Impaka zavutse nyuma y’uko Afurika y’Epfo yambitse ikamba ry’agateganyo Tiyani Makamu

Imyidagaduro - 2026-11-16 09:07
Sangiza:

Umwanditsi:

Impaka zavutse nyuma y’uko Afurika y’Epfo yambitse ikamba ry’agateganyo Tiyani Makamu

Abategura irushanwa rya Miss South Africa basabye abaturage gukomeza kubigiramo uruhare, basobanura ko ikamba Tiyani Makamu yambitswe ku wa 14 Ugushyingo 2026 atari ryo azagumana, ahubwo ko ari iry’agateganyo mu gihe hategurwa irizaba ikimenyetso cy’ubwiza n’ishema ry’igihugu.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ishyirahamwe ritegura irushanwa rya Miss South Africa, aho ryasubije ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage nyuma yo kwambika ikamba Tiyani Makamu, wegukanye iri rushanwa ry’ubwiza ryo mu 2026, ibintu byakurikiwe n’impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ni irushanwa ryari ritegerejwe n’abatari bake muri Afurika y’Epfo, ariko ibyishimo byo kubona uwatsinze ntibyatinze kujya mu gicucu cy’impaka zerekeye ikamba yambitswe, imitegurire y’ibirori ndetse n'ibitekerezo bitandukanye by’abakurikiranira hafi iri rushanwa.

Ku wa 14 Ugushyingo 2026, Tiyani Makamu w'imyaka 27, ukomoka mu gace ka Bronkhorstspruit mu Ntara ya Gauteng, ni we watangajwe nk'uwatsinze Miss South Africa 2026, asimbura Qhawekazi Mazaleni wari ufite iri kamba.

Nyuma yo gutangazwa nk'uwatsinze, Tiyani yambitswe ikamba ry'ibara rya zahabu, ariko isura yaryo ntiyashimishije bamwe mu bakunzi b'iri rushanwa. Hari abagaragaje ko ritajyanye n'icyubahiro n'amateka by'iri rushanwa, ndetse bamwe barigereranya n'ikamba rikoreshwa mu birori byo mu rwego rwo hasi.

Ibi byatumye hibazwa impamvu Tiyani atambitswe ikamba rya ‘Mowana’ ryari rimaze kumenyerwa mu birori byo kwambika Miss South Africa, rikaba ryarabaye kimwe mu bimenyetso by'iri rushanwa mu myaka ishize.

Mu gusubiza ibi bibazo, ku wa 15 Ugushyingo 2026, abategura iri rushanwa, basohoye itangazo ryemeza ko ikamba ryambitswe Tiyani mu birori byo ku wa Gatandatu ryari iry'agateganyo, mu gihe imyiteguro y'ikamba rizakoreshwa ku mugaragaro igikomeje.

Iri shyirahamwe ryasobanuye ko ryifuza ko Abanya-Afurika y'Epfo bagira uruhare mu rugendo rwo gutegura no kumurika ikamba rishya, kuko ryifuza ko rizaba rigaragaza indangagaciro, ibyifuzo n'ubumwe bw'abaturage bahagarariwe n'uwambitswe iri kamba.

Riti: “Twifuje guha Abanya-Afurika y'Epfo amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo ruganisha ku kumurika ikamba rizakoreshwa ku mugaragaro. Twizera ko iki kimenyetso cy'ishema ry'igihugu gikwiye kugaragaza umwihariko w'abaturage, ibyifuzo byabo n'indangagaciro z'abo umwamikazi wacu ahagarariye.”

Iri shyirahamwe ryemeye ko ryari rikwiye gusobanura neza iyi gahunda mbere y'uko ibirori byo kwambika ikamba biba, kugira ngo abantu bamenye impamvu uwatsinze atambitswe ikamba bari bamenyereye.

Ryagize riti “Turemera ko iyi gahunda yari ikwiye gusobanurwa neza mbere y'uko ibirori bisoza irushanwa biba. Nubwo tugihagaze ku cyerekezo cyatumye dufata iki cyemezo, twemera ko kudatanga ibisobanuro bihagije byateje urujijo rutari rukenewe.”

Impaka ku ikamba rya Mowana n'iherezo ry'ubufatanye na Nungu Diamonds

Kugira ngo wumve neza impamvu ikamba ryambitswe Tiyani ryateje impaka, ni ngombwa kureba amateka y'ikamba rya ‘Mowana’ ryari rimenyerewe mu irushanwa rya Miss South Africa.

Iri kamba ryakozwe n'uruganda rukora imitako y'agaciro rwa Nungu Diamonds, rukaba rwarakoreshejwe kuva mu 2023 ubwo Natasha Joubert yari yambitswe ikamba rya Miss South Africa.

Nyuma ye, Mia Le Roux wegukanye iri rushanwa mu 2024 na Qhawekazi Mazaleni waryegukanye mu 2025 na bo bararyambitswe.

Mowana ryari rifite umwihariko ujyanye n'igiti cya Baobab cyo mu Ntara ya Limpopo, kikaba gifatwa nk'ikimenyetso cy'imbaraga, kwihangana no guhinduka. Ryari rigizwe n'amabuye y'agaciro arenga 800, arimo diyama n'andi mabuye atandukanye, aho irikomeye muri yo ryapimaga karati 15.

Icyakora, umubano w'ubufatanye hagati ya Miss South Africa Organisation na Nungu Diamonds ntiwongeye kuvugururwa mu mwaka wa 2026.

Mu itangazo ryayo, Nungu Diamonds yasobanuye ko ibiganiro byo kuvugurura amasezerano y'ubufatanye byakomeje kugeza mu minsi ya nyuma y'uko ibirori biba, ariko impande zombi ntizabasha kumvikana ku masezerano buri ruhande rwanyuriramo.

Iyi sosiyete kandi yavuze ko yari yemereye abategura Miss South Africa gukoresha ikamba rya Mowana mu birori byo kwambika uwatsinze, ariko byari byumvikanyweho ko ibiganiro ku bufatanye bizakomeza nyuma y'irushanwa.

Yashimangiye ko icyemezo cyo kudakoresha Mowana cyafashwe na Miss South Africa Organisation, atari Nungu Diamonds.

Ibi byatumye ikibazo cy'ikamba kirushaho kuvugisha benshi, cyane ko abari basanzwe bakurikira iri rushanwa bari bamenyereye kubona uwatsinze yambikwa ikamba ryihariye ryakozwe n'iyi sosiyete.

Miss South Africa yashimangiye ko Tiyani Makamu yari akwiriye intsinzi

Usibye ikibazo cy'ikamba, hari n'abaturage bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku buryo abacamanza bahisemo uwatsinze, bibaza niba Tiyani yari akwiriye kurusha abandi bakobwa bari bahatanye.

Mu itangazo ryayo, Miss South Africa Organisation yavuze ko yumva ko Abanya-Afurika y'Epfo bafite ibitekerezo bitandukanye ku mico n'ubushobozi bikwiye kuranga uwambikwa ikamba rya Miss South Africa.

Yavuze ko ubwiza, ubwitonzi, icyizere no kwitwara neza imbere y'abantu bikiri mu bipimo by'ingenzi by'iri rushanwa, ariko ko bidahagije ku muntu uhabwa inshingano zo guhagararira igihugu.

Iri shyirahamwe ryagaragaje ko Miss South Africa w'iki gihe agomba kuba afite ubwiza n'ubushobozi bwihariye burimo ubwenge, kuyobora abandi, kuba umunyakuri, kugira impuhwe, kuvugana n'abantu neza no kugira ubushake bwo kugira uruhare mu guhindura imibereho y'abandi.

Ryagize riti: “Inshingano zacu ntizigarukira ku kwambika ikamba umugore ushimisha abantu iyo ari ku rubyiniro. Ni uguhitamo uhagarariye abandi ushobora kubatera imbaraga, gushyigikira ibibazo by'ingenzi no guhagararira Afurika y'Epfo mu cyubahiro, afite intego n'umwihariko, cyane cyane mu guteza imbere amahirwe y'abagore n'urubyiruko.”

Ryavuze ko abakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma bose bari bafite ubushobozi n'imico yihariye, kandi ko abacamanza bafashe icyemezo bigenga, bakurikije ibipimo byari byarashyizweho ndetse n'ubushishozi bw'itsinda ry'abacamanza.

Ryongeyeho ko ryubaha ko abaturage bashobora kuba bari bafite abakobwa bifuzaga ko batsinda, ariko ko icyemezo cyafashwe n'abacamanza bashinzwe icyo gikorwa.

Ryashimangiye ko rihagaze inyuma ya Tiyani Makamu, kandi ko akwiriye guhabwa amahirwe yo gutangira inshingano ze mu cyubahiro, ashyigikiwe n'Abanya-Afurika y'Epfo.

Mu gihe impaka zikomeje kwibanda ku ikamba yambitswe, Tiyani Makamu afite urugendo rwe n'intego yihariye yifuza kugeraho muri uyu mwaka azamara ahagarariye Miss South Africa.

Uyu mukobwa w'imyaka 27 ni inzobere mu itumanaho, rwiyemezamirimo ndetse n'umuntu wita ku iterambere ry'urubyiruko. Yize muri Pearson Institute of Higher Education, akaba akora akazi ko kuyobora ibikorwa by'ikoranabuhanga n'itumanaho mu rwego rw'ubucuruzi, aho afite inshingano za Group Digital Lead na Client Success Executive.

Ni na we washinze Hubsela, urubuga rugamije gufasha ba rwiyemezamirimo n'ibigo bito by'ubucuruzi gukura no gukora mu buryo burambye.

Ibikorwa bye byo gufasha abaturage byanatumye agira uruhare mu kazi k'ubuyobozi muri Mfudumalo Foundation, aho yagiye agira uruhare muri gahunda zafashije imiryango myinshi, harimo no gushyigikira ishingwa ry'isomero ry'abaturage muri Ivory Park.

Mu gihe azaba ari Miss South Africa, Tiyani azibanda ku guteza imbere ba rwiyemezamirimo, cyane cyane abagore, guteza imbere ubumenyi n'ubushobozi bw'urubyiruko, guhangana n'ubushomeri ndetse no kongera amahirwe yo kubona uburezi n'ubumenyi.

Nyuma yo kwegukana ikamba, yavuze ko yifuza gukoresha urubuga ahawe mu gufasha abagore bakora ubucuruzi kubona amahirwe, ubumenyi, inkunga n'ubushobozi bw'amafaranga bibafasha kubaka imishinga irambye.

Mu bihembo Tiyani yahawe harimo miliyoni imwe y'amafaranga akoreshwa muri Afurika y'Epfo (Rand) nk'igihembo nyirizina, ndetse n'amahirwe yo kubona inkunga igera ku bihumbi 500 by'amafaranga y'icyo gihugu yo gushyigikira imishinga ijyanye n'intego ze.

Iyi nkunga ya kabiri si amafaranga ahita ahabwa uwatsinze ngo ayakoreshe ku giti cye, ahubwo ni ikigega gicungwa n'abategura Miss South Africa, gitangwa hashingiwe ku mushinga wemejwe, ingengo y'imari, intego n'ibizagerwaho.

Abakobwa babiri bamukurikiye na bo bahawe ibihembo. Cwenga Koyana Kotu-Rammopo wo muri Edenvale yabaye Igisonga cya Mbere, ahabwa ibihumbi 250 bya Rand, mu gihe Lesego Khumo Nyathela wo muri Springs yabaye Igisonga cya Kabiri, ahabwa ibihumbi 150 bya Rand.

Mu gusoza itangazo ryayo, Miss South Africa Organisation yavuze ko yumva ko kuba ari ikigo gifite amateka akomeye mu gihugu bisaba ko gikomeza kugenzurwa n'abaturage, kandi ko kigomba kwakira ibitekerezo byabo, kikabasobanurira ibyemezo gifata.

Yashimangiye ko kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe bitagomba gutuma abitabiriye iri rushanwa basuzugurwa cyangwa ngo agaciro k'ibyo bagezeho gahungabane.

Yavuze ko Miss South Africa ari ikigo cy'igihugu, bityo amajwi y'abaturage agomba guhora afite agaciro, nubwo abantu batagomba guhuza ibitekerezo kuri buri cyemezo.

Mu gihe Tiyani Makamu atangiye urugendo rushya, iri shyirahamwe ryijeje abaturage ko mu byumweru biri imbere bazahabwa umwanya wo kumumenya kurushaho, bakamenya amateka ye, intego ze n'ibikorwa azashyigikira muri manda ye.

Ku rundi ruhande, ikibazo cy'ikamba n'uburyo ibirori byateguwe cyongeye kwibutsa abategura amarushanwa ko gutsinda no guhitamo uwambikwa ikamba atari byo byonyine bigena uko igikorwa cyakirwa n'abaturage.

Ku rwego rw'irushanwa rifite amateka n'icyubahiro nka Miss South Africa, imitegurire, uburyo amakuru atangwa, ibimenyetso by'irushanwa ndetse n'uburyo uwatsinze yambikwamo ikamba na byo bigira uruhare mu kubaka icyizere cy'abakunzi baryo.

 

Miss South Africa Organisation yasobanuye ko ikamba Tiyani Makamu yambitswe ubwo yegukanaga ikamba rya Miss South Africa 2026 ari iry’agateganyo, mu gihe hategurwa irizakoreshwa ku mugaragaro



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...