Igisupusupu yinjiye mu muziki wa Gospel

Imyidagaduro - 2026-11-09 10:53
Share:

Umwanditsi:

Igisupusupu yinjiye mu muziki wa Gospel

Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu yatangiye urugendo rushya mu muziki wa Gospel nyuma yo kwakira agakiza, akareka kunywa ibisindisha no kwiyemeza gukurikira Imana. Ibi byamenyekanye nyuma y'uko ahuje imbaraga na Angelique na Niyogisubizo Pierre [Nzanira Iyindi] bagakorana indirimbo ya Gospel bise “Ceceka”.

“Ceceka” ni indirimbo nshya aba bahanzi bahuriyemo, ikaba ikurikira iyitwa “Ifi” baherutse gukorana ikishimirwa n'abakunzi b'umuziki. Iyi ndirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure ku bantu bahanganye n'ibigeragezo, ibibazo n'ibindi bibakomereye mu buzima.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bavuge Theo uhagarariye inyungu z'aba bahanzi yagize ati: “Iyo tuvuga ngo ‘Ceceka’, tuba tubwira Satani n'ibiturwanya. Ubutumwa dutanga ni uko nubwo hari ibitubuza amahoro, ibiturwanya n'ibiduhiga, hari umunsi bizaceceka. Iyo Imana ifashe umwanzuro wo kugutabara, ibyo byose byari bifite ijambo kuri wowe biribura, Imana ikagusubiza ijambo.”

Aba bahanzi basabye abakunzi babo kwakira ubutumwa bw'iyi ndirimbo nk'ihumure, bubibutsa ko ibigeragezo bitazahoraho. Bashimangiye ko nubwo umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye, akaba afite ibibazo abona nk'ibidafite igisubizo, atagomba gutakaza icyizere kuko Imana ishobora guhindura amateka ye.

Igisupusupu yahinduye imibereho, areka ibisindisha

Kimwe mu byihariye byaranze iyi nkuru ni impinduka mu mibereho ya Igisupusupu, watangiye kwinjira mu muziki wa Gospel nyuma yo kwakira agakiza.

Bavuge Theo yavuze ko uyu muhanzi amaze kureka kunywa ibisindisha, ubu akaba abarizwa mu Itorero rya ADEPR, aho arimo gukurikirana inyigisho zimutegurira kwakirwa.

Ibi bigaragaza ko urugendo rwe muri Gospel rutagarukira ku kuririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa, ahubwo ko anaharanira guhindura imibereho no kurushaho kwegera Imana.

Bavuge Theo yavuze ko batangajwe n'uburyo abakunzi b'umuziki bakiriye Igisupusupu ubwo yagaragaraga bwa mbere mu muziki wa Gospel.

Yagize ati: “Kimwe mu bintu byadutunguye ni uko tutizeraga ko abantu bari bwishimire cyane kubona Igisupusupu aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Ariko twatunguwe no kubona ukuntu babyishimiye. Byaradutangaje cyane.”

Yavuze ko uburyo abantu bamwakiriye byabateye imbaraga zo gukomeza gukora no gutegura ibindi bikorwa bigamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi babo, aba bahanzi batangaje ko bari gutegura igitaramo kizaba ku wa 27 Ukuboza 2026, i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe.

Uretse icyo gitaramo, bafite gahunda yo gukomeza gukora izindi ndirimbo zishingiye ku butumwa bw'Iyobokamana.

Ikindi gishya ni uko Igisupusupu yamaze gutangira gutunganyirizwa indirimbo ebyiri ze bwite muri Studio. Ibi ni ikimenyetso cy'uko urugendo rwe muri muzika ya Gospel rukomeje gufata indi ntera.

Nyuma yo guhurira muri “Ifi” na “Ceceka”, Igisupusupu na Nzanira Iyindi bakomeje urugendo rwo gukoresha umuziki mu kugeza ku bantu ubutumwa bw'ihumure, kwizera Imana no kudacika intege mu bigeragezo.


Umuhanzi Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu yatangiye urugendo rushya mu muziki wa Gospel

REBA INDIRIMBO NSHYA "CECEKA" YA IGISUPUSUPU FT ANGELIQUE & NZANIRA IYINDI 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...