Raporo y’Ibiro bishinzwe iperereza ku mpamvu z’urupfu muri Leta ya North Dakota yagaragaje ko Tyler yazize indwara y’umutima iterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertensive Cardiovascular Disease). Urupfu rwe rwashyizwe mu cyiciro cy’urupfu rusanzwe, rutatewe n’undi muntu.
Iyi ndwara ishobora kwangiza imikorere y’umutima bitewe n’umuvuduko ukabije w’amaraso umara imyaka myinshi, bigatuma umutima ukora cyane kurusha ibisanzwe.
Tyler yitabye Imana muri Kanama 2026, nyuma yo gusangwa mu bwogero bwo mu rugo rwe bwari bwuzuye amazi ndetse atangiye kurengerwa. Amakuru yatangajwe icyo gihe yavugaga ko umuturanyi wo mu igorofa ryo hasi yari yatanze ikirego cy’amazi yari atangiye kumeneka ava mu gisenge.
Uwo muturanyi yagerageje gushaka uko amazi yahagarikwa, ariko ntiyashoboye kumenya neza niba Tyler yari akiri muzima. Icyo gihe kandi, nta bimenyetso bigaragaza ko yakorewe ihohoterwa cyangwa yakomeretse byabonetse ku mubiri we.
Muri Kanama kandi, Tyler yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’abarimo abo bakoranye mu biganiro bya ‘The Real World’ na ‘The Challenge’.
Tyler Duckworth yari umwe mu bantu bamenyekanye binyuze mu biganiro by’amarushanwa n’imyidagaduro byo kuri televiziyo. Yagaragaye bwa mbere muri ‘The Challenge’ mu 2006, nyuma aza kwegukana irushanwa rya ‘Cutthroat’ mu 2010 afatanyije n’ikipe ye, ndetse na ‘Rivals’ mu 2011.
Mu 2021, yongeye kugaruka muri iri rushanwa binyuze muri ‘The Challenge: All Stars 2’. Mbere gato yo kwitaba Imana, yari aherutse kugaragara mu gikorwa cya ‘Challenge Mania’ cyabereye i Minneapolis, aho yari yitabiriye ahura n’abakunzi b’iri rushanwa.
Urupfu rwe rwababaje abakunzi ba ‘The Challenge’ ndetse n’abo bakoranye mu ruganda rw’imyidagaduro, cyane ko yitabye Imana akiri muto afite imyaka 44.


Hamenyekanye icyateye urupfu rwa Tyler Duckworth wamamaye muri ‘The Challenge’
