Kenny Sol yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri
2026, ubwo yari yitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, wabereye mu
Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Uyu muganda witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,
Gen. Mubaraka Muganga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr.
Utumatwishima, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, abayobozi
b’Akarere ka Kayonza ndetse n’abagize inzego z’umutekano.
Umuganda wari unafite intego yo gukangurira urubyiruko
kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ndetse no kurangwa n’indangagaciro
n’imyitwarire myiza, muri gahunda ya #SoberGen.
Kenny Sol ni umwe mu bahanzi basusurukije abitabiriye uyu
muganda, abataramira mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Haso” na “Molomita”
yakoranye na Nel Ngabo na Gad.
Nyuma yo gutaramira abitabiriye uyu muganda, Kenny Sol
yahise agira inama urubyiruko, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora
kubangamira ubuzima bwabo ndetse bikababuza kugera ku ntego bafite.
Uyu muhanzi yavuze ko ubwe afite ubuhamya bw’abantu
yatangiranye na bo urugendo rw’umuziki, bamwe bakaba bari bafite impano ndetse
n’ubushobozi bwo gutera imbere, ariko ibiyobyabwenge bikaza kubagiraho
ingaruka.
Yagize ati: “Hari abo twatangiranye twarebesheje amaso,
utanamurusha ubuhanga, utanamurusha guhimba neza, ariko kubera ibiyobyabwenge
bikamurangirana. Hari abo mufite ingero se?”
Kenny Sol yabajijwe niba hari amazina y’abahanzi yashobora
kuvuga mu ruhame, ariko avuga ko atari ngombwa kubatunga urutoki, cyane ko hari
n’abari kwisubiraho kubera ubuyobozi bwiza n’ubukangurambaga buri gukorwa.
Ati: “Oya, si ngombwa. N’abahari bari kwikosora kubera
ubuyobozi bwiza. Rero inama nabagira ni ukuba ‘Sober’ nk’ibisanzwe.”
Kenny Sol yakomeje ashimangira ko kwirinda ibiyobyabwenge
ari ingenzi ku muntu ushaka kubaka ejo hazaza he, avuga ko n’abayobozi
b’igihugu batagera ku nshingano zabo neza batabaye maso kandi bafite ubuzima
butuma bakora neza.
Ati: “Nk’uko abayobozi bacu turebereraho bagejeje igihugu
aha kigeze, ndakubwiza ukuri ko utabikora utari ‘Sober’. Wagera ikirenge mu
cy’Umukuru w’Igihugu se utari ‘Sober’?”
Yasoje asaba urubyiruko gufata gahunda yo kubaho rwirinda
ibisindisha n’ibiyobyabwenge, kuko ari bo ubwabo bifitiye akamaro. Ati: “Ni twe
bidufitiye akamaro, kuko gahunda ni ukuba ‘Sober’.”
Ubutumwa bwa Kenny Sol bwatanzwe mu gihe gahunda ya
#SoberGen ikomeje gukoreshwa mu bukangurambaga bugamije gushishikariza
urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha, no kubaka
ubuzima bushingiye ku myitwarire myiza n’indangagaciro.
Kenny Sol [Uwa kabiri uvuye iburyo] yavuze ko hari abahanzi yatangiranye na bo bafite
impano, ariko ibiyobyabwenge bikaza kubabuza gukomeza urugendo rw’umuziki

Kenny Sol yasabye urubyiruko rwa Kayonza kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko kubaho uri ‘Sober’ ari ingenzi ku muntu ushaka kugera ku ntego ze






