Umukino wahuje ikipe ya Police FC wari umukino ukomeye ku mppande zombie kuko aya makipe yose yasaga nkaho ahanze amaso igikombe cy’ amahoro gusa kuko shampiyona atigeze yitwara neza nk’ uko byari byitezwe.
Ikipe ya Police yabonye igitego cyayo cya mbere kuri penaliti yabonetse ku ikosa ryari rikorewe rutahizamu Sina Jerome ubwo yageragezaga gutera ishoti rikomeye yasimbutse maze bakamushyira hasi mu rubuga rw’ amahina. Penaliti yaje kwinjizwa neza na Tuyisenge Jacques.
Aha Kapitene wa Mukura yari akorewe ikosa
Igice cya mbere cyarangiye Police yongeye kureba mu izamu ku ishoti ryatewe neza na Habyarimana Innocent, iba iciye intege ikipe ya Mukura biza no gutuma mu gice cya kabiri Police FCibona igitego cyayo cya gatatu nacyo gitsinzwe na Habyarimana Innocent maze Police iba ibonye itike yo gukina imikino ya ¼ cy’ irangiza mu gikombe cy’amahoro.
Ikiye na Espoir nayo yari yahuye na Gicumbi FC
Ku kibuga cya Muhanga kandi umukino wari wabanjirije uwa Police na Mukura Victory Sports watangiye ku isaha ya saa 13h00, ikipe ya Espoir ysezereye Gicumbi iyitsinze 1-0.
Muri uyu mukino ikipe ya Gicumbi itozwa na Kayiranga Baptiste yagiye ihusha amahirwe menshi ugereranije na Espoir gusa amahirwe ntiyayisekera.
Ibi kandi bikaba byagarutweho n’ umutoza Kayiranga Baptiste washimangiye ye babuze amahirwe biturutse ku bunararibonye bw’ abakinnyi be ugereranyije n’ ikipe bakinaga dore Espoir isanzwe ifite abakinnyi bakuze kandi bakinnye mu makipe akomeye.
Dore uko indi mikino yagenze:
POLICE FC 3-1 MUKURA VICTORY SPORTS
ETOILE DE L'EST FC 0-4 AMAGAJU FC
KIYOVU SPORTS 2-1 ESPERANCE FC
GICUMBI FC 0-1 ESPOIR FC
SEC FC 4-1 ASPOR
MUSANZE FC 2-2 KIREHE FC (Penaliti 8-7)
APR FC 0-0 AS MUHANGA (Penaliti 10-9)
Amakipe yakomeje muri ¼ ni Police FC, Amagaju FC, Kiyovu Sports, Espoir FC, SEC, Musanze FC, APR FC
Alphonse Mukundabantu