Mu cyumba cy’imyitozo i Kigali, humvikana umuziki, intambwe z’ababyinnyi, amaboko azamuka mu buryo buhambaye, abandi bagaseka mu gihe basubiramo ibice by’imbyino bitabanyuze.
Ni ahantu urubyiruko ruteranira kugira
ngo rutoze impano zarwo, ariko kuri bamwe muri bo si imyitozo isanzwe. Ni
intangiriro y’inzozi nshya, aho ibyo bakundaga gukora bishimisha bonyine
bishobora kubahindurira ubuzima.
Hagati muri uru rubyiruko hari izina rimaze kumenyekana mu
ruhando mpuzamahanga: Sherrie Silver, umubyinnyi, umuhanga mu guhanga imbyino
(choreographer) n’umugore w’Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda, ariko akaba
yarakuranye n’ubuzima bwo mu Bwongereza.
Uyu mugore wubatse izina binyuze mu buhanga bwe,
by’umwihariko mu guhanga imbyino zigaragara muri video y’indirimbo This Is
America ya Childish Gambino, ubu arimo gukoresha ubunararibonye yakuye mu
mahanga mu gufasha abandi bana b’Abanyarwanda kubona amahirwe nk’ayo yabonye.
Mu nkuru yasohowe na Global Citizen,
Sherrie Silver yagaragaje ko imbyino zitamubereye gusa uburyo bwo kwidagadura,
ahubwo zabaye umwuga umubeshejeho, zimufasha gufasha abandi ndetse zikaba
n'uburyo bwo guhindura ubuzima bw’abakiri bato.
Iyi ni inkuru y’urugendo rw’umukobwa watangiriye ku
mafaranga 20 by’Amapawundi, akagera ku rwego rwo gukorana n’abahanzi bakomeye
ku Isi, ariko agahitamo no gusubiza igihugu cye umusaruro w’impano cyamuhaye.
Inzozi
zatangiriye mu Bwongereza, zishingira ku mpano yo kubyina
Sherrie Silver ni umwe mu bantu bagaragaje ko aho umuntu
yavukiye cyangwa ibihe umuryango we wanyuzemo bidakwiye kumubuza kugera ku
nzozi ze.
Yavukiye mu Rwanda mu 1994, ariko mu 1999, afite imyaka
itanu, yimukira mu Bwongereza ari kumwe na nyina. Ubuzima bw'umuryango we bwari
bwaranzwe n'ibigeragezo, ariko nyina ntiyigeze amubuza gukurikirana ibyo
yakundaga, birimo kubyina, kuririmba no gukina filime.
Mu kiganiro TIME yasohoye ku wa 13 Ugushyingo 2023, Sherrie yagaragaje ko amasomo y'ubugeni yahawe akiri muto yamufashije cyane, cyane ko hari ayo yafataga ku buntu.
Kuba yarabonye ayo mahirwe kandi nyina atari afite
ubushobozi buhambaye bwo kuyamwishyurira, byamutoje gutekereza ku bana badafite
ubushobozi bwo kwiga ibyo bakunda.
Yatangiye kugaragaza ubuhanga mu kubyina akiri muto, ndetse
afite imyaka 11 yari amaze gufatanya n'abandi gushinga itsinda ry'abana
babyinaga ryitwaga Children of Destiny.
Iri tsinda ryagize amahirwe yo kubyina imbere ya Perezida
Paul Kagame ubwo yari yasuye u Bwongereza. Kuri Sherrie, kuba umwana muto
yarabonye amahirwe yo kwerekana impano ye imbere y'umukuru w'igihugu byari
ikimenyetso cy'uko kubyina bishobora kumugeza kure.
Icyakora, nk'uko yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na
Global Citizen, igihe cyamuhaye isomo rikomeye kurushaho ni ubwo yabonaga
amafaranga ya mbere yinjije akesha kubyina.
Yibuka ko yishyuwe amapawundi 20 (£20), ariko ayo mafaranga
yagombaga kuyagabana n'abandi bantu bagera ku munani bari bafatanyije mu
bikorwa byo kubyina.
Nubwo atari amafaranga menshi, kuri we yari intambwe
ikomeye. Yari abonye ko ibyo yakoraga kubera kubikunda bishobora no kumuha
amafaranga.
Yagize ati: “Nishimye cyane kuko nari mbonye amafaranga
yanjye ya mbere nari ninjije.”
Nyina we ariko ntiyigeze abona ko ayo mafaranga yari
ikimenyetso cy'uko umukobwa we ashobora kuzabeshwaho no kubyina. Sherrie avuga
ko yamubwiye mu buryo bwo kumukebura ko ayo mafaranga atazagira icyo amumarira.
Icyakora, ako kayabo k'amapawundi 20 ni ko kamuhaye icyizere
cyo gukomeza. Uko igihe cyagiye gihita, yatangiye kubona andi mahirwe, kugeza
ubwo impano ye imugejeje ku rwego mpuzamahanga.
‘This
Is America’ yamufunguriye imiryango y'Isi
Mu mwaka wa 2018, Sherrie Silver yageze ku rundi rwego ubwo
yagiraga uruhare mu guhanga imbyino zigaragara muri videwo y'indirimbo This Is
America ya Childish Gambino, izina ry'ubuhanzi ry'umuririmbyi w'Umunyamerika
Donald Glover.
Iyi ndirimbo yagarutsweho cyane ku Isi kubera ubutumwa
bwayo, amashusho n'uburyo imbyino zayo zikoze, aho buri gikorwa cyagaragaraga
gifite igisobanuro kijyanye n'ibibazo byugarije sosiyete.
Ubuhanga bwa Sherrie muri uyu mushinga bwamuhesheje igihembo
cya MTV Video Music Awards cya 2018 mu cyiciro cya Best Choreography, aba
Umunyafurika wa mbere wegukanye iki gihembo muri icyo cyiciro.
Iyi video kandi yegukanye igihembo cya Grammy mu cyiciro cya
Best Music Video mu 2019. Ni ukuvuga ko Sherrie yahawe igihembo cya MTV kubera
guhanga imbyino, mu gihe igihembo cya Grammy cyahawe umushinga w'indirimbo
n'amashusho muri rusange.
Iyi ntsinzi yamufunguriye amarembo yo gukorana n'abantu
n'ibigo bikomeye ku Isi, ndetse ibikorwa bye bitangira kumenyekana cyane mu
bijyanye no kugaragaza umuco nyafurika binyuze mu mbyino.
Yakoranye n'abahanzi n'ibigo bitandukanye birimo Rihanna,
Kendrick Lamar, Disney, Nike, Apple na Google, ndetse anagira uruhare mu
mishinga ya filime zirimo Sing 2 na Minions.
Mu 2019, Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Iterambere
ry'Ubuhinzi (IFAD) wamugize Intumwa Yihariye ishinzwe gukangurira urubyiruko
rwo mu cyaro kubona amahirwe y'iterambere.
Mu 2023, yashyizwe mu bantu bagaragaje uruhare rukomeye mu
guhindura imibereho y'abandi, ahabwa umwanya muri TIME100 Impact Awards.
Ibi byose byatumye aba umwe mu bagore bakomoka muri Afurika
bagaragaje ko ubuhanzi bushobora kuba inzira yo kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ariko kandi, uko yagendaga atera imbere, ni ko yarushagaho
gutekereza ku bana b'impano bari mu Rwanda badafite amahirwe nk'ayo yagize.
Sherrie
Silver Foundation: Umushinga wo guhindura impano umwuga
Mu mwaka wa 2015, Sherrie yatangije umuryango yise Sherrie
Silver Foundation, ugamije gufasha abana n'urubyiruko rwo mu Rwanda guteza
imbere impano zabo mu kubyina, kuririmba no mu bindi bikorwa by'ubuhanzi.
Igitekerezo cy'uyu muryango cyaturutse ku byo yari yarabonye
mu buzima bwe. Mu Bwongereza, yari yarabonye ko kubyina bishobora gufatwa nk'umwuga
umuntu yihitiramo akawukuramo ubuzima, ariko mu bice byinshi bya Afurika, abana
bakunze gukura babwirwa ko bagomba kuzaba abaganga, abarimu cyangwa gukora indi
mirimo ifatwa nk'ifite icyerekezo kirambye.
Kubyina
na byo bikafatwa nk'ikintu cyo kwidagadura, kidashobora kubeshaho umuntu.
Sherrie yashakaga guhindura iyo mitekerereze, akereka abana
ko impano bafite ishobora kubabyarira umusaruro igihe bayiteje imbere, bakabona
amahugurwa, ubuyobozi n'amahirwe yo guhura n'abantu bakorera mu ruganda rw'imyidagaduro.
Mu kiganiro na Global Citizen yagize ati: “Nashishikarijwe
gushinga Sherrie Silver Foundation kuko nashakaga gushora imbaraga mu rubyiruko
rufite impano mu Rwanda, ababyinnyi, abaririmbyi n'abandi bafite ubuhanga.”
Yasobanuye ko ikibazo atari ukubura abana bafite impano,
ahubwo ko hari igihe babura ahantu heza ho kuziteza imbere, abantu babagira
inama n'ababahuza n'amahirwe ari mu ruhando rw'ubuhanzi.
Ati: “Abakiri bato bari bakeneye umuntu ubizera, akabaha
amahugurwa, akabafasha kugera mu ruganda rw'imyidagaduro.”
Uyu muryango ntiwibanda gusa ku kubigisha imbyino.
Unabafasha kwiyubaka mu mitekerereze, kwigirira icyizere no kubona ubundi
bufasha bw'ingenzi mu mibereho yabo.
Nk'uko bigaragara ku rubuga rwemewe rwa Sherrie Silver
Foundation, uyu muryango umaze gufasha abana, urubyiruko n'abagore basaga
1,000. Uretse amahugurwa n'ubujyanama, uvuga ko ufasha bamwe kubona uburezi,
ubuvuzi, aho kuba n'ifunguro ryiza buri cyumweru.
Intego ni uko impano itaguma kuba ubushobozi umuntu afite
gusa, ahubwo ihinduka umwuga umuha icyubahiro n'ubushobozi bwo kwibeshaho.
Sherrie yigeze gusobanura ko hari abana bagiye babona
amahirwe binyuze muri uyu muryango, ubuzima bwabo bugahinduka atari mu kazi
k'ubuhanzi gusa, ahubwo no mu mikurire yabo bwite no mu mibereho y'imiryango
yabo.
Kuvuga ko kubyina ari umwuga bishobora kandi gufasha
ababyeyi guhindura uko babona impano z'abana babo. Aho kubona ko umwana utakaza
igihe abyina, bashobora kumufasha kubibyaza umusaruro, igihe abonye amahugurwa
n'uburyo bwo kubikora kinyamwuga.
Imbyino
z'u Rwanda, umurage Sherrie ashaka kugeza ku Isi
Kimwe mu bintu by'ingenzi Sherrie Silver yifuza kugeza ku
ruhando mpuzamahanga ni umuco nyafurika, by'umwihariko uw'u Rwanda.
Kuri we, kubyina si ugukoresha umubiri mu buryo bushimisha
abantu gusa. Ni uburyo bwo kuvuga amateka, kugaragaza umuco no kugeza ubutumwa
ku bantu batavuga ururimi rumwe.
Yagaragaje ko imbyino gakondo z'Abanyarwanda zifite
umwihariko, cyane cyane uburyo ababyinnyi bazamura amaboko, bakayagorora mu
buryo bugaragaza ubwiza n'ubuhanga.
Yasobanuye ko zimwe muri iyo miterere y'amaboko ziba
zishushanya amahembe y'inka, ikimenyetso gifite igisobanuro gikomeye mu muco
w'u Rwanda.
Inka zifite umwanya ukomeye mu mateka n'imibereho
y'Abanyarwanda, haba mu muco, mu bukungu, mu bukwe no mu mibanire y'imiryango.
Sherrie avuga ko yishimira kuba akora ibikorwa ku Isi hose,
ariko agashobora no kubinyuzamo umuco yakuriyemo, ku buryo abantu bo mu bindi
bihugu bamenya ko Afurika ifite amateka n'ubuhanzi bikwiye kumenyekana.
Yatanze urugero ku gitaramo Move Afrika cyabereye i Kigali
mu 2023, aho imbyino z'abanyarwanda zagaragaje umuco w'igihugu imbere y'abantu
ibihumbi n'ibihumbi.
Ibi bigaragaza ko kuri Sherrie, gutsinda ku rwego
mpuzamahanga bidakwiye gutuma umuntu yibagirwa aho akomoka. Ahubwo ashobora
gukoresha izina yubatse mu mahanga kugira ngo umuco we nawo umenyekane.
Move
Afrika: Ijoro ryahinduye uko abana babona ejo hazaza habo
Mu bihe by'ingenzi Sherrie Silver yagejejeho urubyiruko
rwitabira gahunda ze, harimo amahirwe yo kubyina mu gitaramo Move Afrika
cyabereye muri BK Arena i Kigali ku wa 6 Ukuboza 2023, cyari kiyobowe
n'umuraperi w'icyamamare Kendrick Lamar.
Iki gitaramo cyateguwe na Global Citizen ku bufatanye na
pgLang ndetse n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), kikaba cyari
intangiriro y'umushinga wari ugamije guteza imbere ibitaramo mpuzamahanga muri
Afurika no guhanga imirimo mu rwego rw'imyidagaduro.
Kiriya gitaramo cyitabiriwe n'abantu barenga 8,000, BK Arena
ikuzura abafana bari baje kwihera ijisho Kendrick Lamar n'abandi bahanzi bari
batumiwe.
Sherrie Silver yari mu bahagarariye u Rwanda muri icyo
gitaramo, ariko ntiyagarukiraga ku kwerekana ubuhanga bwe bwite. Yajyanye
n'abana n'urubyiruko asanzwe atoza binyuze muri Sherrie Silver Foundation,
abaha amahirwe yo kugaragara ku rubyiniro rumwe n'abahanzi bakomeye ku Isi.
Nk'uko Global Citizen yabitangaje, abasore n'inkumi barenga
40 bo muri uyu muryango, barimo ababyinnyi, abaririmbyi n'abakora imbyino
zidasanzwe, bagaragaye mu gice cy'igitaramo cyateguwe na Sherrie. Ababyinnyi bo
muri uyu muryango banabyinnye mu gihe Kendrick Lamar yaririmbaga indirimbo ze.
Muri rusange, abahanzi n'ababyinnyi bo mu Rwanda barenga 70
bagize uruhare mu gitaramo, bigaragaza ko cyari n'umwanya wo kugaragaza impano
z'abanyarwanda.
Ku bana bari bamenyereye kubyina mu byumba by'imyitozo,
kubona amahirwe yo guhagarara imbere y'ibihumbi by'abantu, bari kumwe
n'umuhanzi bari basanzwe barebera kuri televiziyo, byari inzozi zabaye impamo.
Umwe muri bo yavuze ko atiyumvishaga ko umunsi umwe azagera
ku rubyiniro rumwe na Kendrick Lamar, kuko byari inzozi ze kuva kera.
Undi yavuze ko bwari ubwa mbere abyiniye imbere y'abantu
benshi bene ako kageni, akumva ari nk'uwageze ku gasongero k'isi.
Hari n'uwagaragaje ko icyo gitaramo cyamuhinduye mu buryo
abona agaciro ke, kuko nyuma yacyo abantu batangiye kumumenya, bakamubwira ko
ari abafana be. Na we bikamutangaza, akibaza uko abo bantu bari bamenye izina
rye.
Icyo gitaramo cyabaye isomo rikomeye ku bana ba Sherrie: ko
bashobora kuva mu cyumba cy'imyitozo bakagera ku rubyiniro mpuzamahanga, kandi
ko inzozi zabo atari ibintu bidashoboka.
Move Afrika kandi ntiyagarukiye ku rubyiniro. Mu makuru
yatangajwe na Global Citizen na RDB, abantu barenga 1,000 bahawe akazi binyuze
muri icyo gitaramo, abakozi b'abanyarwanda bangana na 75% bagira uruhare mu
gutegura no kugikora, mu gihe urubyiruko 35 ruri hagati y'imyaka 18 na 25
rwahawe amahugurwa n'amahirwe yo kubona ubunararibonye mu gutegura ibitaramo
mpuzamahanga.
Ibi byari bihuye n'intego Sherrie yari afite yo gufasha
urubyiruko kubona amahirwe yo kwinjira mu ruganda rw'imyidagaduro, aho kuba
abarebera gusa abandi bayikoramo.
Imbyino
ziba ubuhungiro n'isoko y'ibyishimo
Ikindi kintu gikomeye Global Citizen yagarutseho ni uko
imbyino zitafasha abana kubona amafaranga n'amahirwe y'akazi gusa, ahubwo
zinabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu rubyiruko rwitabira gahunda za Sherrie, harimo Linsey
Davis ufite imyaka 16, wavuze ko ikintu akunda mu kubyina ari uburyo bimufasha
gushimisha abantu.
Yagize ati: “Iyo ndimo kubyina, abantu barishima kubera
njye. Bituma numva ndi hejuru y'ibintu byose.”
Denzil, umwana w'imyaka 14 ukora umuziki no kubyina, na we
yavuze ko akunda gutanga ibyishimo binyuze mu byo akora.
Iyo
abonye abantu yabyiniye bishimye, na we yumva anezerewe.
Abandi bana bagaragaje ko batangiye gukunda kubyina babonye
abantu babyina kuri televiziyo no ku mbuga zitandukanye, ariko nyuma bakaza
gusanga ibyo bakundaga bishobora kubahindukira umwuga.
Hari n'uwavuze ko kubyina bimufasha kugira amahoro, kumva
ashishikaye no kwigirira icyizere.
Undi yasobanuye ko iyo atangiye kubyina, yibagirwa ibibazo
by'amasomo, imikoro igoye n'ibindi bimuremereye mu buzima.
Yagize ati: “Iyo ndimo kubyina, nibagirwa ibibazo
by'imibare. Nibagirwa imikoro igoye. Kubina ni ahantu numva mfite amahoro, ni
nk'icyumba cyanjye bwite.”
Aya magambo agaragaza ko ibikorwa bya Sherrie bifite uruhare
rurenze kwigisha abana intambwe z'imbyino. Binabaha ahantu bumva batekanye,
bakisanzura, bakerekana amarangamutima yabo kandi bakiyubakamo icyizere.
Inzozi
zo kuba ibyamamare ku Isi
Kimwe mu bintu bishimisha Sherrie Silver kurusha ibindi si
ukureba abana be bakoma amashyi ku rubyiniro cyangwa kubona izina rye rikomeza
kumenyekana mu mahanga.
Ni ukubona abo bato batangiye kwigirira icyizere, bakareka
kwibona nk'abantu bafite impano nto, ahubwo bakiyumvamo ubushobozi bwo kugera
ku rwego rwo hejuru.
Umwe mu bana yagaragaje ko nyuma yo kubyina ari kumwe na
Kendrick Lamar, yatangiye kwizera ko ashobora gukorana n'undi muhanzi uwo ari
we wese.
Yagize ati: “Igihe nabyinanaga na Kendrick Lamar, numvise
nshobora kubyinana n'umuntu uwo ari we wese. Nta kidashoboka.”
Undi we yavuze ko inzozi ze ari ukuba icyamamare ku Isi
hose, kugira ngo azabashe no kubera abandi bana urugero, abereka ko umuntu
ufite impano ashobora kugera kure igihe ayikurikiranye.
Ni byo Sherrie Silver ashaka kugeraho: kubaka urubyiruko
rudatinya inzozi zarwo, rukamenya ko impano rufite ishobora guhinduka umwuga
kandi rukagira uruhare mu guhindura ubuzima bw'imiryango yarwo.
Icyerekezo
kirenze kubyina: Kubaka uruganda rw'ubuhanzi mu Rwanda
Umushinga wa Sherrie Silver ntugarukira ku mahugurwa
y'imbyino. Umuryango we ufite icyerekezo cyo kubaka mu Rwanda ikigo gikomeye
kizajya gifasha abantu bafite impano mu bijyanye n'ubuhanzi n'ibindi bikorwa
bihanga.
Nk'uko bigaragara ku rubuga rwemewe rwa Sherrie Silver
Foundation, uyu muryango urateganya kubaka ikigo cyihariye kizaba kirimo
ibyumba by'imyitozo, ahakorerwa amakinamico, ibijyanye no gufata amashusho, gutunganya
ibihangano no guteza imbere impano zitandukanye.
Iki kigo kizaba n'ahantu ho guhurira kw'abahanzi, urubyiruko
n'abandi bakunda ubuhanzi, ku buryo abantu bazajya babona aho bimenyereza,
bahanga ibikorwa bishya kandi berekana ibyo bashoboye.
Intego ni uko u Rwanda rwagira ahantu hahoraho hafasha
impano z'abakiri bato gukura, aho gutegereza gusa ko haboneka ibitaramo cyangwa
amahirwe aturuka hanze.
Umuryango kandi ukomeje gushaka abafatanyabikorwa,
abaterankunga n'abandi bashobora gufasha mu kugera kuri iki cyerekezo.
Ibi bijyana n'uburyo Sherrie abona iterambere ry'urubyiruko:
impano yonyine ntihagije. Hakenewe amahugurwa, ibikoresho, ubujyanama, ubumenyi
mu micungire y'ibikorwa by'ubuhanzi no kubona abantu bafasha impano kugera ku
isoko.

Sherrie Silver yahisemo gukoresha izina yubatse ku Isi mu gufasha abana n’urubyiruko rwo mu Rwanda guteza imbere impano zo kubyina, kuririmba no kuzihindura umwuga

Binyuze muri Sherrie Silver Foundation, urubyiruko
rw’Abanyarwanda rwabonye amahirwe yo kubyinana na Kendrick Lamar muri Move
Afrika yabereye muri BK Arena, ibintu byarushijeho kurwongerera icyizere cyo
kugera ku nzozi zarwo
