Ibyo wamenya kuri Morocco Omari wakinnye muri ‘Prison Break’ na ‘Empire’ wasuye u Rwanda

Imyidagaduro - 2026-11-10 12:21
Sangiza:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya kuri Morocco Omari wakinnye muri ‘Prison Break’ na ‘Empire’ wasuye u Rwanda

Kuba umukinnyi wa filime mwiza ntibigarukira ku kugira impano yo kwigaragaza imbere ya camera, ahubwo bisaba imyitozo, ubunararibonye, kwiyungura ubumenyi no kumenya neza uko umuntu yinjira mu mwuga wa sinema. Ibi ni byo umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Morocco Omari, wamenyekanye muri filime z’uruhererekane nka ‘Prison Break’ na ‘Empire’, agamije kugeza ku bakinnyi bo mu Rwanda.

Uyu mukinnyi wa filime amaze iminsi mu Rwanda, aho ari gukorera imishinga ijyanye na sinema ndetse no guhura n’abakora uyu mwuga, agamije kubasangiza ubumenyi n’ubunararibonye afite mu gukina filime ku rwego mpuzamahanga.

Urugendo rwe mu Rwanda rugaragaza ko ataje gusa nk'umushyitsi uzwi muri Hollywood, ahubwo ko afite n'inyota yo kungurana ibitekerezo n'abakora sinema nyarwanda, kubafasha kunoza impano zabo no kubasangiza ubumenyi bw'umwuga wo gukina filime ku rwego rw'ababigize umwuga.

Uko Morocco Omari yamenyekanye muri Hollywood

Morocco Omari ni umukinnyi wa filime, umwanditsi w’inkuru za sinema, utunganya filime ndetse n’umuyobozi wazo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavukiye mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois, tariki ya 7 Gicurasi 1975.

Yamenyekanye cyane binyuze mu gukina muri filime z’uruhererekane zanyuze kuri televiziyo zitandukanye, aho yagiye ahabwa gukina hashingiwe ku bushobozi afite bwo kwinjira mu myitwarire y’abakinnyi agiye kwerekana.

Mu mwaka wa 1998 ni bwo yatangiye kugaragara mu biganiro n’uruhererekane rwa televiziyo, ubwo yakiniraga muri ‘Early Edition’. Nyuma yaho, yagiye akorana n’abatunganya filime zitandukanye, agenda yubaka izina rye mu ruganda rwa sinema rwo muri Amerika.

Mu byo yagaragayemo harimo ‘Prison Break’, ‘Empire’, ‘Homeland’, ‘Chicago Fire’, ‘NCIS’, ‘24’ na ‘P-Valley’. Yanakinnye muri filime nka ‘21 Bridges’ yakoranyemo na Chadwick Boseman mu 2019.

Tariq Cousins muri ‘Empire’: Umukozi wa FBI wari mwene wabo wa Lucious Lyon

Mu nshingano zatumye Morocco Omari arushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, harimo izo yakinnye muri filime y’uruhererekane ‘Empire’, yanyuraga kuri Televiziyo ya FOX.

Muri iyi filime, yakinnye yitwa Tariq Cousins, umukozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), wari ufite inshingano zo gukurikirana Lucious Lyon, umwe mu bantu bakomeye mu muziki n’imyidagaduro wakinwe na Terrence Howard.

Inkuru y’iyi filime igaragaza ko Tariq yari murumuna wa Lucious bahuje se ariko badahuje nyina. Kuba yari umukozi wa FBI kandi akaba afitanye isano n’umuntu yashakaga kugenzura, byatumye uyu mukinnyi aba umwe mu bantu bagize uruhare mu bibazo n’amakimbirane byaranze iyi filime.

Morocco Omari yinjiye muri ‘Empire’ mu gice cya kabiri, aho yabanje kuba umukinnyi ugaruka kenshi, mbere yo kuzamurwa mu rwego rw’abakinnyi bahoraho mu gice cya gatatu. Ibi byagaragazaga uburyo umwanya we wari umaze kugira agaciro mu nkuru y’iyi filime.

‘Prison Break’ na yo iri mu mateka y’urugendo rwe

Abakunzi ba filime ‘Prison Break’ na bo bashobora kuba barabonye Morocco Omari, kuko yagaragayemo mu gice cya mbere cyayo, cyatangiye kugaragara mu 2005.

Muri iyi filime yakinnye yitwa Ron. Nubwo atari umwe mu bakinnyi b'ibanze bayoboye inkuru yose, kuba yaragize uruhare muri iyi filime ni kimwe mu bimenyetso by'uko yari yaratangiye kubona amahirwe yo gukorana n'amakipe akora filime z'uruhererekane zikomeye muri Amerika.

Uruhare rwe muri ‘Prison Break’ rwaje mbere y'uko arushaho kumenyekana mu ‘Empire’, aho yahawe umwanya ufite uruhare rukomeye mu nkuru y'iyo filime.

Uko yageze ku mwuga wo gukina filime

Inzira Morocco Omari yanyuzemo kugira ngo agere ku rwego agezeho na yo irimo amasomo akomeye y'ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ryo muri Kenya mu 2019, yavuze ko yakuriye mu gace ko mu burengerazuba bwa Chicago kari gafite ibibazo bitandukanye birimo udutsiko tw'abagizi ba nabi, ibiyobyabwenge n'ibindi bibazo by'imibereho.

Mu gihe cy'amashuri yisumbuye, nyina yamwohereje kubana na se, ibintu byatumye abona ubundi buryo bwo kubaho. Nyuma yaho yagiye muri Kaminuza, aho yize ibijyanye n'ubucuruzi, ariko ntiyigeze ahagarika gukunda ibijyanye no guhanga.

Yabanje no gukora mu gisirikare cya Amerika, mu ishami ry'Ingabo zirwanira mu mazi n'ibikorwa byo ku butaka (United States Marine Corps). Avuga ko icyo gihe cyamwigishije kugira ikinyabupfura, kwihangana no kudacika intege igihe ahuye n'ibigeragezo.

Icyakora, nyuma yo kuva mu gisirikare, yagarutse mu masomo, akomeza kwiga ibijyanye no gukina filime. Yavuze ko amasomo yo gukina yari yaragize amahirwe yo gukurikirana muri Kaminuza yamushimishaga cyane kurusha andi.

Yaje no kwitabira amasomo y'inyongera ajyanye no gukina filime, kugeza ubwo abonye amahirwe yo gukina mu ikinamico ya mbere. Ni bwo yamenye ko gukina ari umwuga ashaka gukomeza gukora.

Mu kiganiro yagiranye na Nairobi Wire, yasobanuye ko kuva akiri umwana yakundaga kuvuga inkuru, kwigana abantu no kwitabira ibikorwa by'ikinamico ku ishuri. Ibyo byamufashije kumenya ko impano yari afite ashobora kuyigira umwuga umubeshejeho.

Afite inyota yo kugeza ubumenyi afite ku bakinnyi b'Abanyafurika

Urugendo rwa Morocco Omari mu Rwanda rufite aho ruhuriye n'ibikorwa amaze igihe akora byo gusangiza abandi ubumenyi bwe mu gukina filime.

Mu 2019, yasuye Kenya aho yatanze amahugurwa y'iminsi ibiri ajyanye no gukina filime muri Kaminuza ya Kenyatta. Muri urwo rugendo yagaragaje ko Afurika ifite inkuru nyinshi zishobora gukorwamo filime zikomeye, kandi ko gusura ibihugu bitandukanye by'uyu mugabane bimufasha kumenya umuco n'ubuzima bw'abantu.

Yagaragaje kandi ko gukorana n'abakinnyi bakomeye nka Terrence Howard na Taraji P. Henson muri ‘Empire’ byamusigiye amasomo akomeye, kuko bisaba ko buri mukinnyi aba yiteguye kwiga no kongera ubushobozi bwe igihe cyose.

Mu 2025, yongeye kugaragara muri Uganda, aho yatanze amahugurwa yihariye ku bijyanye no gukina filime, yateguwe mu rwego rw'ibihembo bya Ikon Awards. Aya mahugurwa yabereye muri UCC House, Bugolobi, yitabirwa n'abantu barenga 200.

Muri ayo mahugurwa, yakoreshaga imyitozo ifasha abitabiriye kumenya kwinjira mu nshingano bahawe, aho bamwe basabwaga kwiyumvisha ko ari abasirikare, abanyapolitiki cyangwa abandi bantu bari mu nkuru runaka, bagakina bigana uko abo bantu bitwara.

Yibukije abitabiriye ko umukinnyi agomba kugira icyizere, kumenya neza uwo ari kwerekana no gutanga umusaruro wumvikana imbere ya camera. Yashimangiye kandi ko ubunyamwuga n'ubwiza bw'inkuru ari ingenzi kugira ngo sinema yo muri Afurika irusheho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda ruri mu bihugu ashaka gukorana na byo muri sinema

Kuba Morocco Omari ari mu Rwanda muri iyi minsi, aho ahafite imishinga ijyanye na filime ndetse no guhura n'abakinnyi b'Abanyarwanda, ni amahirwe yo kungurana ibitekerezo hagati y'abakora sinema nyarwanda n'umuntu ufite ubunararibonye mu mikino ya Hollywood.

Uretse kuba ari gukorana n'abari mu ruganda rwa sinema, afite intego yo gufasha Abanyarwanda bafite impano yo gukina filime kurushaho kumenya umwuga wabo, binyuze mu kubigisha uburyo bwo gukina ku rwego rw'umwuga.

Ibi birimo akamaro kanini kuko gukina filime bisaba ibirenze gufata mu mutwe amagambo yanditse mu nkuru. Umukinnyi agomba kumenya uko yitwara, uko agaragaza amarangamutima, uko avugana n'abandi bakinnyi ndetse n'uko yinjira mu buzima bw'umuntu aba yahawe kwerekana.

Ku rundi ruhande, kuba Morocco Omari afite ubunararibonye mu gukina, kwandika no gutunganya filime bishobora gutuma ubufatanye bwe n'abakora sinema nyarwanda burenga ku mahugurwa, bukagera no ku mishinga ihuriweho n'abanyamwuga bo mu bihugu byombi.

Nubwo ibisobanuro birambuye ku mishinga ari gukorera mu Rwanda bitaratangazwa, urugendo rwe rugaragaza amahirwe yo guhuza impano nyarwanda n'ubunararibonye bw'abamaze igihe bakorera ku rwego mpuzamahanga.

Morocco Omari ni urugero rw'umuntu utarubakiye izina ku gukina gusa, ahubwo wagiye yagura ubushobozi bwe mu kwandika, gutunganya no kuyobora filime.

Kuba ubu ari mu Rwanda ashaka gusangiza abandi ibyo yigiye mu rugendo rwe, ni igikorwa gishobora kugira uruhare mu kongera ubumenyi n'ubushobozi bw'abakora sinema nyarwanda.

Morocco Omari wamamaye muri filime z’uruhererekane ‘Prison Break’ na ‘Empire’ ari mu Rwanda, aho afite imishinga ijyanye na sinema no guteza imbere impano z’abakinnyi nyarwanda

Morocco Omari wakinnye ari Tariq Cousins muri ‘Empire’, aha agaragara aganira n’umukinnyi wa filime akaba na Producer, Sano Panda 

Morocco Omari ari kumwe n’umushyushyarugamba Lion Manzi [Uri iburyo bwe] nyuma y'ibiganiro byabereye kuri Zacu Entertainment

Morocco Omari yasuye u Rwanda ari kumwe n'umubyeyi we, aho batembereye ibice bitandukanye




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...