TMZ yatangaje ko icyemezo cy'urupfu rwa Patrick Stewart kigaragaza ko indwara ya Alzheimer na Lewy Body Dementia zagize uruhare mu rupfu rwe. Izi ndwara zigira ingaruka ku mikorere y'ubwonko, zirimo kwibuka, gutekereza no kugenzura imigendekere y'umubiri.
Iki cyemezo kandi kigaragaza ko impamvu yateye urupfu rwe yari ihagarara ry'imikorere y'umutima n'ibihaha (Cardiopulmonary Arrest), rifatanyije n'indwara yo kwangirika k'ubwonko.
Inyandiko zigaragaza ko ibisigazwa by'umubiri wa Patrick Stewart byatunganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, hakoreshejwe uburyo buzwi nka Alkaline Hydrolysis cyangwa Water Cremation.
Ubu ni uburyo bwo gutunganya ibisigazwa by'umubiri hifashishijwe amazi n'imiti yabugenewe, aho gukoresha umuriro nk'uko bikorwa mu gutwika imirambo.
Umuryango we watangaje inkuru y'urupfu rwe ku wa 29 Ukwakira 2026, unavuga ko yitabye Imana nyuma y'urugendo rw'uburwayi bwa Alzheimer na Lewy Body Dementia, barusobanura nk'igihe kigufi ariko cyari gikomeye kuri we n'abamwegereye.
Umuryango we wavuze ko yapfuye akikijwe n'inshuti n'abavandimwe, bari kumwe na we mu bihe byaranzwe n'umuziki, amasengesho, amarira n'ibyishimo.
Nyuma y'itangazwa ry'urupfu rwe, ubutumwa bwo kumwunamira bwakomeje gutangwa n'abantu batandukanye bakoranye na we mu ruganda rwa sinema.
Mu bamwunamiye harimo Ian McKellen, Seth MacFarlane, Gates McFadden na Hugh Jackman.
Patrick Stewart yari umwe mu bakinnyi bubashywe muri sinema no mu ikinamico, akaba yari amaze imyaka isaga 60 akora umwuga wo gukina. Yamenyekanye cyane kubera uruhare rwe muri filime n'uruhererekane rwa 'Star Trek' na 'X-Men'.
Yanakoranye n'itsinda rikomeye ry'ikinamico rya Royal Shakespeare Company, anahabwa ibihembo by'ishimwe birimo Emmy na Golden Globe kubera uruhare rwe muri filime 'Moby Dick' yakorewe televiziyo.

Patrick Stewart yitabye Imana afite imyaka 86.

Hamenyekanye indwara yahitanye umukinnyi wa filime Patrick Stewart
