Ibyo tumaze kubaka nyuma ya Jenoside, tudahagaritse ingaruka z’Ibyuma byasenyuka - Minisitiri Bizimana

Amakuru ku Rwanda - 26/09/2026 1:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo tumaze kubaka nyuma ya Jenoside, tudahagaritse ingaruka z’Ibyuma byasenyuka - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’“ibyuma” zishobora kugira ingaruka ku iterambere ry’u Rwanda, asaba urubyiruko kwitandukanya na zo, no kwita ku cyateza imbere igihugu.

Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, wabereye mu Murenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita.

Uyu muganda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya ubusinzi, inzoga zitujuje ubuziranenge n’“ibyuma” n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Wanitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye ruri muri gahunda ya Sober Gen, igamije kurwanya ubusinzi no gukangurira urubyiruko kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Abitabiriye Umuganda bakoze ibikorwa byo gutunganya no guca imihanda y’imigenderano muri site y’imiturire ya Muhali, mu Kagari ka Kamatita, ahategurwa ibikorwa remezo bitandukanye.

Minisitiri Bizimana yari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda ndetse n’urubyiruko.

Muri iki gikorwa kandi harimo urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abahanzi n’abakinnyi ba sinema nyarwanda barimo umuraperi Bushali, Ravanelly na Kayonga Tessy.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ibyuma bishobora gusubiza u Rwanda inyuma


Nk'uko byatangajwe na MINUBUMWE ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Umuganda, Minisitiri Bizimana yagarutse ku mateka y’u Rwanda n’imbaraga zashyizwemo mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko kugira ngo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bikomeze, hakenewe abaturage bafite ubuzima bwiza, by’umwihariko urubyiruko rufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “U Rwanda rugiye kumara imyaka 32 ruhagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi; byasabye imbaraga z’abasore n’inkumi bitanze ku rugamba, benshi banarugwaho. Jenoside imaze guhagarikwa, u Rwanda rumaze gukoresha imbaraga nyinshi rwubaka Igihugu, tumaze kugera kuri byinshi.”

Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko ibyagezweho bishingiye no ku kugira abaturage bafite ubuzima bwiza, ashimangira ko ikibazo cy’inzoga z’Ibyuma gikwiye gufatirwa ingamba.

Ati: “Kubigeraho ni uko dufite abaturage bazima, ariko izi nzoga z'Ibyuma zari zimaze kuba icyorezo. Ibyo tumaze kubaka nyuma ya Jenoside tudahagaritse ingaruka z’Ibyuma byasenyuka, tugasubira inyuma.”

Yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge, ahubwo rukagira imyitwarire iboneye kandi iruhesha agaciro avuga ko ari rwo rufite igihe kinini cyo kubaho no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Urubyiruko ni mwe mufite igihe kinini cyo kubaho, icyizere cy’ubuzima cyarazamutse kubera ingamba za Leta zo guteza imbere Igihugu.

Ntabwo urubyiruko rufite ingeso mbi, ruri mu businzi, rushobora kwiga kandi umuntu ntiyakwiteza imbere adafite ubwenge kandi ubwenge burarahurwa, buri mu ishuri kandi ntiwakwiga ngo ufate ibiyobyabwenge n’ibyuma byaragusabitse. Mureke rero duhuze imbaraga tubihashye.”

Uyu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri wabaye umwanya wo guhuza ibikorwa by’iterambere n’ubukangurambaga bugamije kurwanya ibibazo bishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abaturage.

Abaturage, abayobozi n’urubyiruko bakomeje ibikorwa byo gutunganya imihanda y’imigenderano muri site y’imiturire ya Muhali, mu gihe ubutumwa bwibandaga ku gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.

Gahunda ya Sober Gen na yo yakomeje kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu bukangurambaga bwo kurwanya ubusinzi no guteza imbere imyitwarire iboneye.

Minisitiri Bizimana wifatanyije n'abanya-Rusizi muri uyu Muganda, yashimangiye ko kurinda ubuzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko, ari ingenzi mu gukomeza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no gutegura ejo hazaza harwo heza.

Umuganda rusange wabereye i Rusizi wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya ubusinzi, inzoga zitujuje ubuziranenge n’“ibyuma” n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...