Imibare y’ingo zisenyuka ntigukange ngo ikubuze kurushinga

Urukundo - 2026-11-13 08:38
Sangiza:

Umwanditsi:

Imibare y’ingo zisenyuka ntigukange ngo ikubuze kurushinga

Imibare igaragaza ko ingo nyinshi zikomeje gusenyuka hirya no hino ku Isi ikomeje gutera bamwe ubwoba bwo kurushinga, aho bibaza ibibazo byinshi bati: "Ese nge nzabishobora?" Icyo nakubwira ni uko atari ngomba ko urebera ku bandi kugira ngo ufate umwanzuro ntakuka wo kurushinga, kuko hari byinshi bigutandukanya n’abandi. Abandi byakwanga, wowe bigakunda.

Umunyamakuru akaba n’umushoramari mu itangazamakuru rwo muri Nigeria, Betty Irabor, yasabye abantu kudacibwa intege no kubona ingo z’abandi zisenyuka, avuga ko kuba hari abananirwa kubaka ingo zirambye bitavuze ko n’iz’abandi zitazaramba.

Yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yashishikarizaga abantu kugira icyizere ku buzima bw’abashakanye, ashimangira ko buri rugo rugira amateka yarwo kandi ko rutagomba guciribwa urubanza rushingiye ku bibazo cyangwa gatanya.

Betty Irabor, umaze imyaka 43 mu rugo, yavuze ko nubwo imibare y’ingo zisenyuka zishobora gutera impungenge, cyane cyane ku bantu bafite ibibazo mu ngo zabo cyangwa abatekereza kurushinga, bidakwiye gutuma abantu bose batangira kubona gushyingirwa nk’ikintu kidashobora kugenda neza.

Yagaragaje ko hari izisenyuka hari n’izindi nyinshi zibanye neza, nubwo akenshi zitajya zivugwa cyane mu bitangazamakuru cyangwa ngo zigarukweho ku mbuga nkoranyambaga.

Yasobanuye ko kubaka urugo rukomeye bisaba imbaraga, kwigomwa, kwihangana, kwiyemeza, kwifata no kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo mu bwumvikane.

Yongeyeho ko mu buzima bw’abashakanye hashobora kubamo kutumvikana, gutenguhwa no guhindura imikorere kugira ngo buri wese abane neza na mugenzi we. Icyakora, ngo habamo n’ubucuti, ibyishimo, gufashanya, kugera ku ntego bahuriyeho no gukura bafatanyije.

Betty Irabor yasabye abantu kwirinda gufata ibibazo by’abandi nk’ishingiro ry’uko biteze ko ingo zabo zizaba zimeze. Yavuze ko ari byiza kwigira ku makosa abandi bakoze, ariko ko bidakwiye kubatera ubwoba.

Ati: “Ibyo abandi banyuzemo mu ngo zabo ni amateka yabo. Ayawe aracyandikwa. Ntukemere ko iherezo ry’urugo rwabo rigena iryawe.”

Yasoje avuga ko gushyingirwa atari amahitamo ya buri wese kandi ko nta kibazo kirimo, ariko ko bidakwiye gufatwa nk’ikintu cyamaze kunanirana cyangwa kigiye gucika burundu, kuko kikiri mu byifuzo n’imigambi y’abantu benshi.

Yashimangiye ko igikenewe atari ukugabanya icyizere abantu bafitiye gushyingirwa, ahubwo ari ukongera gusobanukirwa neza ibyo bisaba kugira ngo urugo rugende neza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...