Mu bikoresho bidasanzwe
iduka rya Hattout rigufitiye by’umwihariko muri izi mpera z’umwaka, harimo
imashini benshi bifashisha batunganya umutobe zizwi nka ‘blender’ z’amoko
menshi, firigo zikomeye kandi zijyanye n’igihe, imashini za Air Flyer, imashini
zifashishwa mu kumesa imyenda zizwi nka ‘Washing Machine,’ freezer, Gas Cooker
zo mu bwoko n’ingano zose n’ibindi.
Nubwo bafite umwihariko
w’ibikoresho byo mu gikoni, muri Hattout bagufitiye na televiziyo za rutura
kandi ku giciro cyiza, ipasi zikomeye, ibitambaro bya ‘Sofa cover,’
blender zitameneka kandi zidakangwa n’amazi, intebe zo hanze n’ibindi byinshi
kandi byiza.
Agashya Hattout igufitiye, ni uko bitewe n’ubushobozi ndetse n’ibyifuzo byawe, ushobora guhaha ugahita
wishyura amafaranga yose ako kanya cyangwa se ukoroherezwa ukishyura macye
(avance) ukigura igikoresho, maze asigaye ukayishyura mu byiciro mu gihe
cy’amezi atatu.
Umuyobozi wa Hattout
Company, Mustapha Ibrahim akomoza ku byiza bafitiye abakiliya babo yagize ati: “Ibikoresho byacu ni umwimerere kuko biva mu gihugu cya
Egypt no muri Turkiya. Tuguha garanti kuri buri gikoresho cyose utwaye."
Yahamagariye
Abaturarwanda bose kwihutira guhahira muri Hattout by’umwihariko muri iki gihe
cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunane, kubera ko bagufitiye ibyiza byinshi kandi
n’ibiciro bikaba ari nk’ubuntu.
Hattout ni iduka riherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya CHIC mu muryango wa -3. Kugira ngo uhagere byoroshye, winjiririra ku muryango wa 5 (G5).

Iduka rya Hattout rigufitiye ibikoresho byizewe by'ikoranabuhanga

Bagufitiye ibikoresho byose ukeneye mu nzu yawe


Muri Hattout hari firigo z'ubwoko bwose kandi zikomeye


Hari na Gas Cooker ziteka neza cyane

Uhitamo iyo ushaka bitewe n'amahitamo ndetse n'ubushobozi bwawe




Bagufitiye ibikoresho byo mu gikoni bijyanye n'igihe

Hari za blender zihariye zirimo n'izihangana n'amazi

Abakunda kwikorera imitobe mu rugo na bo batekerejweho

Hari na za blender za '6 in 1'



Hari n'imashini zikata ibiribwa mu ngano yose wifuza

Air flyer na zo zirahari ku giciro cyiza


Imashini zifura imyenda

Televiziyo zigezweho kandi mu bwoko wifuza

Ipasi zikomeye



Ibikoresho byose byo mu nzu wifuza muri iki gihe cy'iminsi mikuru muri Hattaout babikuzaniye

Byose bitumizwa muri Egypt no muri Turukiya

Umuyobozi Mukuru wa Hattout, Mustapha Ibrahim ahamya ko ibikoresho byose bacuruza bifite umwimerere kandi bidahenze
Kanda hano urebe amafoto menshi y'ibikoresho byihariye by'ikoranabuhanga Hattout igufitiye
AMAFOTO: Doxvisual
