Bimwe muri byo bifitanye isano n'ibintu bivugwa muri Bibiliya ariko bitaramenyekana neza aho biherereye, ibindi birebana n'ibihe bitasobanuwe mu buryo burambuye, ndetse n'ibindi byagiye bigibwaho impaka n'abashakashatsi mu mateka n'iyobokamana.
Dore ibibazo 10 bikomeje gutuma abasomyi bashaka kurushaho gusobanukirwa ibikubiye muri Bibiliya.
1. Inkuge ya Nowa yaba yaragiye he nyuma y'Umwuzure?
Inkuru ya Nowa n'Umwuzure ni imwe mu nkuru zizwi cyane mu gitabo cy'Itangiriro. Bibiliya ivuga ko Imana yabonye ko isi yuzuye ubugome, igategeka Nowa kubaka inkuge kugira ngo arokore umuryango we n'inyamaswa mu gihe cy'umwuzure.
Mu Itangiriro 8:4, havugwa ko inkuge yaje guhagarara ku misozi ya ararati nyuma y'uko amazi agabanutse.
Aho ni ho haturuka ikibazo kimaze igihe kibazwa: iyo nkuge yaba iri he muri iki gihe?
Mu myaka myinshi ishize, abantu n'amatsinda atandukanye bagiye bakora ubushakashatsi mu burasirazuba bwa Turukiya, cyane cyane mu gace k'imisozi ya Ararati, bashaka ibimenyetso byayo.
Kimwe mu bibanza byagiye bivugwaho cyane ni ahitwa Durupınar muri Turukiya, aho hari imiterere y'ubutaka isa n'ubwato. Hari abavuga ko ishobora kuba ibisigazwa by'inkuge ya Nowa, ariko nta bimenyetso byemejwe n'ubushakashatsi bwigenga biragaragaza ko ari yo.
Kugeza ubu, aho inkuge ya Nowa yaba iri cyangwa niba ibisigazwa byayo bikiboneka, biracyari ikibazo kidafite igisubizo cyemejwe n'ubushakashatsi.
2. Yesu Kristu yakoze iki hagati y'imyaka 12 na 30?
Ubuzima bwa Yesu Kristo ni kimwe mu bice by'ingenzi bivugwa muri Bibiliya. Amavanjiri atanga amakuru ku ivuka rye, ubwana bwe, umurimo wo kubwiriza, urupfu n'izuka rye.Icyakora, hari igihe kirekire mu buzima bwe Bibiliya itagarukaho mu buryo burambuye.
Mu Ivanjili ya Luka 2:41-52, havugwamo Yesu afite imyaka 12, ubwo yari kumwe n'ababyeyi be i Yeruzalemu, akaza gusigara mu rusengero aganira n'abigisha b'amategeko.
Nyuma y'iyo nkuru, Amavanjiri ntiyongera gutanga ibisobanuro birambuye ku mibereho ye kugeza igihe yatangiriye umurimo wo kubwiriza.Luka 3:23 ivuga ko Yesu yari afite hafi imyaka 30 igihe yatangiraga uwo murimo.
Ibi bisiga icyuho cy'imyaka myinshi abantu bakunze kwibazaho. Ese muri icyo gihe yabagaho ate? Yakoraga iki? Ni iyihe mirimo yakoraga?
Hari inyandiko zitari muri Bibiliya zizwi nka Apocryphal Gospels zagerageje kuvuga ku bwana bwa Yesu, ariko ntizifatwa nk'igice cy'Amavanjiri yemewe mu bitabo bya Bibiliya.
Nubwo hari ibitekerezo bivuga ko Yesu yakomeje kubana n'umuryango we i Nazareti, Bibiliya ntitanga inkuru irambuye y'ibyo yakoze muri iyo myaka.
3. Isanduku y'Isezerano yaba yaragiye he?
Isanduku y'Isezerano ni kimwe mu bintu byari bifite agaciro gakomeye mu mateka y'Abisirayeli. Nk'uko bivugwa mu gitabo cyo Kuva 25, yari ikozwe mu giti cy'umunyinya igasigwa zahabu, ikagira ibishushanyo by'abakerubi hejuru yayo.
Bibiliya ivuga ko muri iyo sanduku hashyizwe ibisate by'amabuye byariho amategeko Imana yahaye Mose.
Nyuma y'igihe, Isanduku y'Isezerano yashyizwe mu Ngoro y'Imana yubatswe i Yeruzalemu ku ngoma ya Salomo.Ariko uko imyaka yagiye ishira, amakuru ku hantu yari iri yatangiye kubura.
Mu mwaka wa 586 mbere ya Yeszu, Abanyababuloni bigaruriye Yeruzalemu, basenya urusengero rwa mbere. Icyakora, inyandiko zivuga iby'iryo senywa ntizigaragaza neza uko Isanduku y'Isezerano yagenze.
Hari ibitekerezo bivuga ko ishobora kuba yarahishwe mbere y'uko Yeruzalemu yigarurirwa, abandi bakavuga ko ishobora kuba yarasenyutse cyangwa yarabuze mu bundi buryo.
Hari kandi umuco wo muri Etiyopiya uvuga ko iyo sanduku ibitswe mu rusengero rwa Aksum, ariko nta bimenyetso by'ubushakashatsi bwigenga byemeje ko ari yo sanduku yavuzwe muri Bibiliya.Kugeza ubu, nta mwanzuro wemejwe ku hantu Isanduku y'Isezerano yaba iri cyangwa ku cyayibayeho.
4. Ubusitani bwa Edeni bwari buri he?
Mu gitabo cy'Itangiriro, Bibiliya ivuga ko Imana yaremye ubusitani bwa Edeni igashyiramo Adamu, umuntu wa mbere nk'uko bivugwa mu myemerere ya Gikristu.
Itangiriro 2:10-14 igaragaza ko muri ubwo busitani havaga uruzi rwagabanyikaga mo amashami ane: Pishoni, Gihoni, Hidekeli na Efurate.
Muri ayo mazina, Efurate na Hidekeli, izwi kandi nka Tigre, ni inzuzi zizwi mu mateka n'ubumenyi bw'isi, zikanyura mu karere ka Mesopotamiya.
Ibyo byatumye bamwe mu bashakashatsi batekereza ko Edeni yaba yari mu karere ka Mesopotamiya cyangwa hafi yako.
Icyakora, ikibazo gikomeye ni ukumenya aho Pishoni na Gihoni byari biherereye. Ayo mazina ntiyamenyekanye neza nk'uko byagenze ku zindi nzuzi ebyiri.
Hari abemera ko Edeni yari ahantu nyakuri habayeho, mu gihe abandi bafata inkuru yayo nk'ifite ubutumwa bw'ikigereranyo mu myemerere.
Nubwo Bibiliya itanga ibimenyetso by'ahantu hashobora kuba harabereye iyo nkuru, nta mwanzuro wemejwe n'ubushakashatsi ugaragaza neza aho ubusitani bwa Edeni bwari buri.
5. Kuki Imana yemera ko ikibi n'imibabaro bibaho?
Iki ni kimwe mu bibazo bikomeye byagiye bigibwaho impaka mu mateka y'iyobokamana na filozofiya.
Abakirisitu bemera ko Imana ari nziza, ifite ubushobozi bwose kandi izi byose. Icyakora, ku isi hakomeza kubaho intambara, ubwicanyi, indwara, inzara, akarengane n'ibindi bituma abantu bibaza impamvu ibyo byose bibaho.
Niba Imana ishobora byose kandi ikaba ikunda abantu, kuki hari abababara kandi abandi bakicwa bazize ibikorwa by'ubugome cyangwa ibyago batagize uruhare mu guteza?
Iki kibazo kizwi mu nyigisho za filozofiya y'iyobokamana nka The Problem of Evil.
Mu gusubiza iki kibazo, bamwe mu bahanga mu by'iyobokamana bagaragaza ko Imana yahaye umuntu uburenganzira bwo guhitamo, bityo akaba ashobora gukora ibyiza cyangwa ibibi. Ibi bizwi nka Free Will, bisobanura ubushobozi umuntu afite bwo kwihitiramo.
Icyakora, iki gisobanuro ntigisubiza ibibazo byose, cyane cyane ibirebana n'imibabaro iterwa n'ibiza, indwara n'ibindi bintu bidaturuka ku mahitamo y'umuntu.
Bibiliya ubwayo ivuga ku kibazo cy'imibabaro mu gitabo cya Yobu, aho hagaragara umuntu wahuye n'ibigeragezo bikomeye, akibaza impamvu y'ibyo byamubayeho nubwo yari umuntu wubaha Imana.
6. Abana b'Imana bavugwa mu Itangiriro 6 bari bande?
Mu Itangiriro 6:1-4, Bibiliya ivuga ku gihe abantu bari bamaze kwiyongera ku isi, abana b'Imana bakabona abakobwa b'abantu ari beza, bakarongora abo bahisemo.
Iyo nkuru inavugamo Abanefili, bamwe mu basomyi bafata nk'abantu b'ibihangange cyangwa intwari zo mu bihe bya kera.
Ariko ikibazo cyagiye gikurura impaka ni ukumenya abo bana b'Imana bari bande n'uko bahuzwa n'Abanefili.
Hari ibisobanuro bivuga ko abo bana b'Imana bari abamarayika, abandi bikavuga ko bashobora kuba bari abantu bakomokaga mu miryango runaka y'abantu bubahaga Imana.
Abashakashatsi mu gusobanura Bibiliya bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye kuri iyo mirongo. Ubushakashatsi bwanditswe muri Journal of Inductive Biblical Studies mu 2026 nabwo bwagaragaje ko iki gice gikomeje kugira ibisobanuro bitandukanye.
Ibi bituma hakomeza kwibazwa abo bana b'Imana abo ari bo, n'icyo Bibiliya yashakaga kuvuga mu kubavuga.
7. Kuki imva ya Mose itigeze imenyekana?
Mose ni umwe mu bantu bakomeye mu mateka avugwa muri Bibiliya. Ni we wayoboye Abisirayeli bava mu bucakara bwo muri Misiri, abageza hafi y'Igihugu cy'Isezerano.
Mu Gutegeka kwa Kabiri 34:5-6, Bibiliya ivuga ko Mose yapfiriye mu gihugu cya Mowabu, agahambwa mu kibaya kiri ahateganye na Beti-Peori, ariko ko nta muntu wamenye aho imva ye iri.
Ibi byatumye abantu bakomeza kwibaza impamvu aho Mose yahambwe hatigeze hamenyekana.
Hari abemera ko Imana ubwayo ari yo yamuhambye, abandi bakavuga ko bishoboka ko hari abantu babigizemo uruhare.
Ubushakashatsi bwanditswe na Hans Ausloos mu kinyamakuru HTS Theological Studies mu 2021 bwasuzumye uburyo umurongo wa Bibiliya uvuga iby'ihambwa rya Mose ushobora gusobanurwa, bugaragaza ko abahanga batavuga rumwe ku waba waramuhambye.
Icyakora, Bibiliya ntigaragaza ahantu nyakuri imva ye iri. Ibyo bituma iherezo ry'ubuzima bwa Mose rikomeza kuba kimwe mu bice bikurura amatsiko y'abasomyi.
8. Yuda Isikariyoti yapfuye ate?
Yuda Isikariyoti ni umwe mu bigishwa 12 ba Yesu Kristu, ariko akaba yaramenyekanye cyane kubera kumugambanira, akamushyikiriza abashakaga kumufata.
Icyakora, inkuru y'urupfu rwe itangwa mu buryo butandukanye mu bitabo bibiri byo mu Isezerano Rishya.
Mu Ivanjili ya Matayo 27:3-5, havugwa ko Yuda amaze kubona ko Yezu aciriwe urubanza, yicujije, asubiza ibiceri 30 yari yarahawe, hanyuma akajya kwimanika.
Ku rundi ruhande, mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa 1:18-19, havugwa ko Yuda yaguye hasi, inda ye igaturika, amara ye agaseseka.Ibi byatumye abasomyi bibaza uko urupfu rwe rwagenze koko.
Hari abahanga mu gusobanura Bibiliya bagerageje guhuza izo nkuru, bavuga ko ashobora kuba yarimanitse, nyuma umugozi ugacika, umubiri we ukagwa hasi.
Icyakora, icyo ni igitekerezo gikoreshwa mu kugerageza guhuza izo nkuru, si ibintu byemejwe n'ubushakashatsi ku rupfu rwe.
9. Ni iki Yesu yanditse hasi akoresheje urutoki?
Mu Ivanjili ya Yohana 8:1-11, havugwa umugore wari wafashwe asambana, akazanwa imbere ya Yezu n'abanditsi n'Abafarisayo kugira ngo bamugerageze.
Bamubajije icyo bagombaga kumukorera, kuko amategeko ya Mose yavugaga ko abantu bakoze icyaha nk'icyo bakwiye guhanwa.
Yesu ntiyahise abasubiza. Ahubwo yunamye hasi, atangira kwandika ku butaka akoresheje urutoki.
Amaze kubwirwa icyo yabazwa, yarahagurutse arababwira ati: “Uwo muri mwe utagira icyaha abe ari we ubanza kumutera ibuye.”Nyuma y'ayo magambo, yongeye kunama hasi yandika ku butaka.Ariko ikibazo gikomeje gutera amatsiko ni ukumenya amagambo Yezu yanditse.
Bibiliya ntigaragaza ibyo yanditse, nubwo hari ibitekerezo bitandukanye byagiye bitangwa n'abasobanuzi bayo. Bamwe bavuga ko ashobora kuba yaranditse ibyaha by'abaregaga uwo mugore, abandi bakavuga ko ashobora kuba yaranditse amagambo ajyanye n'amategeko.
Ubushakashatsi bwakozwe na Milan Kostrešević mu 2021, bwasesenguye ibisobanuro bitandukanye byatanzwe kuri iki gikorwa, ariko ntibwemeje amagambo Yesu yaba yaranditse.Ibi bituma iki gice gikomeza gukurura amatsiko y'abasomyi ba Bibiliya.
10. Melikizedeki yari muntu ki?
Melikizedeki ni umuntu uvugwa muri Bibiliya mu buryo butunguranye, nyuma ntihagire amakuru menshi atangwa ku buzima bwe.
Mu Itangiriro 14:18-20, avugwa nk'umwami wa Salemu akaba n'umutambyi w'Imana Isumbabyose. Yahuye na Aburahamu, amuha umugisha, na we amuha icya cumi cy'ibyo yari afite.
Icyakora, Bibiliya ntitanga amakuru arambuye ku muryango we, aho yavukiye cyangwa uko ubuzima bwe bwarangiye.
Mu gitabo cy'Abaheburayo 7:1-3, agaragazwa nk'umwami w'amahoro n'ubutabera, udafite amakuru y'ibisekuruza agaragazwa muri iyo nkuru.
Ibi byatumye abahanga mu by'iyobokamana bagira ibitekerezo bitandukanye ku muntu yari we n'ubusobanuro afite mu myemerere ya Gikristu.
Hari abasobanura ko yari umwami n'umutambyi wabayeho koko mu bihe bya Aburahamu, abandi bakibanda ku buryo agaragazwa mu gitabo cy'Abaheburayo, aho afatwa nk'ikigereranyo cy'ubutambyi bwa Yezu Kristu
Ubushakashatsi bwakozwe na Deborah W. Rooke muri kaminuza ya Oxford ku mateka y'ubutambyi bwa kera bugaragaza ko Melikizedeki ari umuntu wagiye agibwaho impaka mu bushakashatsi bwa Bibiliya.
Kugeza ubu, inkuru ye ikomeje kuba imwe mu zifite ibisobanuro byinshi mu gusoma no gusobanukirwa Isezerano rya Kera n'Isezerano Rishya.
Ibi bibazo 10 bigaragaza ko hari ibice by'amateka n'inyigisho za Bibiliya bikomeje gukurura amatsiko y'abayisoma. Bimwe birebana n'ahantu ibintu byabereye, ibindi bikaba bifitanye isano n'ibyo Bibiliya itagarukaho cyane, mu gihe ibindi bikomeje kuba ingingo z'impaka mu by'iyobokamana n'amateka.
Nubwo hari ibitekerezo n'ubushakashatsi bitandukanye byagiye bitangwa, ntibivuze ko byose byemejwe cyangwa ko hari igisubizo kimwe gihuriweho n'abantu bose.
Ibi ni bimwe mu bituma Bibiliya ikomeza kwigwaho, gusomwa no kugibwaho impaka n'abantu bo mu bihe bitandukanye.
