Kuva BAL yatangira gukinwa muri 2021 u Rwanda ni rwo rwakiraga imikino ya nyuma ariko kuri iyi nshuro rwakiriye iyo mu itsinda rya Nile Conference. Ni mu gihe imikino ya nyuma izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.
Iyi mikino ya Nile Conference yakiniwe muri BK Arena kuva tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi. Yasojwe APR BBC yitwara neza itsinda Nairobi City Thunder yo muri Kenya amanota 77 kuri 74 ihita ikatisha itike y'imikino ya nyuma. Ni imikino yashyuhije umujyi wa Kigali aho benshi mu banyamujyi bihebeye Basketball bari berekeje amaso yabo kuri BK Arena
Yakatishije iyi tike inyuma ya Al Ahli Tripoli Basketball Club yo muri Libya yo yabaye iya mbere dore ko yasoje iyi mikino idatsinzwe umukino n'umwe. Kuva imikino ya BAL yatangira gukinirwa mu Rwanda yagiye yitabirwa n'abafana benshi biganjemo n'ibyamamare n'abakobwa b'ikimero ndetse ni na ko byagenze kuri iyi nshuro.


Adonis Filer usanzwe ukinira APR BBC gusa akaba yaravunitse n'umugore we Kathia bakurikiye iyi mikino

Miss Nishimwe Naomie n'umugabo we Michael Tesfay bakurikiranye imikino ya BAL 2025 muri Nile Conference


Miss Muyango ni umwe mu bakurikiranye imikino ya BAL 2025 muri Nile Conference









BK Arena yabaga irimo abafna benshi muri iyi mikino












Abakobwa b'uburanga ni bamwe mu bakurikiye imikino ya BAL 2025 muri Nile Conference


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu banyacyubahiro bakurikiye iyi mikino kuva ku munsi wa mbere


Ibyamamare bitandukanye byakurikiye iyi mikino ya BAL 2025 mu itsinda rya Nile Conference







Juno Kizigenza ni umwe mu bataratanzwe muri BK Arena





Byari ibyishimo ku bitabiriye iyi mikino muri BK Arena













Umuyobozi wa NBA Africa,Clare Akamanzi akurikira imikino ya BAL yaberaga muri BK Arena






Noel Obadiah wasoje ahagurutsa abari muri BK Arena ku munsi wejo






Hagati mu mukino abitabiriye banyuzagamo bagafata n'amafoto


