Amakuru dukesha ikinyamakuru TMZ avuga ko abapolisi bo mu Ntara ya Los Angeles bakiriye ubutumwa bubamenyesha inkongi y’umuriro yibasiye urugo rw’aba bombi ahagana saa 06:04 z’ijoro.
Abapolisi bageze aho byabereye basanze inzu nto ikoreshwa nk’ububiko bw’ibikoresho yafashwe n’umuriro. Abashinzwe kuzimya inkongi bahise batabara, babasha kuzimya uwo muriro.
Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, kuko iperereza rikomeje. Ntabwo kandi haramenyekana niba Will Smith na Jada Pinkett Smith bari muri uru rugo igihe inkongi yabaga.
TMZ ivuga ko iyi nkuru igikurikiranwa, bityo andi makuru arambuye ashobora gutangazwa uko agenda aboneka.





Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa Will Smith
