Amateka amwe ntasigara mu bitabo gusa, hari n’igihe aba
agomba kongera kuvugwa binyuze mu buhanzi, kugira ngo n’abatarabayeho muri ibyo
bihe babashe kuyamenya, kuyasobanukirwa no kuyaraga abazabakomokaho.
Ni muri urwo rwego hateguwe filime ‘The Battle of Bisesero’,
igamije kugaragaza amateka y’ubutwari, kwihangana no guharanira ubuzima
byaranze Abatutsi bahigwaga mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994.
Iyi filime izasohoka mu 2027, ikaba yarahuje impano
z’abakora sinema bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo Umunyarwanda
Andy Bumuntu, usanzwe uzwi mu muziki, uzagaragaramo mu mwanya wa Nzigira,
ndetse anagaragare aririmba.
Ni umushinga ufite umwihariko wo gufasha inkuru z’amateka ya
Afurika kuvugwa n’Abanyafurika ubwabo, binyuze mu bihangano byubakiye ku kuri
kw’amateka, ubuhamya n’icyubahiro gikwiye abayanyuzemo.
Agace ka Bisesero gaherereye mu Karere ka Karongi, mu Ntara
y’Iburengerazuba, kazwi mu mateka y’u Rwanda nk’ahantu Abatutsi bahigwaga muri
Jenoside bagaragaje ubutwari budasanzwe mu guhangana n’abicanyi.
Mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze gukwira
mu gihugu, Abatutsi benshi bahungiye ku misozi ya Bisesero, cyane cyane uwa
Muyira, bizeye ko bashobora kuharokokera.
Icyakora, aho guhura n’ubutabazi bwihuse bari bakeneye,
bahanganye n’ibitero by’interahamwe n’abandi bicanyi bari bafite intwaro
zisumbye kure izo bo bari bafite.
Nubwo bari bake mu bushobozi n’intwaro, bakomeje kwirwanaho,
bakoresha amabuye, inkoni n’ibindi bashoboraga kubona, mu rugamba rukomeye rwo
kurwanya abashakaga kubica.
Bisesero yabaye ikimenyetso cy’ubudacogora bw’abantu
baharaniraga ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo, mu bihe by’akaga gakomeye.
Ni aya mateka ‘The Battle of Bisesero’ igiye kugeza ku bantu
benshi, yibanda ku buryo umuryango wahigwaga wahagurutse ukirwanaho, ndetse no
ku buzima bw’abarokotse bakomeje kubaho nyuma y’ibyo bihe.
Iyi filime yubakiye ku nkuru ya Epiphanie, umukobwa wa
Aminadabu Birara, umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuyobora Abatutsi bo
mu Bisesero bahisemo kwirwanaho mu gihe cya Jenoside.
Binyuze kuri Epiphanie n’umuryango we, iyi filime
iragaragaza ubuzima bw’abantu bari mu kaga, urugamba rwo gukomeza kubaho
n’uburyo ibyabaye byasize amateka akomeye ku barokotse.
Aminadabu Birara yari umwe mu bantu bibukwa kubera ubutwari
bagaragaje mu bihe Abatutsi bari bahigwaga. Yavutse mu 1925, yicwa muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize uruhare mu kuyobora no gukomeza Abatutsi bari
bahungiye mu Bisesero, bakagerageza kwirwanaho mu gihe bicwaga n’abari bafite
intwaro zikomeye.
Ibyo yakoze byatumye izina rye rikomeza guhabwa agaciro mu
Rwanda no hanze yarwo. Mu Bufaransa, mu 2021 hashyizweho urwibutso rwo
kumwibuka, naho muri Werurwe 2022, agace kamwe ko muri icyo gihugu kitirirwa
‘Place Aminadabu Birara’.
Mu kubaka iyi nkuru, filime ntigarukira gusa ku rugamba
rwabaye ku misozi ya Bisesero, ahubwo inibanda ku bantu bari inyuma y’ayo
mateka, ku miryango yahuye n’akaga no ku bushake bwo gukomeza kubaho nubwo
ibyabaye byari bikomeye.
Umunyarwanda Andy Bumuntu ni umwe mu Banyafurika bagize uruhare
muri uyu mushinga. Muri iyi filime, azakina yitwa Nzigira, ndetse anagaragare
aririmba.
Andy asanzwe azwi nk’umuhanzi w’Umunyarwanda ufite
umwihariko mu muziki, bityo kuba azagaragara muri uyu mushinga ni amahirwe yo
kwagura ibikorwa bye by’ubuhanzi, akagira uruhare mu nkuru ishingiye ku mateka
y’u Rwanda.
Kuba filime ihuza abantu bafite impano zitandukanye, barimo
abakora sinema, abanditsi, abayobozi ba filime n’abahanzi, bigaragaza uko
ubuhanzi bushobora gukoreshwa mu kubika amateka no kuyageza ku bantu benshi.
Andy si we Munyarwanda wenyine uri muri uyu mushinga.
Umunyarwandakazi Muhorakeye Viviane, uzwi nka Iragena, na we ari mu bakinnyi
bagaragaramo, kimwe na Karinda Isaei, ukoresha izina rya Alex.
Undi Munyarwandakazi Kabano na we yagarutsweho mu makuru
ajyanye n’abagize umushinga wa filime, akaba asanzwe azwi mu ruganda rwa
sinema, aho yagaragaye muri filime ‘Le Petit Pays’ ya Gaël Faye, yayobowe na Eric
Barbier ikasohoka mu 2020.
Umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria Wale Ojo ni we wahawe
umwanya wo gukina Aminadabu Birara, umuntu amateka ye ari ku mutima w’iyi
filime.
Ojo asanzwe afite ubunararibonye mu gukina filime, akaba
yaragaragaye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Phone Swap’, ‘Song From The
Dark’ na filime ‘Foundation’ ya Apple TV+.
Uyu mukinnyi yagaragaje ko kugira uruhare muri filime ivuga
ku mateka ya Bisesero ari ishema kuri we. Mu kiganiro yagiranye n’urubuga
Deadline, yagaragaje ko inkuru z’amateka akomeye yo muri Afurika zikwiye
kuvugwa n’abanyafurika ubwabo.
Yavuze ko no mu gihugu cye cya Nigeria habaye intambara yo
mu 1967 kugeza mu 1970 yahitanye abantu barenga miliyoni imwe, ariko ko
ababazwa n’uko inkuru z’amateka nk’ayo zitabona umwanya uhagije muri sinema.
Yashimangiye ko ari ngombwa ko Abanyafurika bafata iya mbere
mu kuvuga inkuru zabo, kugira ngo amateka yabo amenyeshwe isi uko yakabaye.
Ibi bihura n’intego y’abateguye ‘The Battle of Bisesero’,
bashaka ko amateka y’abaturage ba Afurika atavugwa gusa n’abandi, ahubwo ko
n’abayakomokamo bagira uruhare mu kuyabika no kuyageza ku isi.
‘The Battle of Bisesero’ iyobowe na Mandla Dube,
Umunya-Afurika y’Epfo wamenyekanye mu mwuga wa sinema nk’umuyobozi wa filime,
utunganya amashusho, umwanditsi na producer.
Dube afite ubunararibonye mu mishinga itandukanye ya sinema,
irimo ‘Kalushi’, ‘Silverton Siege’, ‘Heart of the Hunter’ na filime
y’uruhererekane ‘Jiva!’ ya Netflix.
Ubumenyi bwe mu gukora filime zifite inkuru zikomeye ni
bumwe mu buziranenge bwitezwe muri uyu mushinga, cyane cyane ko amateka ya
Bisesero asaba ubushishozi, ubushakashatsi no kwitondera uburyo agaragazwa.
Mu gihe filime zishingiye ku mateka y’akababaro zikorwa,
uburyo abantu bagaragazwa, uko ibihe byabayeho byubakwa n’uko ubuhamya
bwifashishwa bigira uruhare rukomeye mu gutuma inkuru yumvikana neza kandi ikubahiriza
agaciro k’abayinyuzemo.
Umunyarwanda Joël Karekezi na we afite uruhare mu kubaka
inkuru ya ‘The Battle of Bisesero’. Azwi cyane muri sinema mpuzamahanga kubera
filime ze zagaragaje ubushobozi bw’abakora sinema nyarwanda.
Filime ye ‘The Mercy of the Jungle’, izwi kandi nka ‘Le
Pardon’ mu bikorwa bimwe byayo bya sinema, yegukanye igihembo gikomeye cya
Grand Prize mu iserukiramuco rya sinema rya FESPACO mu 2019.
Karekezi ari mu itsinda ry’abanditsi b’iyi filime,
afatanyije n’Umunya-Nigeria Ema Edosio-Deelen ndetse n’Umunya-Afurika y’Epfo
Nkosinati Dube.
Ema Edosio-Deelen nawe yagize uruhare muri iyi filime, ni umwanditsi,
umutunganya filime n’umuyobozi wazo ukomoka muri Nigeria. Mu bihangano bye
harimo ‘Kasala!’ yo mu 2018 na ‘Otiti’ yo mu 2022.
Nkosinati Dube na we asanzwe akora mu bijyanye no kwandika,
gutunganya ibihangano no gukora ubuhanzi bugaragara. Yagize uruhare mu mishinga
irimo uruhererekane ‘Dichipi’ rwa Girl Effect ndetse anatunganya filime
mbarankuru ‘Esther: A Retrospective’, igaruka ku muhanzi w’Umunya-Afurika
y’Epfo Esther Mahlangu.
Guhuza aba banyamwuga bo mu bihugu bitandukanye bigaragaza
ko iyi filime ari umushinga wambukiranya imipaka, ugamije kugeza amateka y’u
Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Muri Nyakanga 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yasuye aho iyi filime
iri gukorerwa mu Bisesero.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe itsinda ry’abakora filime
ryari mu bikorwa byo kongera kubaka inkuru y’ubudacogora bw’Abatutsi bo muri
ako gace, binyuze mu mashusho, imyambaro, imyitozo y’abakinnyi n’ibindi bikorwa
bisaba ubushakashatsi ku mateka.
Uru ruzinduko rugaragaza ko umushinga nk’uyu urenze gukora
igihangano kigenewe imyidagaduro gusa. Ni uburyo bwo kubika amateka, guha
agaciro ubuhamya bw’abarokotse no kugeza ku rubyiruko inkuru zigaragaza ibyo
Abanyarwanda banyuzemo.
Abategura iyi filime bashimangira ko bashaka ko inkuru
z’Abanyafurika zishingirwa ku kuri kw’amateka kandi zikavugwa mu buryo bwubaha
abantu bazinyuzemo. Banifuza ko urubyiruko rwumva ko rufite inshingano zo
kumenya amateka yarwo no kuyasigasira.
Nubwo amakuru yatangajwe mbere ku rubuga rwa Bisesero Movie
yavugaga ko umushinga wa filime uzasohoka mu 2024, amakuru mashya yatangajwe
n’abagize uyu mushinga agaragaza ko iteganyijwe gusohoka mu 2027.
Abategura iyi filime barifuza ko izaba uburyo bwo kugeza ku
isi amateka y’Abatutsi bo mu Bisesero, by’umwihariko ubutwari bw’abahisemo
kwirwanaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri Andy Bumuntu n’abandi Banyarwanda bagize uruhare muri
uyu mushinga, ni n’umwanya wo kwerekana uruhare rw’impano z’u Rwanda mu
bihangano bifite intego yo kubika amateka no kuyageza ku bantu bo mu bice
bitandukanye by’isi.
Mu gihe isi ikomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,
inkuru ya Bisesero iributsa ko inyuma y’amateka y’ubwicanyi hari n’amateka
y’abantu baharaniye kubaho, bakarwanira imiryango yabo kandi bakanga guheranwa
n’ibihe bikomeye.
‘The Battle of Bisesero’ itegerejweho kongera kugeza ayo
mateka ku bantu benshi, ikibutsa ko ubutwari bw’Abatutsi bo muri Bisesero ari
igice cy’ingenzi cy’amateka y’u Rwanda kidakwiye kwibagirana.

Andy Bumuntu agiye kugaragara muri filime ‘The Battle of Bisesero’ itegerejweho gusohoka mu 2027, aho azakina yitwa Nzigira ndetse anagaragare aririmba

Kalinda Isaie, ukoresha izina rya Alex, ari mu Banyarwanda bagize uruhare muri filime ‘The Battle of Bisesero’ igaruka ku butwari n’ubudacogora by’Abatutsi bo muri Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umunyarwanda Joel Karekezi wegukanye ibikombe Mpuzamahanga muri Cinema, yagize uruhare mu ikorwa rya filime 'The Battle of Bisesero' igiye gusohoka

Inkuru ya Epiphanie, umukobwa wa Aminadabu Birara, ni yo
yubakiweho filime ‘The Battle of Bisesero’, igaragaza urugamba rwo kubaho
n’ubutwari bw’Abatutsi bahanganye n’abicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994

Umunya-Nigeria Wale Ojo ni we wahawe gukina Aminadabu Birara
muri filime ‘The Battle of Bisesero’. Aherutse kuvuga ko ari ishema kuri we kugira
uruhare mu nkuru y’amateka y’u Rwanda, ashimangira ko Abanyafurika bakwiye
kugira uruhare mu kuvuga no kubika amateka yabo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, aherutse gusura aho iyi filime yakorewe mu Bisesero



