Ni
ku nshuro ya Karindwi iri serukiramuco ritegurwa, aho kuri iyi nshuro
abaryitabira bazasusurutswa n’umwe mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu muziki
wo muri Afurika y’Iburasirazuba, wamamaye mu ndirimbo z’urukundo ndetse
n’imiziki yahogoje abakunzi b’umuziki mu myaka ya 2000.
Abategura
‘Oldies Music Festival’ bagaragaje ko abazaryitabira biteguye ijoro ryuzuyemo ibishya,
indirimbo zakunzwe cyane ndetse n’ibihe bizibutsa benshi imyaka yo hambere.
Uwimana
Basile utegura iri serukiramuco yabwiye InyaRwanda ko gutumira Wyre byaturutse
ku bushake bwo gukomeza kwagura no guha iri serukiramuco indi sura irushaho
gukurura abakunzi b’umuziki.
Ati:
“Buri mwaka tugerageza gushaka umwihariko. Twararebye tubona mu rwego rwo
kwagura iserukiramuco ryacu turavuga ngo hari abahanzi bakiriho ariko bagiye
baririmba muri kiriya gihe cy’iriya miziki twitaho muri iri serukiramuco.”
Yakomeje
avuga ko bahisemo kureba ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, kuko
mbere y’uko umuziki nyarwanda utera imbere cyane, abantu benshi basusurutswaga
n’abahanzi bo muri aka karere.
Ati: “Turareba turavuga tuti reka noneho turebe umuhanzi wo mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba. Mu gihe umuziki utari wagateye imbere twasusurutswaga
n’abahanzi bo mu karere, niyo mpamvu twarebye umuhanzi wo muri Kenya, Wyre.”
Basile
yavuze ko Wyre ari umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki wo muri
Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko kubera uruhare yagize mu itsinda rya
‘Necessary Noize’, ryabaye icyitegererezo mu myaka ya 2000.
Ati: “Wyre ni umuhanzi washinje itsinda rya Necessary Noise, ryabaye itsinda
rikomeye mu myaka 2000 ryanejeje abantu mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
N’ubwo Necessary Noise itagikora nk’itsinda, ariko Wyre we yakomeje umuziki
akajya akora n’indirimbo ze ku giti cye.”
Yavuze
kandi ko abazitabira iri serukiramuco bazagira amahirwe yo kongera kumva zimwe
mu ndirimbo zakunzwe cyane za Necessary Noize ndetse n’izo Wyre yakoze ku giti
cye.
Uyu
mugabo yavuze ko nk’uko bisanzwe, iri serukiramuco rizaba ririmo imyambarire
ijyanye n’ibihe bya kera, aba-Dj bazacuranga imiziki yo hambere ndetse n’ibindi
bikorwa bizafasha abantu kongera kwibuka ibihe byiza byaranze umuziki wa kera.
Wyre
wamamaye nka “The Love Child”, amazina ye nyakuri ni Kevin Waire. Ni umwe mu
bahanzi bagejeje kure injyana za R&B na Reggae muri Afurika
y’Iburasirazuba, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu matsinda arimo Necessary
Noize ndetse na East African Bashment Crew.
Uyu
muhanzi yubatse izina rikomeye binyuze mu ndirimbo z’urukundo ndetse
n’ubufatanye yakoranye n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika no hanze yayo.
Mu bo yakoranye harimo abanya-Nigeria barimo P-Square na 2Baba.
Yanakoranye
n’abahanzi bo muri Jamaica barimo Alaine, Cecile ndetse n’itsinda Morgan
Heritage.
Mu
gihugu cya Kenya, yakoranye n’abahanzi benshi bakomeye barimo Nazizi,
Khaligraph Jones, Nonini n’abandi benshi.
Wyre
kandi azwiho kuba umwe mu bahanzi bakomeje kuguma ku rwego rwo hejuru mu muziki
kuva mu mpera z’imyaka ya 1990 kugeza magingo aya, ibintu benshi baheraho
bavuga ko ari umwe mu bahanzi bafite ubudacogora n’ubushobozi bwo guhuza ibihe
bya kera n’ibigezweho.
Uyu
muhanzi yigeze gukora nka Producer muri Blu Zebra Studios ya Tedd Josiah mbere
y’uko ashinga inzu ye bwite yitwa ‘Love Child Records’, yafashije kuzamura
bamwe mu bahanzi bo muri Kenya.
Mu
rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira hanze album enye zirimo ‘Definition of a
Love Child’ yasohotse mu 2006, ‘Ten Years Wiser’ yasohotse mu 2009, ‘Lion’
yasohotse mu 2015 ndetse n’album nshya yasohotse mu 2025.

Umunya-Kenya
Wyre wamamaye mu ndirimbo z’urukundo no mu itsinda rya Necessary Noize, agiye
gutaramira i Kigali bwa mbere mu iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’ rizaba
muri Nyakanga 2026
Abakunzi
b’imiziki yo hambere bagiye kongera gusubira mu bihe bya 2000, aho Wyre
azasusurutsa abazitabira ‘Oldies Music Festival’ izabera muri Kigali Universe ku wa
25 Nyakanga 2026

Wyre yatumiwe bwa mbere muri ‘Oldies Music Festival’, iserukiramuco rizahuriramo aba-Dj n’indirimbo zakanyujijeho muri Afurika y’Iburasirazuba
