Ni intambwe ikomeye kuri Anitha umaze kubaka izina mu bikorwa by’ubucuruzi, ndetse no mu gufasha abagore n’abakobwa kubona amahirwe yo kwiteza imbere no kwihaza mu bukungu.
Ibi birori byabereye i Lagos, umwe mu mijyi ikomeye muri Afurika mu bijyanye n’ubucuruzi, imyidagaduro n’imideli. Kwitabira ibikorwa byateguwe n’inzu ikomeye nka Givenchy ni amahirwe amuhuza n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imideli, ubwiza n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Givenchy ni imwe mu nzu zikomeye ku Isi mu bijyanye n’imideli n’ibicuruzwa by’akataraboneka. Yashinzwe mu 1952 n’Umufaransa Hubert de Givenchy, wari uzwiho guhanga imyambaro irangwa n’ubwiza, ubudasa n’ubuhanga.
Mu myaka isaga 70 imaze, Givenchy yaguye ibikorwa byayo, ikaba izwi mu gukora imyambaro y’abagabo n’abagore, inkweto, amasakoshi, imibavu n’ibindi bicuruzwa by’icyiciro cyo hejuru.
Iyi nzu y’imideli yanamamaye binyuze mu bufatanye yagiranye n’ibyamamare bitandukanye, by’umwihariko umukinnyi wa filime Audrey Hepburn, wabaye inshuti magara ya Hubert de Givenchy ndetse akaba umwe mu bantu bagize uruhare mu kumenyekanisha ibihangano bye.
Umwe mu myambaro yamenyekanye cyane yakozwe na Givenchy ni ikanzu y’umukara Audrey Hepburn yambaye muri filime ‘Breakfast at Tiffany’s’, ikomeje gufatwa nk'imwe mu ngero z’imideli y'ibihe byose.
Mu bandi bahanga imideli bayoboye ibikorwa byo guhanga muri Givenchy harimo Alexander McQueen, Riccardo Tisci na Clare Waight Keller. Muri Nzeri 2024, iyi nzu yatangaje Sarah Burton nk’umuyobozi wayo mushya ushinzwe guhanga imyambaro y’abagabo n’abagore.
Ingabire Anitha ni umwe mu bagore b’Abanyarwanda bagaragaje ko gukora cyane, kwitinyuka no gukoresha amahirwe aboneka bishobora gufasha umuntu kugera ku nzozi ze.
Yamenyekanye cyane mu bikorwa by’ubucuruzi birimo iby’ubwubatsi n’imitungo itimukanwa. Yize ibijyanye n’ubwubatsi muri Kaminuza yo mu Bushinwa, nyuma yo kunyura mu buzima bw’amasomo burimo n’imbogamizi z’amikoro.
Mu nkuru zitandukanye zagarutse ku rugendo rwe, Anitha yigeze kuvuga ko yakoze imirimo itandukanye kugira ngo abashe kwiteza imbere. Muri yo harimo gusemura, kudoda, gushushanya imbere mu nzu no gucuruza ibibanza.
Mu 2024, hasohotse inkuru igaruka ku buzima bwe, igaragaza urugendo rutoroshye yanyuzemo akiri muto, ariko ntacike intege mu guharanira kwiga no kugera ku ntego ze.
Usibye ibikorwa by'ubucuruzi, Anitha ashyira imbaraga mu bikorwa by'ubugiraneza, by'umwihariko bifasha abagore n'abakobwa kwigira no kwihaza mu bukungu.
Mu bikorwa bye harimo gufasha abagore kubona igishoro cyo gutangiza imishinga mito n'iciriritse, ndetse no gufasha abakobwa kubona amafaranga y'ishuri kugira ngo badacikiriza amasomo kubera ibibazo by'amikoro.
Mu 2026, yatangaje gahunda yo gufasha abana b'abakobwa 100, ibamo kubishyurira amafaranga y'ishuri no kubafasha kubona amafunguro kugira ngo bakomeze kwiga.
Ibi bigaragaza ko ibikorwa bye bitagamije iterambere rye bwite gusa, ahubwo ko anifuza kugira uruhare mu guhindura imibereho y'abandi.
Kwitabira ibirori bya Givenchy i Lagos ni indi ntambwe mu rugendo rwa Ingabire Anitha, ukomeje guhuza ibikorwa by'ubucuruzi n'ubugiraneza, mu gihe izina rye rigenda rirushaho kumenyekana.
Anitha akomeje kumenyekanisha izina rye ku rwego mpuzamahanga

Ibirori bya Givenchy byabereye i Lagos muri Nigeria
