Ibyo wamenya kuri filime ‘The Battle of Bisesero’ yakinnyemo abarimo Andy Bumuntu igiye gusohoka

Cinema - 20/10/2026 8:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya kuri filime ‘The Battle of Bisesero’ yakinnyemo abarimo Andy Bumuntu igiye gusohoka

Filime mbarankuru ‘The Battle of Bisesero’ igaruka ku mateka y’Abatutsi bahagaze bwuma bakirwanaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igiye gushyirwa ku isoko mu 2027. Iyi filime yahuje abakora sinema bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo umuhanzi Andy Bumuntu wamamaye mu ndirimbo zimakaza ubumuntu n’urukundo, uzagaragaramo anaririmba.

Amateka amwe ntasigara mu bitabo gusa, hari n’igihe aba agomba kongera kuvugwa binyuze mu buhanzi, kugira ngo n’abatarabayeho muri ibyo bihe babashe kuyamenya, kuyasobanukirwa no kuyaraga abazabakomokaho.

Ni muri urwo rwego hateguwe filime ‘The Battle of Bisesero’, igamije kugaragaza amateka y’ubutwari, kwihangana no guharanira ubuzima byaranze Abatutsi bahigwaga mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filime izasohoka mu 2027, ikaba yarahuje impano z’abakora sinema bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo Umunyarwanda Andy Bumuntu, usanzwe uzwi mu muziki, uzagaragaramo mu mwanya wa Nzigira, ndetse anagaragare aririmba.

Ni umushinga ufite umwihariko wo gufasha inkuru z’amateka ya Afurika kuvugwa n’Abanyafurika ubwabo, binyuze mu bihangano byubakiye ku kuri kw’amateka, ubuhamya n’icyubahiro gikwiye abayanyuzemo.

Agace ka Bisesero gaherereye mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, kazwi mu mateka y’u Rwanda nk’ahantu Abatutsi bahigwaga muri Jenoside bagaragaje ubutwari budasanzwe mu guhangana n’abicanyi.

Mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze gukwira mu gihugu, Abatutsi benshi bahungiye ku misozi ya Bisesero, cyane cyane uwa Muyira, bizeye ko bashobora kuharokokera.

Icyakora, aho guhura n’ubutabazi bwihuse bari bakeneye, bahanganye n’ibitero by’interahamwe n’abandi bicanyi bari bafite intwaro zisumbye kure izo bo bari bafite.

Nubwo bari bake mu bushobozi n’intwaro, bakomeje kwirwanaho, bakoresha amabuye, inkoni n’ibindi bashoboraga kubona, mu rugamba rukomeye rwo kurwanya abashakaga kubica.

Bisesero yabaye ikimenyetso cy’ubudacogora bw’abantu baharaniraga ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo, mu bihe by’akaga gakomeye.

Ni aya mateka ‘The Battle of Bisesero’ igiye kugeza ku bantu benshi, yibanda ku buryo umuryango wahigwaga wahagurutse ukirwanaho, ndetse no ku buzima bw’abarokotse bakomeje kubaho nyuma y’ibyo bihe.

Iyi filime yubakiye ku nkuru ya Epiphanie, umukobwa wa Aminadabu Birara, umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuyobora Abatutsi bo mu Bisesero bahisemo kwirwanaho mu gihe cya Jenoside.

Binyuze kuri Epiphanie n’umuryango we, iyi filime iragaragaza ubuzima bw’abantu bari mu kaga, urugamba rwo gukomeza kubaho n’uburyo ibyabaye byasize amateka akomeye ku barokotse.

Aminadabu Birara yari umwe mu bantu bibukwa kubera ubutwari bagaragaje mu bihe Abatutsi bari bahigwaga. Yavutse mu 1925, yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize uruhare mu kuyobora no gukomeza Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero, bakagerageza kwirwanaho mu gihe bicwaga n’abari bafite intwaro zikomeye.

Ibyo yakoze byatumye izina rye rikomeza guhabwa agaciro mu Rwanda no hanze yarwo. Mu Bufaransa, mu 2021 hashyizweho urwibutso rwo kumwibuka, naho muri Werurwe 2022, agace kamwe ko muri icyo gihugu kitirirwa ‘Place Aminadabu Birara’.

Mu kubaka iyi nkuru, filime ntigarukira gusa ku rugamba rwabaye ku misozi ya Bisesero, ahubwo inibanda ku bantu bari inyuma y’ayo mateka, ku miryango yahuye n’akaga no ku bushake bwo gukomeza kubaho nubwo ibyabaye byari bikomeye.

Umunyarwanda Andy Bumuntu ni umwe mu Banyafurika bagize uruhare muri uyu mushinga. Muri iyi filime, azakina yitwa Nzigira, ndetse anagaragare aririmba.

Andy asanzwe azwi nk’umuhanzi w’Umunyarwanda ufite umwihariko mu muziki, bityo kuba azagaragara muri uyu mushinga ni amahirwe yo kwagura ibikorwa bye by’ubuhanzi, akagira uruhare mu nkuru ishingiye ku mateka y’u Rwanda.

Kuba filime ihuza abantu bafite impano zitandukanye, barimo abakora sinema, abanditsi, abayobozi ba filime n’abahanzi, bigaragaza uko ubuhanzi bushobora gukoreshwa mu kubika amateka no kuyageza ku bantu benshi.

Andy si we Munyarwanda wenyine uri muri uyu mushinga. Umunyarwandakazi Muhorakeye Viviane, uzwi nka Iragena, na we ari mu bakinnyi bagaragaramo, kimwe na Karinda Isaei, ukoresha izina rya Alex.

Undi Munyarwandakazi Kabano na we yagarutsweho mu makuru ajyanye n’abagize umushinga wa filime, akaba asanzwe azwi mu ruganda rwa sinema, aho yagaragaye muri filime ‘Le Petit Pays’ ya Gaël Faye, yayobowe na Eric Barbier ikasohoka mu 2020.

Umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria Wale Ojo ni we wahawe umwanya wo gukina Aminadabu Birara, umuntu amateka ye ari ku mutima w’iyi filime.

Ojo asanzwe afite ubunararibonye mu gukina filime, akaba yaragaragaye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Phone Swap’, ‘Song From The Dark’ na filime ‘Foundation’ ya Apple TV+.

Uyu mukinnyi yagaragaje ko kugira uruhare muri filime ivuga ku mateka ya Bisesero ari ishema kuri we. Mu kiganiro yagiranye n’urubuga Deadline, yagaragaje ko inkuru z’amateka akomeye yo muri Afurika zikwiye kuvugwa n’abanyafurika ubwabo.

Yavuze ko no mu gihugu cye cya Nigeria habaye intambara yo mu 1967 kugeza mu 1970 yahitanye abantu barenga miliyoni imwe, ariko ko ababazwa n’uko inkuru z’amateka nk’ayo zitabona umwanya uhagije muri sinema.

Yashimangiye ko ari ngombwa ko Abanyafurika bafata iya mbere mu kuvuga inkuru zabo, kugira ngo amateka yabo amenyeshwe isi uko yakabaye.

Ibi bihura n’intego y’abateguye ‘The Battle of Bisesero’, bashaka ko amateka y’abaturage ba Afurika atavugwa gusa n’abandi, ahubwo ko n’abayakomokamo bagira uruhare mu kuyabika no kuyageza ku isi.

‘The Battle of Bisesero’ iyobowe na Mandla Dube, Umunya-Afurika y’Epfo wamenyekanye mu mwuga wa sinema nk’umuyobozi wa filime, utunganya amashusho, umwanditsi na producer.

Dube afite ubunararibonye mu mishinga itandukanye ya sinema, irimo ‘Kalushi’, ‘Silverton Siege’, ‘Heart of the Hunter’ na filime y’uruhererekane ‘Jiva!’ ya Netflix.

Ubumenyi bwe mu gukora filime zifite inkuru zikomeye ni bumwe mu buziranenge bwitezwe muri uyu mushinga, cyane cyane ko amateka ya Bisesero asaba ubushishozi, ubushakashatsi no kwitondera uburyo agaragazwa.

Mu gihe filime zishingiye ku mateka y’akababaro zikorwa, uburyo abantu bagaragazwa, uko ibihe byabayeho byubakwa n’uko ubuhamya bwifashishwa bigira uruhare rukomeye mu gutuma inkuru yumvikana neza kandi ikubahiriza agaciro k’abayinyuzemo.

Umunyarwanda Joël Karekezi na we afite uruhare mu kubaka inkuru ya ‘The Battle of Bisesero’. Azwi cyane muri sinema mpuzamahanga kubera filime ze zagaragaje ubushobozi bw’abakora sinema nyarwanda.

Filime ye ‘The Mercy of the Jungle’, izwi kandi nka ‘Le Pardon’ mu bikorwa bimwe byayo bya sinema, yegukanye igihembo gikomeye cya Grand Prize mu iserukiramuco rya sinema rya FESPACO mu 2019.

Karekezi ari mu itsinda ry’abanditsi b’iyi filime, afatanyije n’Umunya-Nigeria Ema Edosio-Deelen ndetse n’Umunya-Afurika y’Epfo Nkosinati Dube.

Ema Edosio-Deelen nawe yagize uruhare muri iyi filime, ni umwanditsi, umutunganya filime n’umuyobozi wazo ukomoka muri Nigeria. Mu bihangano bye harimo ‘Kasala!’ yo mu 2018 na ‘Otiti’ yo mu 2022.

Nkosinati Dube na we asanzwe akora mu bijyanye no kwandika, gutunganya ibihangano no gukora ubuhanzi bugaragara. Yagize uruhare mu mishinga irimo uruhererekane ‘Dichipi’ rwa Girl Effect ndetse anatunganya filime mbarankuru ‘Esther: A Retrospective’, igaruka ku muhanzi w’Umunya-Afurika y’Epfo Esther Mahlangu.

Guhuza aba banyamwuga bo mu bihugu bitandukanye bigaragaza ko iyi filime ari umushinga wambukiranya imipaka, ugamije kugeza amateka y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Muri Nyakanga 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yasuye aho iyi filime iri gukorerwa mu Bisesero.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe itsinda ry’abakora filime ryari mu bikorwa byo kongera kubaka inkuru y’ubudacogora bw’Abatutsi bo muri ako gace, binyuze mu mashusho, imyambaro, imyitozo y’abakinnyi n’ibindi bikorwa bisaba ubushakashatsi ku mateka.

Uru ruzinduko rugaragaza ko umushinga nk’uyu urenze gukora igihangano kigenewe imyidagaduro gusa. Ni uburyo bwo kubika amateka, guha agaciro ubuhamya bw’abarokotse no kugeza ku rubyiruko inkuru zigaragaza ibyo Abanyarwanda banyuzemo.

Abategura iyi filime bashimangira ko bashaka ko inkuru z’Abanyafurika zishingirwa ku kuri kw’amateka kandi zikavugwa mu buryo bwubaha abantu bazinyuzemo. Banifuza ko urubyiruko rwumva ko rufite inshingano zo kumenya amateka yarwo no kuyasigasira.

Nubwo amakuru yatangajwe mbere ku rubuga rwa Bisesero Movie yavugaga ko umushinga wa filime uzasohoka mu 2024, amakuru mashya yatangajwe n’abagize uyu mushinga agaragaza ko iteganyijwe gusohoka mu 2027.

Abategura iyi filime barifuza ko izaba uburyo bwo kugeza ku isi amateka y’Abatutsi bo mu Bisesero, by’umwihariko ubutwari bw’abahisemo kwirwanaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri Andy Bumuntu n’abandi Banyarwanda bagize uruhare muri uyu mushinga, ni n’umwanya wo kwerekana uruhare rw’impano z’u Rwanda mu bihangano bifite intego yo kubika amateka no kuyageza ku bantu bo mu bice bitandukanye by’isi.

Mu gihe isi ikomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, inkuru ya Bisesero iributsa ko inyuma y’amateka y’ubwicanyi hari n’amateka y’abantu baharaniye kubaho, bakarwanira imiryango yabo kandi bakanga guheranwa n’ibihe bikomeye.

‘The Battle of Bisesero’ itegerejweho kongera kugeza ayo mateka ku bantu benshi, ikibutsa ko ubutwari bw’Abatutsi bo muri Bisesero ari igice cy’ingenzi cy’amateka y’u Rwanda kidakwiye kwibagirana.

Andy Bumuntu agiye kugaragara muri filime ‘The Battle of Bisesero’ itegerejweho gusohoka mu 2027, aho azakina yitwa Nzigira ndetse anagaragare aririmba


Kalinda Isaie, ukoresha izina rya Alex, ari mu Banyarwanda bagize uruhare muri filime ‘The Battle of Bisesero’ igaruka ku butwari n’ubudacogora by’Abatutsi bo muri Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umunyarwanda Joel Karekezi wegukanye ibikombe Mpuzamahanga muri Cinema, yagize uruhare mu ikorwa rya filime 'The Battle of Bisesero' igiye gusohoka

Inkuru ya Epiphanie, umukobwa wa Aminadabu Birara, ni yo yubakiweho filime ‘The Battle of Bisesero’, igaragaza urugamba rwo kubaho n’ubutwari bw’Abatutsi bahanganye n’abicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Umunya-Nigeria Wale Ojo ni we wahawe gukina Aminadabu Birara muri filime ‘The Battle of Bisesero’. Aherutse kuvuga ko ari ishema kuri we kugira uruhare mu nkuru y’amateka y’u Rwanda, ashimangira ko Abanyafurika bakwiye kugira uruhare mu kuvuga no kubika amateka yabo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, aherutse gusura aho iyi filime yakorewe mu Bisesero



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...