Harry Kane ku isonga mu bakinnyi beza b’ibihe byose mu Bwongereza

Imikino - 2026-11-13 13:41
Share:

Umwanditsi:

Harry Kane ku isonga mu bakinnyi beza b’ibihe byose mu Bwongereza

Rutahizamu Harry Kane yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi 10 beza kurusha abandi mu mateka y’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions).

Kane, usanzwe ari kapiteni w’u Bwongereza, amaze kwandika amateka akomeye arimo kuba umukinnyi umaze gukinira igihugu imikino myinshi ingana na 126 ndetse n’ufite ibitego byinshi kurusha abandi, aho afite 92. Ibyo byatumye ashyirwa mu bakinnyi bakomeye bagize amateka y’iki gihugu.

Ku mwanya wa mbere hari Sir Bobby Charlton, wakiniye u Bwongereza imikino 106, agatsinda ibitego 49. Yagize uruhare rukomeye mu gufasha iki gihugu kwegukana Igikombe cy’Isi cya 1966, atsinda ibitego bitatu muri icyo gikombe.

Ku mwanya wa kabiri haje Bobby Moore, wabaye kapiteni wenyine mu mateka wayoboye u Bwongereza mu kwegukana Igikombe cy’Isi cya 1966.

Harry Kane uri ku mwanya wa gatatu, amaze gutsinda ibitego 21 mu mikino 36 y’Igikombe cy’Isi na Euro yakinnye. Yanegukanye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi cya 2018, aho u Bwongereza bwageze muri 1/2 cy’irangiza.

Ku mwanya wa kane hari Gary Lineker, watsinze ibitego 48 mu mikino 80 yakiniye igihugu, naho uwa gatanu uhabwa umunyezamu Gordon Banks, wegukanye Igikombe cy’Isi cya 1966.

Abandi bakinnyi bari muri uru rutonde ni Wayne Rooney uri ku mwanya wa gatandatu, Jude Bellingham ku wa karindwi, Billy Wright ku wa munani, Paul Gascoigne ku wa cyenda na David Beckham ku mwanya wa 10.

BBC Sport ikora uru rutonde yashingiye ku bushobozi bw’abakinnyi, uruhare bagize mu mateka y’ikipe y’igihugu, ibihe by’ingenzi bayihesheje ndetse n’igihe bamaze bayikinira.

Icyakora, uru rutonde rushobora gukurura impaka bitewe n’uko mu mateka y’u Bwongereza habayeho abandi bakinnyi bakomeye batabashije kurubonaho, barimo Steven Gerrard, Frank Lampard, Paul Scholes na Geoff Hurst.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...