Ni inama ihuza impuguke mu by'ubuzima, abashakashatsi, abayobozi ba guverinoma, n’abashinzwe gufata ingamba, kugira ngo baganire ku bibazo by’ubuzima uyu mugabane uhura nabyo kandi hagaragazwe inzira ziganisha kuri gahunda z’ubuzima ku mugabane wa Afurika.
Mu ijambo rye, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko hakenewe gushyirwaho gahunda z’ubuzima zitagaragaza gusa ko zigera ku isi, ahubwo zitanga serivisi inoze.
Yakomeje agaragaza ko ubuzima rusange bushingiye ku
bushobozi bw’ibihugu, gufata ingamba zikwiye zo kurengera no kwita ku buzima bw’abaturage, bityo ibikorwa by’ubuzima rusange by’abaturage bigomba kuba bifite gahunda zishobora
gutahura no guhangana neza n’ibyorezo.
Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje icyuho muri gahunda z'ubuzima ku isi, harimo; kwitegura bidahagije ku byadutungura, kubona inkingo, ikoranabuhanga n'abakozi batojwe neza.
Ibi byashimangiye ko ari ngombwa gushyira imbere, no gushora imari muri gahunda z'ubuzima z'igihugu". Yongeyeho ko ari ngombwa kuzirikana isano iri hagati y’ubuzima bw’abaturage no kuzamuka kw’ubukungu.
Ati: "Kubaka ejo hazaza heza h'umugabane wacu bisaba gushyiraho gahunda z’ubuzima zikomeye kandi zihamye ku mugabane wa Afurika."
Dr. Tedros Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (OMS), mu ijambo yatambukije yashimangiye ko kwitegura guhangana n’ubuzima biterwa n’ubufatanye, akaba ari yo mpamvu uyu muryango ukorana cyane na CDC nyafurika mu rwego rwo gushimangira umutekano w’umugabane mu kurwanya ibyorezo.
Yagize ati:
"Mu gihe umugabane wacu umaze gukira, ni ngombwa kandi ko ibihugu byose
bishora imari mu gushimangira gahunda z’ubuzima, cyane cyane ubuvuzi bw’ibanze ku
buzima rusange".
Prof Senait
Fisseha, umuyobozi wa gahunda z’isi yose muri Fondasiyo ya Susan Thompson
Buffett akaba n’umuyobozi wungirije wa CPHIA, yavuze ko iyi nama ari urubuga rukomeye rutazamura gusa gahunda
nshya y’ubuzima rusange bw’Afurika ahubwo ko runongerera agaciro kanini
ibiganiro rusange by’ubuzima ku isi
Itegeko
rishya ry’ubuzima rusange ni gahunda ya AU isaba ubufatanye bw’umugabane mu
kongera ubushobozi bw’inganda nyafurika zikora inkingo, gusuzuma no kuvura,
gushimangira ibigo nderabuzima rusange byita ku bantu, kwagura abakozi
b’ubuzima rusange, gushyiraho ubufatanye bwiyubashye, bushingiye ku bikorwa.
Fisseha
yavuze ko “ubusumbane mu buzima bw’isi bwarushijeho kwiyongera mu bihe bitari
byoroshye by’icyorezo cya covid-19, hamwe n’imikorere yo guhezwa mu ikemurwa ry’ibibazo no kunanirwa
gutunguranya imikorere ndetse
bikagaragaza itandukaniro ry’impuhwe."
Ati:
"Twongeye kumenya ko isi yatesha agaciro umugabane wacu n'ibikenewe, aho
gushaka uburyo bwo gufatanya mu kuzamura umutungo no gushakira igisubizo cy'
ibibazo duhuriyemo."
Yahamagariye
rero impuguke n’abayobozi b’Afurika kwishyiriraho intego n’ibikorwa by’isi yose
hagamijwe kubaka gahunda z’ubuzima zidasubirwaho, ubushobozi bw’inganda zaho,
ibigo byo mu rugo, n’abakozi bafite ubumenyi
buhagije bwo guhindura ubuzima.