Uyu muhanzi yagarutse ku rukundo rw’Imana, agaragaza ko Imana izi izina rye ndetse ko mu bantu babarirwa muri za miliyari batuye isi, n'ibiremwa byose biyiriho, imuzi kandi izi izina rye.
Bill Buzima, uherutse gutangaza ko yinjiye mu rugendo rwo gukorera Imana, yavuze ko akiri umwana yari ikirara, ariko Yesu akamwakirana urugwiro n'urukundo rudasanzwe.
Yavuze ko n'abatarakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza wabo, yiteguye kubakira, abasaba kudaterwa isoni nibyaha kuko ababarira kandi agaha amahirwe mashya abamugana.
Yakomeje avuga ko Yesu yamuhoranye mu bihe byose by'ubuzima bwe, nubwo we ubwe atari abizi cyangwa ngo abashe kubibona icyo gihe. Yashimangiye ko ubu yabaye imbata ya Yesu, agaragaza ko yishimira kuba mu nzira yo kumukorera.
Ubu butumwa yabutanze mu gihe yataramiraga abitabiriye iki gitaramo, abagezaho indirimbo ye nziza yatumye abaraho barushaho kwegera Imana.
Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko ishingiye ku murongo wo muri Bibiliya wa 2 Ingoma 5:13-14, kikaba cyari cyatumiwemo umuhanzi Wanza Mulinge wo muri Kenya nk'umushyitsi wihariye, mu gihe Pasiteri Jackson yari yatumiwe gutanga inyigisho.
Bill Ruzima yatanze ubu buhamya nyuma y'igihe gito ahishuye ko yakiriye agakiza, akabaturwa mu biyobyabwenge byari byaramubase. Avuga ko yabonye amahoro mu Mana, akaba ashishikariza n'abandi bakiri mu ngeso mbi gutera umugongo satani bakayoboka Imana.

Bill Buzima yataramiye abitabiriye igitaramo cya The Heritage of Worship Season 4
