Saa
yine z’ijoro, ubwo bari batwaye imodoka ya BMW y’umukara, baciye mu muhanda
uherereye hafi y’umuhanda mugari wa Las Vegas. Tupac, wari ufite imyaka 25,
yari yambaye ishati ya Versace n’umuringa wa zahabu, arikumwe na Knight mu
modoka. Icyo gihe bari bavuye kureba umukino wa Mike Tyson, nyuma y’uko Tupac
agiranye amakimbirane akomeye n'umwe mu bagize itsinda rya Crips mu kabyiniro
ka casino.
Nk’uko
raporo z’abashinjacyaha bo muri Leta ya Nevada zabitangaje mu Nyakanga 2024,
imodoka ya Cadillac y’umweru yahagaze iruhande rw’iyabo, maze umwe mu bari
bayirimo, Deandre “Big Dre” Smith, akoresheje imbunda ya Glock arasa amasasu
13. Amasasu ane yafashe Tupac mu gatuza, ukuboko n’ijosi. Suge Knight we
yakomeretse ku mutwe ariko ararokoka. Uwo munsi, Tupac ntiyari yambaye
umwambaro umurinda amasasu, wari usanzwe umuranga.
Yajyanywe
igitaraganya ku bitaro bya University Medical Center of Southern Nevada, aho
yabazwe inshuro ebyiri. Mu gikorwa cya nyuma cyo kubagwa ni bwo bamukuyemo
ibihaha byo ku ruhande rw’iburyo mu kugerageza guhagarika amaraso. Nyuma yo
gukomeza kuremba, ku wa 13 Nzeri 1996 saa 10:03 z’amanywa, Tupac yashizemo umwuka.
Suge
Knight, ubu ufungiye muri gereza ya Richard J. Donovan Correctional Facility i
California aho yakatiwe imyaka 28 kubera icyaha cyo kwica umuntu amugonze n’imodoka,
yavuze ko urupfu rwa Tupac rwamuhinduriye ubuzima burundu. Ati: "Tupac yari
umuntu nkunda kurusha abandi bose. Iyo mpanuka yahinduye ubuzima bwanjye by'iteka
ryose."
Iby’uru
rupfu bimaze imyaka hafi 30 bitavugwaho rumwe, ariko mu mwaka wa 2023, haje gufatwa
Duane “Keefe D” Davis, wahoze ari umuyobozi mu itsinda rya South Side Crips,
ashinjwa gutegura ubwo bwicanyi.
Mu
nyandiko yashyizwe ahagaragara n’ubushinjacyaha bwa Clark County ku wa 18
Nyakanga 2024, hagaragayemo ikiganiro Davis yagiranye na polisi mu 2009, avuga
ko Sean “Diddy” Combs ari we wategetse ko Tupac yicwa, akaba yari
yaramusezeranyije miliyoni y’amadolari ngo yikize Tupac na Suge Knight. Ati:
"Yambwiye ko akeneye gukuraho Tupac na Knight."
Davis
yanashinje Diddy kuba yari afite ubwoba bukabije bwa Suge Knight, akavuga
amagambo yuzuyemo uburakari ku karubanda, ibintu byafashwe nk’aho ari ubusabe
bw'uko yicwa. Icyakora, Diddy yamaganiye kure ibyo ashinjwa, ndetse Polisi ya
Las Vegas yatangaje ko atigeze afatwa nk’ukekwa ku rupfu rwa Tupac.
Suge
Knight avuga ko nyuma yo kubura Tupac, yahisemo kuva burundu mu muziki kuko
nta wundi muntu yashoboraga gukorana na we yizeye. Yongeyeho ati: "Ntabwo
nashoboraga kujya mu nzu y’umuziki n’undi muhanzi. Narabyanze. Nabuze icyizere
n’urukundo rwose nari mfitiye hip-hop."
Knight
yakomeje avuga ko adashobora no kumva indirimbo za Tupac kuko zimuviramo
agahinda gakomeye. Ati: "Iyo numvise indirimbo ye, si ibihe byiza
bigaruka, ahubwo ni agahinda."
Uyu
mugabo kandi yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Tupac, nyina w’uyu muraperi, Afeni
Shakur, yamusabye ko umuhungu we ahita ashyingurwa mu ibanga, ndetse ngo amuha
itegeko rikomeye ngo amushyingure mu buryo bwihuse cyane. Knight yavuze ko
nubwo yari azi uko Tupac yashakaga gushyingurwa, yagombaga kubaha ijambo rya
nyina. Ati: "Yarambwiye ati, 'Oya, shyira mu bikorwa ibyo ngutegetse.' Naramwumviye."
Ubu,
Davis aracyafunzwe, yiregura ku byaha byo kwica ku bushake, ategereje urubanza
ruzaba ku wa 9 Gashyantare 2026, mu gihe Diddy nawe ari mu manza zitandukanye
zirebana n’ubusambanyi, ihohotera n’icuruzwa ry’abantu. Icyemezo kizafatwa
n’abacamanza mu rukiko rukuru rwa Southern District of New York.
Suge
Knight asoza agira ati: "Nubwo nafatwa nk’uwafashije mu buzima bwe bwa
nyuma, ndacyashaka ukuri. Tupac ntiyari akwiye gupfa gutyo."