Ibyo wamenya kuri filime ‘The Trust’ yahuriyemo Umwami Charles III na Idris Elba

Imyidagaduro - 2026-11-23 16:56
Sangiza:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya kuri filime ‘The Trust’ yahuriyemo Umwami Charles III na Idris Elba

Umwami w’u Bwongereza, King Charles III, n’umukinnyi wa filime Sir Idris Elba bagiye kugaragara muri filime mbarankuru nshya yiswe The Trust, izagaruka ku mateka y’umuryango The King’s Trust umaze imyaka 50 ufasha urubyiruko kwiteza imbere, inagaragaze uko wafashije Idris Elba kugera ku nzozi ze.

Ku wa 23 Ugushyingo 2026, urubuga rwa Netflix rwasohoye amashusho y’integuza ya filime (Trailer), amafoto yayo ndetse n’ibindi biyerekeye, runatangaza ko izatangira kwerekanwa ku isi hose tariki ya 26 Ukuboza 2026.

Iyi filime izaba ari umwanya wihariye wo kugaruka ku nkuru y’ubuzima bwa Idris Elba, ugaragaze uko ubufasha yahawe akiri muto bwagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kuba umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Gutangaza isohoka ry’iyi filime bije mu gihe The King’s Trust yizihiza imyaka 50 imaze ikora ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko guhangana n'imbogamizi zitandukanye, kwihangira imirimo, kubona akazi no guteza imbere impano zarwo.

Muri iyi filime, Idris Elba azagaruka ku buzima bwe akiri muto, ubwo yabaga mu gace ka Hackney mu Mujyi wa London mu Bwongereza, n'uko yaje kubona ubufasha bwamufashije gukurikirana inzozi ze zo gukina filime.

Akiri ingimbi, Elba yahawe inkunga n'icyo kigo cyitwaga The Prince’s Trust, ubu cyitwa The King’s Trust, imufasha kubona amahirwe yo kwiga no kwitabira amasomo mu Ishuri ry'umuziki n'ikinamico ry'urubyiruko rizwi nka National Youth Music Theatre.

Iyi nkunga yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe, kuko umuryango we utari ufite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yose yasabwaga kugira ngo akomeze gukurikirana ibyo yakundaga.

Uyu munsi, Idris Elba ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi ku rwego mpuzamahanga, wamamaye muri filime zitandukanye zirimo The Wire, Luther, Beasts of No Nation na The Harder They Fall.

Mu mashusho y’uruhererekane rw’iyi filime, Elba agaragaza ko ubuzima bwe bushobora kuba bwaragenze ukundi iyo atabona ayo mahirwe. Ashimangira ko King Charles III n'umuryango wamufashije bagize uruhare mu kumufasha kugera aho ageze.

Yagize ati: “Hari ubuzima nari kubamo ibintu bikagenda mu buryo butandukanye cyane n'ubu. Sinibuka neza uko byose byagenze, ariko nzi ko uyu mugabo, Umwami, yagize uruhare mu kubaka ubuzima bwanjye.”

Iyi filime igaragaza kandi umubano wihariye umaze igihe hagati ya Idris Elba na King Charles III, by'umwihariko ku bijyanye n'ibikorwa byo gufasha urubyiruko.

The Trust ntizibanda gusa ku nkuru ya Idris Elba na King Charles III, ahubwo izanagaragaza ubuzima bw'abandi bantu batatu bari gufashwa n'uyu muryango muri iki gihe.

Aba ni urubyiruko rufite intego zitandukanye, ariko ruhurira ku kuba rufite imbogamizi zishobora kurubuza kugera ku byo rwifuza. Muri bo harimo umukobwa wabuze nyina ndetse n'umusore ukunda kuvuza ingoma wigeze kumva ko atazi icyo azakora mu buzima bwe ubwo yari akiri ku ishuri.

Iyi filime izerekana uko bahabwa ubufasha, amahugurwa n'ubujyanama bibafasha kongera kwigirira icyizere no gukurikirana inzozi zabo.

Harimo kandi ibiganiro Idris Elba azagirana n'abandi bantu bigeze gufashwa na The King’s Trust, bagasobanura uko inkunga bahawe yabafashije guhindura ubuzima.

Muri abo harimo Marvin Rees wahoze ari Meya w’Umujyi wa Bristol mu Bwongereza ndetse na Dynamo, umunyabugeni uzwi mu gukora ibitangaza akoresheje amayeri y'amaboko (Magician).

Mu mashusho yayo, Dynamo agaragaza bumwe mu buhanga yakoresheje ubwo yasabaga inkunga muri icyo gihe cyari The Prince’s Trust, avuga ko bwamufashije kubona amafaranga agera ku bihumbi bibiri by'ama-pound.

Hari kandi amashusho agaragaza Idris Elba ahuza King Charles III na nyina, amubwira ko amuzaniye Umwami kugira ngo bahure. Aba bombi bagaragara bafata ifoto y'urwibutso.

Iyi filime izagaragaza kandi ibirori byabereye mu Ngoro ya Buckingham (Buckingham Palace), byateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 The King’s Trust imaze ikora ibikorwa byayo.

Mu gusoza amashusho y'inkurikizi zayo, King Charles III abwira Idris Elba ko amwishimira cyane, agaragaza ko yishimira aho uyu mukinnyi wa filime yageze nyuma yo kubona ubufasha bw'uyu muryango.

The King’s Trust ni umuryango washinzwe na King Charles III mu 1976, ubwo yari akiri igikomangoma cy'u Bwongereza (Prince of Wales).

Wawutangije agamije gufasha urubyiruko rwahuye n'ibibazo by'ubushomeri, ubukene no kubura amahirwe yo kwiteza imbere. Mu kuwutangiza, yakoresheje amafaranga y'ishimwe yari yarahawe nyuma yo kurangiza umurimo we mu Ngabo zirwanira mu mazi z'u Bwongereza.

Mu myaka yakurikiyeho, uyu muryango waragutse, utangira gufasha urubyiruko mu bijyanye n'uburezi, kubona akazi, kwihangira imirimo, guteza imbere impano no kwiyubakamo icyizere.

Mu 2023, nyuma y'uko Charles abaye Umwami w'u Bwongereza, The Prince’s Trust yahinduye izina iba The King’s Trust, kugira ngo rijyane n'icyubahiro cy'uwawushinze.

Kugeza mu 2026, uyu muryango wari umaze gufasha urubyiruko rusaga miliyoni 1.5 hirya no hino ku Isi, binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije kurufasha kugira ubumenyi, kwiteza imbere no kubona amahirwe mu buzima.

Iyi filime imara isaha n’iminota 53, yakozwe mu gihe cy’umwaka umwe. Yakozwe n’ikigo cy'ubushabitsi cya Idris Elba.

Iyi filime itanga ishusho y'uko amahirwe umuntu ahabwa akiri muto ashobora guhindura icyerekezo cy'ubuzima bwe, ndetse ikagaragaza ko gufasha urubyiruko atari ukubaha amafaranga gusa, ahubwo ari no kurufasha kubona ubushobozi bwo kwigirira icyizere no kugera ku nzozi zarwo.

King Charles III na Idris Elba bagiye kugaragara muri filime mbarankuru izagaruka ku myaka 50 y’umuryango The King’s Trust, wafashije uyu mukinnyi wa filime akiri muto, ukamufasha kubona amahirwe yo kugera ku rwego mpuzamahanga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...