisenge kandi yagaragaje ko hari Umuganda ushingiye
ku bumenyi, aho umuntu ashobora gukoresha ubumenyi n’umwuga afite mu gufasha
abaturage, aho gukora imirimo isaba imbaraga z’umubiri gusa.
Ati: “Uretse imirimo y’amaboko, hari n’Umuganda ushingiye ku
bumenyi, aho wakora Umuganda ufasha abaturage bitewe n’ubumenyi runaka ufite.
Urugero, abanyamategeko bafasha abaturage kubasobanurira amategeko nyuma
y’Umuganda; abize ubwubatsi bagafasha abaturage gutura neza no gukora imiyoboro
y’amazi; abaganga bagafasha gusuzuma indwara zitandukanye.”
Intore Tuyisenge yanibukije ko Umuganda atari gahunda ireba
abatarize cyangwa abakuze gusa, ahubwo ko buri Munyarwanda afite uruhare
ashobora kuwugiramo bitewe n’ubushobozi n’ubumenyi afite.
Yasabye urubyiruko cyane cyane kumenya ko rufite inshingano
mu kubaka Igihugu, ashimangira ko bidakwiye ko ababyeyi bajya mu bikorwa
by’Umuganda bagasiga abana babo baryamye mu rugo.
Yagize ati: “Umuganda si uw’abatarize gusa, buri wese akora
Umuganda. Urubyiruko ndarwibutsa ko ababyeyi babo badakwiye kujya ku Muganda
ngo babasige baryamye, kandi ari bo mbaraga z’Igihugu zubaka.”
Intore Tuyisenge avuga ko ubumenyi n’amasomo akura mu
mikoranire n’abaturage ndetse n’inshingano afite mu nzego z’ibanze ari bimwe mu
bimufasha gutanga ubutumwa bwubaka binyuze mu bihangano bye.
Indirimbo “Umuganda” aje nyuma y’igihe yari amaze adasohora
indirimbo nshya, aho Tuyisenge avuga ko azakomeza gukoresha muzika nk’umuyoboro
wo kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bubafasha gusobanukirwa gahunda zitandukanye
zigamije iterambere ryabo n’iry’Igihugu.



KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UMUGANDA’ YA INTORETUYISENGE
