Intambara yo mu burasirazuba bwa DRC yatumye abarwayi 76 bahungishwa

Hanze - 2026-11-18 11:13
Sangiza:

Umwanditsi:

Intambara yo mu burasirazuba bwa DRC yatumye abarwayi 76 bahungishwa

Imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yahungabanyije ibikorwa by'ubuvuzi mu gace ka Bunyakiri, bituma abarwayi 76 bimurwa mu bitaro bikuru byaho, mu gihe abaturage benshi bakomeje guhunga, no kuva mu byabo.

Umuryango w'abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières (MSF), watangaje ko imirwano iri kubera muri Bunyakiri, muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ikomeje gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga no kubangamira serivisi z'ubuvuzi.

Mu itangazo wasohoye ku wa Kabiri, MSF yavuze ko imirwano hagati y'umutwe witwaje intwaro wa FRN, wahoze uzwi nka AFC/M23, n'ingabo za Leta ya DRC (FADRC), yakajije umurego kuva ku wa 6 Ugushyingo 2026.

Nk’uko tubikesha BBC, uyu muryango wavuze ko ibintu byarushijeho gukomera ku wa Gatanu, nyuma y'ibitero by'indege zitagira abapilote (drones) byagabwe hafi ya Bulambika, agace kari hafi y'ibitaro bikuru bya Bunyakiri.

Ibyo bitaro byari bisanzwe byakira abarwayi baturuka mu bice bitandukanye by'icyaro, aho abaturage benshi batabona serivisi z'ubuvuzi uko bikwiye.

MSF yatangaje ko abakozi bo kwa muganga bahise bimura serivisi z'ubuvuzi, bajyana abarwayi 76 ku kigo nderabuzima cya Maibano kiri hafi aho.

Icyakora, imiti myinshi, ibikoresho by'ubuvuzi n'ibindi bikoresho byifashishwaga mu bitaro bya Bunyakiri byasigaye aho byari biri.

Uyu muryango ugaragaza ko ihungabana ry'ibikorwa by'ibyo bitaro rishobora kugira ingaruka ku bihumbi by'abaturage basanzwe babyitabaza kugira ngo babone ubuvuzi.

Ikindi kibazo cyagaragajwe na MSF ni uko bamwe mu bakozi bayo na bo bahunze ingo zabo, mu gihe uwo muryango ukomeje kugerageza kumenya amakuru y'abandi bakozi bawo batari babasha kuboneka.

Kubera umutekano muke, MSF yavuze ko yagabanyije ibikorwa byayo, yimurira bamwe mu bakozi i Bitale n'i Bukavu. Ibi bice na byo bisanzwe bihanganye n'ibibazo by'indwara zirimo kolera na malariya.

Iyi mirwano iri no kongera imbogamizi ku bikorwa by'ubutabazi mu burasirazuba bwa DRC, mu gihe abaturage bakomeje guhura n'ibibazo by'umutekano, inzara no kutabona serivisi z'ibanze.

Amashami y'Umuryango w'Abibumbye afatanyije na Leta ya DRC agaragaza ko Intara ya Kivu y'Amajyepfo iri mu bice byugarijwe cyane n'ikibazo cyo kutihaza mu biribwa, aho abaturage bagera kuri miliyoni 1.1 bahanganye n'ikibazo gikomeye muri urwo rwego.

Intambara yakomeje kugabanya amahirwe y'abaturage yo kugera mu mirima yabo no gukora ibikorwa bibafasha kubona ibibatunga, bityo barushaho kwibasirwa n'inzara.

MSF ivuga ko mu gihe ihungabana rya serivisi z'ubuvuzi rikomeje, abaturage babarirwa mu bihumbi bashobora gukomeza kubura ubuvuzi, mu gihe ako karere gasanzwe gafite ibibazo by'indwara, kwimuka kw'abaturage n'ibura ry'ibiribwa.

Ishimangira ko umutekano w'abaturage n'uburyo bwo kubona serivisi z'ubuvuzi bigomba kwitabwaho, kugira ngo ibibazo by'ubutabazi biri mu burasirazuba bwa DRC bitarushaho gukomera.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...