Ibyo kugura ‘views’ byavuzwe kuri Meddy byageze kuri Harmonize! arashinjwa kugura Views ku ndirimbo ye nshya

Imyidagaduro - 01/09/2021 1:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo kugura ‘views’ byavuzwe kuri Meddy byageze kuri Harmonize! arashinjwa kugura Views ku ndirimbo ye nshya

Harmonize, biravugwa ko abafana batangiye kumushinja kugura ‘Views’ nyuma y’aho indirimbo ye nshya "Teacher" irebwe n'abarenga miliyoni 2, mu mamaha 14 gusa ishyizwe kuri Youtube.

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania birimo na ghafla, byagarutse kuri iyi nkuru y'uko abafana batangiye gushinja Harmonize kugura ‘Views’! Ibi abafana batangiye kubishinja Harmonize nyuma y’uko anyuze kuri instagram ye, akagaragaza ko nta wundi warebwa na miliyoni mu masaha 10. Aya magambo yavuze, asa n’aho ariyo yasembuye abafana. 

Yagize ati: “Mu masaha (10) yonyine, ninde wakora ibirenze ibya teacher ". Hari aho yakomeje ashimira abafana ati: “Ni ibyishimo miliyoni 2. "Teacher" mu munsi umwe gusa ndabakunda mwese ".



Nyuma yo kuvuga aya magambo, hari abatari bake bahise bajya ahatangirwa ibitekerezo bagaragaza ko batunguwe no kubona indirimbo ye iva ku bihumbi 456 igahita igera kuri miliyoni mu gihe cy'amasaha 10 gusa. ibi ngo byatunguye abayirebaga ku mbuga zitandukanye, cyakora ngo abenshi bumiwe nyuma yo kubona ivuye ku bihumbi 456 yari ifite mu masaha 10 igahita igera kuri miliyoni nyuma y’andi masaha 4 ikagira miliyoni 2.

Ibitekerezo byinshi birashinja Harmonize kugura ‘Views’ z’impimbano, kugira ngo agaragaze ko amaze gusiga Diamond. ibintu nk’ibi byo kugura Views biherutse kuvugwa kuri Meddy, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya "My Vow" ikagira miliyoni  kuri Youtube mu gihe gito. Kugeza ubu, imaze kurebwa na miliyoni 5.

REBA HANO INDIRIMBO YA HARMONIZE BAMUSHINJA KUGURA VIEWS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...