Iki kibazo cyabaye ku wa 12 Ugushyingo 2026, kigira ingaruka ku bigo by’ubucuruzi n’inzego za Leta mu bihugu bitandukanye.
Amakuru ya Downdetector, urubuga rukurikirana ibibazo bya serivisi zo kuri internet, yagaragaje ko raporo z’ibibazo bya Outlook muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigeze ku 130.000 mu gihe ikibazo cyari gikomeye. Ibibazo byagaragaye kandi mu Buhinde, Australia n’u Buyapani.
Microsoft yatangaje ko zimwe muri seriveri zayo zitari gukora neza, bigatuma izindi zikora ziremerewe. Iyi sosiyete yavuze ko yari gushaka ubundi buryo bwo kongera ubushobozi bw’imikorere yayo, ariko ko gukemura ikibazo bitari kugenda nk’uko yari yabyiteze.
Yagize iti: “Turimo gushaka ubundi buryo bw’imikorere twakoresha kugira ngo twongere ubushobozi bwa serivisi zacu, mu gihe hakomeje kubaho ubusumbane mu micungire y’urusobe rw’imiyoboro bitewe n’ubwinshi bw’abarukoresha.”
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu n’Umutekano wo mu Ikoranabuhanga muri Australia, Tony Burke, yavuze ko Microsoft itakekaga ko ihungabana ryatewe n’igitero cy’ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Batekereza ko ikibazo bahuye na cyo gishobora kuba gisa n’icyabaye kuri CrowdStrike, aho ivugurura ry’ikoranabuhanga ritagenze neza.”
Yongeyeho ko ingaruka zikomeye zari zishingiye ku mikorere ya serivisi zohereza ubutumwa kuri internet, ati: “Ingaruka bahanganye na zo zigaragara cyane muri serivisi zo kohereza no kwakira ubutumwa kuri internet.”
Mu nzego zagizweho ingaruka harimo urwego rw’ubutasi n’igipolisi cya Leta muri Australia, ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Microsoft yasobanuye ko ikibazo cyibasiye cyane serivisi za Microsoft 365 zishingiye kuri Exchange Online, ikoreshwa mu kohereza no kwakira ubutumwa, gucunga ingengabihe n’amakuru y’abakoresha. Icyakora, izindi serivisi zitayishingiyeho zakomeje gukora.
Iri hungabana ryagize ingaruka no ku bigo by’ikoranabuhanga birimo OpenAI na Anthropic, byatangaje ko hari ibibazo byagaragaye mu guhuza serivisi zabyo n’ibikoresho bya Microsoft 365.
Uruganda rukora amakamyo akoresha amashanyarazi, Workhorse Group, na rwo rwasubitse gutangaza ibyavuye mu bikorwa byarwo mu gihembwe cya gatatu, rukaba rwarabimuriye ku wa 16 Ugushyingo 2026 kubera ihungabana ry’izi serivisi.
Microsoft yavuze ko seriveri zasubijwe mu kazi zagombaga gutuma abakoresha bongera kubona serivisi buhoro buhoro, uko ibikoresho byabo byongera kwihuza n’imiyoboro.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira 2026, Microsoft ihuye n’ikindi kibazo cyahagaritse urubuga rwayo rwa Azure, kigira ingaruka ku bikoresho byayo ndetse n’ibikorwa by’inganda zitandukanye ku Isi.
