Amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko Hannover 96 yamaze koherereza Intare FC ubutumire busaba ko Uwineza Rene ajya gukora igeragezwa ry'igihe gito hagati mu kwezi kwa Nyakanga 2026. Mu gihe yaritsinda, azahita ahabwa amasezerano y'imyaka itanu.
Nubwo Hannover 96 ari yo iri imbere muri uru rugamba, amakuru avuga ko hari n'andi makipe atanu yo ku mugabane w'i Burayi akurikirana uyu mukinnyi, nyuma y'uko yigaragaje cyane mu mwaka ushize.
Hannover 96 ni imwe mu makipe afite izina rikomeye mu Budage. Yashinzwe mu 1896, ikinira imikino yayo kuri Heinz von Heiden Arena yakira abarenga ibihumbi 49.
Iyi kipe yigeze gukina imyaka myinshi mu cyiciro cya mbere mu Budage mbere yo gusubira mu cya kabiri, aho ikomeje guhatanira kongera kuzamuka muri Bundesliga.
Mbere y'aya mahirwe yo kujya i Burayi, Uwineza Rene yari yifujwe na APR FC. Impande zombi zagiranye ibiganiro inshuro eshatu ariko ntizabasha kumvikana, aho amakuru avuga ko mu biganiro bya mbere uyu mukinnyi yasabye miliyoni 82 Frw kugira ngo asinye.
Uwineza Rene yagize umwaka mwiza muri Kiyovu Sports atsinda ibitego anatanga imipira yavuyemo ibindi, ari na byo byatumye aza mu bahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza ukiri muto wa BK Pro League 2025/26.
Nta gihindutse, azerekeza mu Budage mu ntangiriro za Nyakanga, aho azakora igeragezwa muri Hannover 96, rikazagena niba azakomereza urugendo rwe rw'ubunyamwuga ku mugabane w'i Burayi.


Heinz-von-Heiden-Arena niyo Hannover 96 yakiriraho imikino
