Imyaka 33 mu ivugabutumwa, gushinga amavuriro muri Afrika n'intego ye mu muziki: Ikiganiro na Sylvestre Nsabimana

Iyobokamana - 25/09/2026 11:17 AM
Share:
Imyaka 33 mu ivugabutumwa, gushinga amavuriro muri Afrika n'intego ye mu muziki: Ikiganiro na Sylvestre Nsabimana

Umuganga, Umuvugabutumwa akaba n'Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Sylvestre Nsabimana, nubwo afite inshingano nyinshi mu buvuzi n’ivugabutumwa, akomeje no gukoresha impano ye yo kuririmbira Imana, ubu akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise "Mbafitiye Inkuru".

Sylvestre Nsabimana ni umugabo wubatse, ufite umugore n’abana batatu, akaba ari Umukristo wo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Amaze imyaka 33 mu murimo w’ivugabutumwa, aho avuga ko yibanze cyane ku butumwa bwo gufasha abantu kwegera Imana no kugira ubuzima bushya bwo mu Mwuka.

Uretse ivugabutumwa, ni umuganga wikorera ku giti cye. Afite ibikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye muri Afurika, gusa amwe mu mavuriro ye yarafunzwe bitewe n’ibibazo by’umutekano byagiye bibaho mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Sylvestre Nsabimana, Umuganga wihebeye umuziki wa Gospel, avuga ko gukunda kuririmba byatangiye kera ubwo yaririmbaga mu makorali, ariko inshingano nyinshi z’ivugabutumwa n’akazi zikamubuza kubona umwanya uhagije wo gukora umuziki.

Avuga ko mu 2009 yakoze amasengesho yo kwiyiriza ubusa yamaze iminsi 23, asaba Imana impano yo guhimba indirimbo. Yasohotse muri ayo masengesho afite indirimbo 8. Ubu, amaze gusohora indirimbo zirimo “Mbwira Ibanga” na “Ngarutse Imbere Yawe”.

Indirimbo ye nshya yise “Mbafitiye Inkuru”, ayisobanura nk'igihangano gifite ubutumwa bwihariye kuri we, kuko yayanditse agamije kugeza ku bantu ubutumwa bujyanye n’urukundo rwa Yesu, agakiza n’ubuzima bw’iteka.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Sylvestre Nsabimana yasobanuye urugendo rwe, ibikorwa bye ndetse n’intego afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muramyi yanavuze kuri Ambassadors of Christ Choir iherutse kwandika amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo gikomeye yakoze ku wa 30 Kanama 2026 mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 imaze mu murimo w'Imana.

InyaRwanda:  Sylvestre ni muntu ki?

Sylvestre: Sylvestre ni umugabo wubatse ufite umugore n'abana 3, nkaba ndi umukristo usengera mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi. Ndi umuvugabutumwa mu gihe cy'imyaka 33, muri iryo torero. Naranzwe no gukora ivugabutumwa cyane ryitwa amavuna.

InyaRwanda: Utuye he, mu buzima busanzwe ukora iki?

Sylvestre: Ntuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ni na ho nsengera. Mu buzima busanzwe ndi umuganga, ndikorera, nkorera mu Rwanda ku Gisozi no hanze y'u Rwanda, aho mfite amavuriro mu Rwanda, muri Guinea Conakry, no mu Burundi nari mpafite amavuriro abiri i Bujumbura ndetse na Gitega.

Muri DRC naho mpafite amavuriro mu mijyi myinshi ya DRC, irimo Kinshasa, Mbujimai, Lubumbashi, Goma, Bukavu na Uvira, muri Kenya na Congo Brazzaville na Uganda, ariko amenshi arafunze ku mpamvu muzi zagiye ziba mu bihugu bituranyi, Abanyarwanda bagahohoterwa.

InyaRwanda: Uvuze ku mwuga ukora w'Ubuganga, ngira amatsiko y'ibyo waminujemo

Sylvestre: Nize Complimentary and Alternative Medecine, gusa habamo byinshi, njye nakoze Reflexology muri Kenya ariko nkora 'International qualification' muri ITEC World UK. Nize kandi Diet and Nutrition for Complementary Therapies muri Kenya. Nkora na Course muri Modern Accupuncture (ikoresha machine bita BIO ÉNERGÉTIQUE MASSAGER (BEM) n'izindi Course zirimo Massage professional.

InyaRwanda: Amavuriro yawe yibanda ku buhe buvuzi, kuki watekereje kuyashinga, no hanze utahibagiwe?

Sylvestre: Impamvu natekereje gushinga amavuriro ni ebyiri. Impamvu ya mbere ni uko ari byo nize, impamvu ya kabiri nk'itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, itorero ryacu ryubakiye ku nkingi eshatu: Ivugabutumwa; Uburezi n'Ubuvuzi.

Ibi biduhuza n'abantu benshi mu ivugabutumwa ryacu by'umwihariko mu buvuzi iyo tubavura tunabasengera tunababwira Yesu ko ari we Mukiza nyakuri bidufasha cyane kwamamaza ubutumwa bwiza.

Impamvu natekereje gushinga amavuriro no hanze ni muri za ngamba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ahora adushishikariza kwihangira imirimo. Hanze rero tugomba guhahirayo ibyo tuzana mu gihugu cyacu kugira ngo tucyubake.

InyaRwanda: Guhuza Ivugabutumwa n’Ubuvuzi, ni ibintu bisobanuye iki kuri wowe?

Sylvestre: Guhuza Ivugabutumwa n'Ubuvuzi bisobanuye ikintu kinini kuri njye kuko Yesu mu murimo yakoze hano mu isi yawukijije imitima atibagiwe no gukiza imibiri, ni muri ubwo buryo rero natwe tugera ikirenge mu cye dukoresheje iyi mpano y'ubuvuzi n'ivugabutumwa. Kuko buri murwayi duhura ni amahirwe tuba tubonye yo kumwereka ufite ubushobozi bukiza umutima bugakiza n'umubiri.

InyaRwanda: Urugendo rw'umuziki warutangiye ryari, intego yawe mu muziki ni iyihe?

Sylvestre: Urugendo rwanjye rw'umuziki rumaze igihe kuko navuga ko kuva kera nakundaga kuririmba ndirimba mu makorali, ariko biza kunanira ku mpamvu z'inshingano z'ivugabutumwa nyinshi n'akazi kenshi kuko ntashoboraga kubona umwanya wa 'repetition'.

Gusa icyo gihe ntabwo nari mfite impano yo guhimba indirimbo. Igihe kimwe mu mwaka wa 2009, nakoze amasengesho yo kwiyiriza ubusa no gusenga namazemo iminsi 23, ndi gusengera ubuzima bwanjye bw'Umwuka aho nifuzaga kugira ivugurura n'ububyutse.

Ubwo nari muri ayo masengesho nasabye Imana ngo niyemera amasengesho yanjye inampe impano yo guhimba indirimbo kuko nkiba mu makorali nari narabyifuje ndanabigerageza ariko birananira.

Ndi muri ayo masengesho rero navuyemo ku munsi wa 24, mfite indirimbo 8, zirimo zimwe namaze gusohora: "Mbwira Ibanga", "Ngarutse Imbere Yawe" n'izindi.

Kuri Youtube, iyi ni indirimbo ya cyenda mu mashusho {Mbafitiye Inkuru}, hariho n'izindi 3 za Lyrics mfite muri audio ariko ntizirasohoka. Gusa muri ayo masengesho n'ibindi byifuzo nari mfite imbere y'Imana navuyemo numva nabyo Imana yansubije.

Intego yanjye mu muziki, mu by'ukuri nk'uko nakubwiye ko nakundaga kuririmba, nkabona ntagifite umwanya wo kubikora, mu makorali nifuzaga guhimba indirimbo nibura nkazitanga zigakoreshwa n'amakorali ntabwo niyumvagamo ko mfite intego yo gushyira ibihangano kuri Youtube.

Ariko reka nshimire Producer John, ni we wanteye umwete arambwira ati 'ndashaka ko ibihangano byawe bijya kuri Youtube bikagera kure kuko biba birimo ubutumwa bufite imbaraga. Naramwemereye ubwo nasohoye indirimbo ya mbere yitwa "Mbwira Ibanga" mbona irakunzwe, abantu bantera umwete nkomereza aho gutyo.

InyaRwanda: Indirimbo ushyize hanze yitwa “Mbafitiye Inkuru", uyisobanura gute? Iyo nkuru yitubwire neza!

Sylvestre: Iyi ndirimbo nshya "Mbafitiye Inkuru", ni indirimbo ikomeye kuri njye, ibihe byinshi mba numva nabwira abantu Yesu wadukunze bitavugwa, waducunguye, mu buryo butumvikana, ariko ku babwumvishe bagahita bafata icyemezo nacyo kitumvikana kuri bamwe batabyumva, babona nk'icy'ubusazi, urwo rukundo mu ndirimbo zanjye nyinshi n'ibyo Yesu yakoze mba numva nabivuga bikagera kuri buri wese, kandi mba numva nahamagarira buri wese gukurikira uwo Mukiza, uwo Mucunguzi, uwo Mwami, uwo Munyembabazi.

Iyi nkuru, ni iy'Umwami waducunguje amaraso ye, kugira ngo aducungure mu makuba, adukize Gehenomu itwasamiye. Ubwo yabambwaga i Kaluvari, ni bwo agakiza kacu kari kabonetse, kugira ngo umwizera atazarimbuka, ahubwo azahabwe ubugingo buhoraho.

Uwo ni Yesu, Umunyembabazi nyinshi zitagira urugero. Yahisemo kwitanga, kugira ngo mwene muntu acunguzwe amaraso ye. Nyabuneka, mwizere kugira ngo urokore ubugingo bwawe butazarimbuka.

InyaRwanda: Nyuma y'iyi ndirimbo, ni ibihe bikorwa uteganya gukora mu muziki?

Sylvestre: Ibikorwa nifuza gukora mu muziki, ni byinshi, kuko uko bucya bukira ni ko ngenda ngira 'inspiration' [Inganzo] bigatuma ngira indirimbo nyinshi, nkagorwa n'umwanya wo kuzikora ngo nzishyire hanze.

Ariko iyo indirimbo uyisohoye ukagira abantu bakwandikira, n'abaguhamagara bakubwira ko hari aho ibavanye n'aho ibagejeje, nk'umuvugabutumwa, nk'umuntu ukunda Imana, ibyo bidusunikira mu gukora ibirutaho.

Ubwo rero nyine dukurikije uko tuzajya tubona igihe, ibihangano byo tuzakomeza kubishyira ahagaragara, kugira ngo abakunda kuramya no guhimbaza Imana dufatanyirize hamwe kwamamaza Umuremyi n'Umucunguzi wacu, no guteguza benshi kugaruka kwe. Mbere y'uko uyu mwaka urangira, ndizeza abadukurikira ko tuzashyira hanze izindi ndirimbo.

InyaRwanda: Ambassadors of Christ Choir iherutse gukora igitaramo cyanejeje benshi. Nk'umuhanzi uhuje itorero na bo, iki gitaramo wakibonye gute, ibyo wishimiye cyane ni ibihe, haba hari ibyo ubasaba cyangwa ubifuriza?

Sylvestre: Igitaramo cya Ambassadors of Christ, cyabaye igitaramo cy'amateka atazasibangana mu mitima y'Abanyarwanda bose n'abatuye mu Rwanda batari Abanyarwanda babashije kucyitabira. Ni igitaramo cyagaragaje ko iriya Korali yagize uruhare runini mu gusana imitima y'Abanyarwanda no kuzahura Ubukristu bwa benshi ku bw'ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo zabo.

Ibyanshimishije muri cyo ni ukubona Korali yuzuza BK Arena, abantu baje kumva ubutumwa bwiza, no kugaragariza iyo Korali ko mu myaka 30 bamaze ibagezaho ubutumwa bwiza ko bubatse kandi bagasana imitima myinshi, ko bataruhiye ubusa kandi ko umurimo wabo ugaragaza umusaruro.

Ikindi cyanejeje ni uko abitabiriye batari ab'idini ry'Abadivantisite gusa basengana nabo ahubwo cyari igitaramo cy'Abanyarwanda bose.

Icyo mbasaba, ni ugukomeza gukora cyane kuko iby'Abanyarwanda baberetse bikwiriye kubatera umwete wo kurushaho gukora cyane.

Icyo mbifuriza, ni umugisha w'Imana, no gukora uko bashoboye, ngo nibamara kubwiriza nabo base n'ibyo babwiriza, aho baturatira kuzaba tuzabaneyo.

Nazoza nshimira, John Pro, Dore tor Ineza Scott, n'abandi yafatanyije nk'uko mubabona mu mashusho, kugira ngo iyi ndirimbo imere neza. Mbifurije mwese umugisha w'Imana.

Sylvestre Nsabimana yashyize hanze indirimbo nshya yise "Mbafitiye Inkuru"

Umuganga, Umuvugabutumwa akaba n'Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Sylvestre Nsabimana yateguje imishinga ikomeye mu muziki

REBA INDIRIMBO NSHYA "MBAFITIYE INKURU" YA SYLVESTRE NSABIMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...