Ibyo wasigarana kuri ‘Propaganda’, Album Diez Dolla agiye gusohora

Imyidagaduro - 2026-11-24 07:52
Sangiza:

Umwanditsi:

Ibyo wasigarana kuri ‘Propaganda’, Album Diez Dolla agiye gusohora

Umuhanzi Kayumba Caleb wamamaye nka Diez Dolla ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze Album ye ya mbere yise Propaganda’, izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi Album iteganyijwe kujya hanze ku wa 4 Ukuboza 2026, ikaba ari umwe mu mishinga ikomeye uyu muhanzi ahanze amaso mu rugendo rwo kurushaho kwagura izina rye mu muziki.

Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ‘Propaganda’ izaba igizwe n’indirimbo 20 zirimo izo Diez Dolla yakoranye n’abandi bahanzi, barimo The Ben, Drama T wo mu Burundi, Ish Kevin na Kivumbi King.

Ni umushinga uzahuza abahanzi bakora injyana zitandukanye, ukaba unagaragaza ubushake bwa Diez Dolla bwo kwagura umuziki we, ukagera ku bakunzi bawo bo mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Mu gutunganya amajwi y’iyi Album, yakozweho na ba Producer batandukanye barimo Prince Kiiiz, Booster na Element EleéeH, bamaze kugira uruhare mu mishinga itandukanye y’umuziki nyarwanda.

‘Porapanga’ ni Album ya mbere ya Diez Dolla, nyuma y’imyaka amaze yubaka izina mu muziki nyarwanda. Ni umushinga uje nyuma y’aho uyu muhanzi yari amaze igihe ateguza abakunzi be ibikorwa bishya.

Mu ntangiriro za Nzeri 2026, Diez Dolla yasangije abakunzi be amashusho y'integuza y'iyi Album ‘Propaganda’.

Diez Dolla ni umwe mu bahanzi bakiri bato bagaragaje impano idasanzwe mu muziki nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na TNT mu Ugushyingo 2025, yavuze ko mu 2019 yahagaritse amasomo asanzwe ajya kwiga amasomo y'umuziki mu ishuri rya International Music School, aho yize ibijyanye no gutunganya amajwi mu gihe cy’umwaka umwe.

Yarangije ayo masomo mu 2020, mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi. Nubwo byatumye urugendo rwe rugira imbogamizi, yakomeje gushaka uko yakora umuziki.

Indirimbo ye ya mbere yise ‘Shake’ yayisohoye ari muri Unlimited Records. Nyuma yaje gushyira hanze ‘Monalisa’ na ‘Ndagushaka’, ariko aza kuzivanaho ku mbuga ze z’umuziki kuko yumvaga ashaka gukora ibihangano biri ku rwego rwo hejuru.

Uretse kuririmba, Diez Dolla afite n’ubuhanga mu kwandika indirimbo. Yigeze kubwira kuvuga ko kwandika indirimbo ari impano afite kuva kera, ndetse ko byamufashije kubona amikoro yo gukomeza umuziki we.

Mu bihangano yagiye agira uruhare mu kwandika harimo ‘Sambolera’, ‘Golo’, ‘Mami’ ya Ross Kana na ‘Jugumila’.

Mu 2024, Diez Dolla yashyize hanze indirimbo ‘Zangalewa’, yabaye imwe mu zamufashije kumenyekana cyane mu muziki nyarwanda.

Yavuze ko izina ry’iyi ndirimbo risobanura gukora ibintu mu buryo bwihuse, ibintu bihura n’ubuzima bw’urubyiruko rw’iki gihe.

Nyuma y’iyi ndirimbo, yakomeje gushyira hanze ibihangano birimo ‘Ratata’, ‘RePeTe’ yakoranye na DJ Benda, ‘Sad Generation’ n’izindi.

Izi ndirimbo zamufashije kubaka umubano n’abakunzi b’umuziki, cyane cyane urubyiruko rukunda injyana zigezweho.

Mu Ukwakira 2025, Diez Dolla yari mu bahanzi bitabiriye ibitaramo bikomeye, ndetse agenda agaragara ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda.

Urugendo rwa Diez Dolla mu bitaramo na rwo rwagiye rwaguka. Yigeze kuvuga ko igitaramo gikomeye cya mbere yitabiriye cyabaye muri Trace Awards and Festival yabereye i Kigali mu Ukwakira 2023.

Icyo gihe umuraperi Ish Kevin yamuhaye umwanya wo kuririmba ku rubyiniro, amahirwe Diez Dolla yavuze ko atazibagirwa.

Nyuma yaho yakomeje kubona amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye, arimo The Ben na Bruce Melodie mu gitaramo cya Nu-Year Groove cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Yanitabiriye igitaramo Fresh Year Fresh Riddims cyahuje Mavado na Shenseea, ndetse n’igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu Kevin Kade yari amaze mu muziki.

Ibi byamufashije kugenda arushaho kumenyekana no kugaragaza ko ashobora guhangana n’inshingano zo gutaramira imbaga nini y’abakunzi b’umuziki.

Mu 2026, Diez Dolla yakomeje kwagura ibikorwa bye, ahuza imbaraga n’abahanzi bakomeye.

Muri Werurwe 2026, yashyize hanze ‘Extra Stamina’, indirimbo yakomeje kumuzamurira izina, ndetse iba imwe mu ndirimbo zagarutsweho cyane muri uwo mwaka.

Nyuma yaje gukorana na The Ben indirimbo ‘Oniva’, amashusho yayo asohoka ku wa 14 Ukwakira 2026.

Iyi ndirimbo yabaye iya mbere aba bahanzi bombi bahuriyemo, ikaba yaranditswe na Diez Dolla, The Ben, Passy Kizito na Prince Kiiiz. Amajwi yayo yatunganyijwe na Qubatingz na Madebeats, mu gihe amashusho yayobowe na Director Aky.

Diez Dolla yagaragaje ibyishimo yatewe no gukorana na The Ben, avuga ko nubwo baturuka mu bihe bitandukanye by'umuziki, bahurira ku rukundo bafitiye umuziki nyarwanda.

Mu gihe amaze mu muziki, Diez Dolla yagiye ahindura icyerekezo cy'ibikorwa bye, kuva ku kwandika indirimbo z’abandi, gukora ibihangano bye bwite, kugeza ku guhuza imbaraga n’abahanzi bakomeye no kwitabira ibitaramo bikomeye.

Yigeze kuvuga ko atagihugiye ku kuba umuhanzi ukizamuka, ahubwo ko intego ye ari ukugira uruhare rukomeye mu muziki, kugera ku mibare myiza no gusiga umurage.

Yagaragaje ko ashaka gukora umuziki awufata nk’umwuga usaba igenamigambi, ubunyamwuga, amashusho meza no guhozaho.

Album 'Propaganda’ iteganyijwe gusohoka ku wa 4 Ukuboza 2026, ishobora kuba imwe mu ntambwe zikomeye zizagaragaza aho Diez Dolla ageze mu rugendo rwo kubaka izina rye mu muziki nyarwanda no hanze y’u Rwanda.

           
Diez Dolla ari kwitegura gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Propaganda’, izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo The Ben, Drama T wo mu Burundi, Ish Kevin na Kivumbi King 

Kuva kuri ‘Zangalewa’ yamufashije kumenyekana kugeza ku ndirimbo ‘Oniva’ yakoranye na The Ben, Diez Dolla akomeje kwagura izina rye mu muziki. Ubu ahanze amaso Album ye ya mbere ‘Propaganda’, iteganyijwe gusohoka ku wa 4 Ukuboza 2026

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ONIVA' YA DIEZ DOLLA NA THE BEN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...