Ibihugu byacu bifite inshingano zidasaznwe ku bibazo by’isi

Utuntu nutundi - 2026-11-19 20:37
Sangiza:

Umwanditsi:

Ibihugu byacu bifite inshingano zidasaznwe ku bibazo by’isi

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’u Burusiya, Vladimir Putin, bahuriye mu nama yabereye i Shenzhen mu Bushinwa, baganira ku bibazo bikomeye byugarije Isi, bemeranya ko ibihugu byabo bifite inshingano zikomeye ku mahoro, umutekano n’ibindi bibazo by’isi.

Iyi nama yabaye ku nshuro ya mbere ihuje aba bakuru b’ibihugu batatu. Yamaze hafi isaha n’igice, ikaba yaribanze ku ntambara zo muri Ukraine na Iran, ikibazo cy’intwaro kirimbuzi, umutekano mpuzamahanga n’ubucuruzi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango, mu ijambo ryo gutangiza ibiganiro, Xi Jinping yasabye ibi bihugu gukorera hamwe mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi.

Donald Trump yashimangiye ko Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya bifite “inshingano zidasanzwe” zo gukomeza kuganira no gufatanya mu gushakira ibisubizo ibibazo bireba Isi yose.

Yavuze ko ibitekerezo by’amacakubiri byaranze igihe cy’Intambara y’Ubutita bigomba gushyirwa ku ruhande.

Ku ruhande rwe, Vladimir Putin yibukije uruhare ibi bihugu byagize mu gutsinda Intambara ya Kabiri y’Isi, ashimangira ko bifite inshingano zo gufasha kubungabunga amahoro n’umutekano mpuzamahanga.

Yagaragaje kandi ko bikwiye gufatanya gushakira ibisubizo ibibazo by’ubukungu, ibiribwa, ingufu n’intambara zibera mu bice bitandukanye by’Isi.

Iyi nama yabaye mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gukurikiranira hafi umubano w’ibi bihugu n’uruhare rwabyo mu gushaka ibisubizo by’amakimbirane akomeje kugaragara hirya no hino ku Isi.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...