Iyi mashini yitwa SPECT Scanner (Single Photon Emission Computed Tomography), ikazaba ari iya mbere igejejwe mu Rwanda. Izafasha abaganga gusuzuma imikorere y’ingingo z’umubiri, kumenya niba kanseri yarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri no gufata imyanzuro ku buryo bukwiye bwo kuvura abarwayi.
Uretse kanseri, iyi mashini izajya ifasha mu gusuzuma indwara z’umutima, ubwonko, impyiko, Tiroyide, igicuri, Parkinson, ibibazo by’amagufwa n’ubwandu butandukanye.
Kugeza ubu, u Rwanda ntirufite iyi mashini, bituma abarwayi bakeneye serivisi zayo boherezwa mu bihugu birimo Kenya, Afurika y’Epfo n’u Buhinde. Ibi bibasaba kumara igihe bategereje serivisi, ndetse bakanakoresha amafaranga mu ngendo, icumbi no guherekezwa n’abagize imiryango yabo.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda buri mwaka haboneka abarwayi bashya ba kanseri barenga 12.000. Kubona iyi mashini mu gihugu bizafasha kongera ubushobozi bwo gusuzuma indwara no korohereza abarwayi kubona serivisi zitaboneka hafi yabo.
Umushinga wo kuyigeza mu Rwanda watangijwe na Rotary Club of Kigali Virunga, nyuma wagurwa kugira ngo uhuze amakipe ya Rotary akorera mu gihugu, inzego za Leta n’abikorera.
Amafaranga azakusanywa azakoreshwa mu kugura no gutumiza iyo mashini, kuyishyira ahazabugenewe, kubona ibyangombwa byo kuyikoresha, guhugura abakozi ndetse no kwishyura ibikorwa by’ibanze byo kuyitaho no kuyisana.
Biteganyijwe ko mu mwaka wa mbere imaze gutangira gukora, izajya isuzuma abarwayi bagera ku 2.500.
Uko inkunga ihagaze
Gahunda yo gukusanya amafaranga yatangijwe ku wa 28 Werurwe 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 25 Rotary Club of Kigali Virunga yari imaze ishinzwe.
Mu bafatanyabikorwa b'uyu mushinga harimo Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Umujyi wa Kigali, NCBA Bank, RSSB, I&M Bank, BK General Insurance na SKOL Brewery.
Ku wa 9 Kanama 2026, hanabaye igikorwa cya Kigali Cancer Walk 2026, cyari kigamije gukangurira Abanyarwanda kumenya akamaro ko kwisuzumisha kanseri hakiri kare.
Ubuyobozi bw’umushinga bwatangaje ko hamaze kuboneka cyangwa kwemerwa inkunga y’ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika. Intego ni uko mu mezi atandatu kugeza kuri 12 hazaba hamaze gukusanywa nibura ibihumbi 500 by’amadolari.
Abategura uyu mushinga bari no gushaka abandi bafatanyabikorwa, barimo ibigo by’ubucuruzi n’amakipe ya Rotary yo mu mahanga, kugira ngo bafashe kugera ku ntego yo kubona amafaranga akenewe.
Hari kandi icyizere cyo kubona inkunga ya miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika binyuze muri Rotary Foundation, ikazagira uruhare rungana na 40% by’amafaranga yose akenewe.
Abanyarwanda bazoroherwa no kubona serivisi zo kwisuzumisha
Iyi mashini nimara kugurwa no gushyirwa mu bitaro byihariye bivura kanseri, izashyikirizwa Minisiteri y’Ubuzima nyuma yo kubona ibyangombwa bisabwa no guhugura abakozi b’Abanyarwanda bazajya bayikoresha.
Abategura uyu mushinga bavuga ko kuyigeza mu Rwanda bizagabanya amafaranga Leta, ibigo by’ubwishingizi n’abarwayi bakoresha mu kohereza abarwayi mu mahanga.
Rotary Rwanda irahamagarira ibigo, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abantu ku giti cyabo gutanga umusanzu kugira ngo intego yo kugeza iyi mashini mu Rwanda igerweho.
