Uyu mubikira yagaragaje
ko imyumvire nk’iyi idakwiye, asobanura ko ubuzima bw’ababikira atari
ubuhungiro bw’abagore bananiwe kubona abagabo, ahubwo ko ari ihamagarwa
ryihariye umuntu ahitamo kugira ngo yiyegurire Imana.
Mu butumwa yasangije
abantu abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Mansera Gina King yavuze ko hari
abavuga ko “abakobwa beza bakwiye gushaka abagabo, naho abakobwa babi bakaba
ari bo bakwiye kuba ababikira”, ndetse ko ababa barababajwe n’urukundo ari bo
bahitamo ubwo buzima.
Yabajije ati: “Ni ryari
gushaka umugabo byabaye intego iruta izindi zose umuntu agomba kugeraho mu
buzima? Ni ryari ubuzima bwo kwiyegurira Imana bwabaye amahitamo y’abagore
babi, abababaye mu rukundo cyangwa bananiwe kubona abagabo?”
Yavuze ko ubuzima bwo
kwiyegurira Imana atari ahantu abagore bajya kubera ko bananiwe gushaka, ahubwo
ko ari umuhamagaro nk’uko no gushaka ari umuhamagaro.
Ati: “Nta muntu ugomba
kuvuga ko umukobwa wahisemo kuba umubikira ari umuntu mubi cyangwa utarabashije
kubona umugabo. Nta muntu mubi ubaho. Imana ikwiye ibyiza kurusha ibindi.”
Mansera Gina yavuze ko
kimwe n’uko umukobwa ashobora guhitamo guha ubuzima bwe umugabo n’umuryango we,
undi ashobora guhitamo kubwegurira Imana.
Yagize ati: “Gushaka ni
umuhamagaro. Ubuzima bw’ababikira na bwo ni umuhamagaro, ntabwo ari igihembo
gihabwa uwabuze uwo bashakana.”
Yasabye abakobwa bakiri
bato kudaterwa isoni no guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana kubera amagambo
y’abantu, ahubwo bakumva umuhamagaro wabo kandi bagahitamo inzira bumva ibereye
ubuzima bwabo.
Ati: “Bakobwa beza,
ntimukemere ko hagira ubabwira ko abakobwa baba ababikira ari abananiranye
kubona abagabo cyangwa abafatwa nk’abatari beza. Niba Imana iguhamagaye,
yisubize.”
Yongeyeho ko umuntu
uhisemo ubuzima bwo kwiha Imana bujyana no gutanga impano ze zose, zirimo
ubwiza, ubwenge, inzozi ndetse n’umutima we, kuko iyo umuntu ahaye Imana
ubuzima bwe, aba agomba kuyihereza ibyiza afite.


